Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 861 babasanzemo Covid-19 muri bo 388 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 8, abantu bane bitabye Imana, naho abarembye ni 10 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Perezida Rodrigo Duterte yakangishije abaturage gufungwa mu gihe baramuka banze gukingirwa Coronavirus. Philippines ni kimwe mu bihugu bya Aziya byibasiwe n’icyo cyorezo cyane, aho ubu gifite abantu basaga Miliyoni 1.3 bamaze kuyirwara ndetse n’abasaga 23.000 bamaze guhitanwa na yo.
Niba ntagihindutse, ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biteganyijwe mu byumweru bitatu biri imbere, nyuma bikurikirwe n’ibizamini by’abasoza icyiciro rusange (O’ Level) , uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye ndetse n’iby’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Ni ibizamini bizaba bije nyuma y’uko abanyeshuri babanje (…)
Benshi bakunze kwibaza ku myandikire y’umuhanzi Mico the Best, akaba yasobanuye ko ibihangano bye biba bigomba kugira umwihariko, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro kuri Kt Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umwenda u Rwanda rwafashe mu mwaka ushize wa 2020-2021 ndetse n’uwo ruteganya gufata muri uyu wa 2021-2022 utaremerereye igihugu, ku buryo nta mpungenge rufite zo kwishyura, nk’uko yabitangarije Abadepite ubwo yabasobanurirrana Ingengo y’Imari ya 2021-2022 (…)
Mu mikino y’ibirarane ya shampiyona yakinwe kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Muhanga yatsinzwe na Etincelles ihita imanuka, mu gihe Rayon Sports yatsinzwe na Rutsiro FC.
Ubuyobozi bw’ihuriro rusange ry’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) buvuga ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugomba kubagaburira, ndetse aza gutangira imirimo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, ariko Kaminuza ngo imwangira gutangira ako kazi.
Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, ruratangaza ko rwahagurukiye gushyira ingufu mu bukangurambaga budasanzwe, bwitezweho kugabanya ubwiyongere bwa Covid-19, bumaze iminsi bugaragara hirya no hino muri iyo Ntara.
Ministiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yaburiye Abaturarwanda ko barimo kugana kuri “Guma mu Rugo” ya kabiri mu gihe baba badahinduye imyitwarire.
Murekatete Chantal w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gatsibo yituye hasi ashiramo umwuka mu gihe abaganga bari bakigerageza kureba ikibazo afite.
Nyakwigendera Dr Kenneth David Kaunda wakundaga ko bamwita KK, ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zambia, kuva mu 1964 Zambia ibona ubwigenge kugeza mu 1991, ku ngoma yari iyobowe n’ishyaka rye United National Independence Party (UNIP).
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, atangaza ko kongera umubare w’ibigo by’amashuri byigisha imyuga byagira uruhare mu kugabanya umubare w’urubyiruko rufatirwa mu buzererezi, kandi bikagabanya umubare w’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.
Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yasabye gutandukana n’umugore wa mbere, Simone Gbagbo, akaba afashe icyo cyemezo nyuma y’iminsi mike afunguwe, aho yari amaze imyaka 10 afungiye i La Haye kubera ibibazo bya politiki.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku isi (World Trade Organisation ‘WTO’) Ngozi Okonjo-Iweala yavuze ko Afurika irimo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hashyirweho inganda zikora inkingo mu Karere, mu bihugu bya Senegal, u Rwanda, Afurika y’Epfo, ndetse na (…)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yamaze guhabwa abatoza bazayitoza muri CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 abantu benshi bazindutse bafata ingendo zitandukanye mu rwego rwo kwitegura gahunda yo kuguma mu Karere no kuguma muri Kigali yaraye ishyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, atangaza ko abantu bahinduye ingo zabo utubari na zo ziza gufungwa, kuko ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abaturarwanda kugira umuco wo kwipimisha Covid-19 bidasabye ko baba bafite impamvu runaka, kuko ari bwo abanduye icyo cyorezo bazamenyekana ari benshi bagafashwa.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 622 babasanzemo Covid-19 muri bo 305 bakaba babonetse i Kigali. Ntawakize, abantu batandatu bitabye Imana, naho abarembye ni 13 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Leta y’u Rwanda ivuga ko Banki y’Isi hamwe na bimwe mu bigega mpuzamahanga byayihaye inguzanyo n’inkunga byo gutunganya ibishanga by’i Kigali ndetse no gukomeza kuvugurura imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatiwemo ibyemezo bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, birimo no kuba ingendo mu gihugu hose zibujijwe guhera saa moya z’ijoro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena 2021, ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge yerekanye uwitwa Nizeyimana Jean Marie Vianney n’abatumirwa be 11. Bari bitabiriye ibirori by’abana be babiri baherukaga guhabwa amasakaramentu. Ubusanzwe Nizeyimana n’abatumirwa be batuye mu Karere ka Kamonyi mu (…)
Mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 21 Kamena 2021, hatangiye amahugurwa yo gukarishya ubumenyi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu duce twibasiwe n’intambara.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri. Iyo nama yabereye mu biro by’umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ikaba yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’ingamba zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, ufatanyije n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbye ndetse n’ay’imyuga yo mu Karere ka Kicukiro, batangije gahunda ngarukamwaka yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, baranenga abagore biyambuye ubumuntu, bakagira uruhare mu kuvutsa abandi ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro, bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 5.3.
Ange Kagame, umubyeyi umaze igihe gito yibarutse imfura ye, yeretse ababyeyi bimwe mu byabafasha kubaka ubwonko bw’abana babo kugira ngo bukure neza.
Umuyobozi wa Kaminuza ya East Africa Rwanda, Dr. Kitambala Marcelin, avuga ko Interahamwe zamaze kwica Abatutsi mu Rwanda, ababashije guhungira muri Congo zihabasanze na ho zibicirayo.
Ingimbi n’abangavu bigishijwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Ruhango bagize uruhare mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, hifashishijwe guhinga imbuto ziribwa no gukora uturima tw’igikoni.
Ubwandu bwa Covid-19 bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda, aho mu minsi icumi, ni ukuvuga kuva ku itariki 11 kugeza tariki 20 Kamena 2021, hamaze kwandura abantu 3153, hapfa abantu 16 mu gihe abakize ari 178.
Mu irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Police HC na ES Kiziguro ni zo zegukenye ibi bikombe mu mukino wa Handball
Komisiyo y’igihugu y’Ubwume n’Ubwiyunge (NURC) iratangaza ko ntawe ukwiye kwitwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yishore mu byaha byo kuyipfobya no kiyihakana.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Karenge Umurenge wa Kabarore.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 296 babasanzemo Covid-19 muri bo 166 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 126, abantu batatu bitabye Imana, naho abarembye ni 11 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ibyo byatangajwe n’abayobozi ba Kenya basubiza ibyari byifujwe na Somalia nk’igihugu cy’igituranyi cya Kenya, kugira ngo bigarure umubano mwiza mu bya Politiki hagati y’ibyo bihugu byombi.
Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, ni na ko serivisi zirebana no gukoresha telefone ngendanwa mu guhererekanya amafaranga, kuyabitsa no kuyabikuza zizwi nka Mobile Money, zirushaho kwitabirwa n’abatari bake.
Byakunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaza akato bakorerwa, ariko ubu barishimira aho imyumvire y’abaturage igeze aho basigaye bafatwa nk’abandi, udafite ubwo bumuga akaba yashakana n’ubufite.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 26 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse bamwe banarengeje isaha ya saa tatu yo kuba bageze aho bataha nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga.
Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), barinubira kuba Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yarabasabye gukora imenyerezamwuga (stage) kugira ngo bemererwe gukora akazi batsindiye, amezi akaba abaye atandatu bataremererwa gukora.
Abageni bari bavuye gusezerana, bari kumwe n’ababaherekeje, batahuwe bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ibi byabereye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021.
Igitoki cyangwa ibitoki (mu bwinshi), gifite izina ry’ubumenyi mu kilatini, ari ryo Musa acuminata (Musa balbisiana). Ni igihingwa ngandurarugo, kiboneka ku buryo butagoye ndetse n’umuturage wo mu cyiciro cya mbere aba ashobora kukigaburira umuryango we.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko kwiga binyuze mu ikoranabuhanga bitashoboka mu gihe kaminuza zidafite internet ndetse na mudasobwa bihagije.
Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA-Agahozo) inkunga y’ibikoresho byo mu biro bifite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kuwufasha gukomeza kwiyubaka.
" Ku kwezi nkoresha Gaz ingana n’ibiro...n’amakara angana na…" iyi ni imvugo ihurirwaho n’Abanyarwanda benshi bumvikanisha ko n’ubwo batekera kuri Gaz baba bafite n’amakara ku ruhande batekesha amafunguro atinda gushya.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 469 babasanzemo Covid-19, abakize ni 185, undi muntu umwe yitabye Imana, naho abarembye ni 13 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021 Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 88 bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe bw’uwitwa Buregeya Saidi Codo w’imyaka 34 na Nyampundu Thausie. Bwari bwabereye mu busitani bwitwa "Green Mountain Biking Garden" ahazwi nko kwa Hadj Farouk buherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa (…)