Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, nyuma y’uko Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika za nyuma zihagurutse ku Kibuga cy’indege cya Kabul, Ambasade ya Amerika yakoreraga muri Afghanistan, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo muri icyo gihugu.
Callixte Bimenyimana w’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aherutse gushumbushwa igare n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko hari uwamufotoye ari gusana ipine ry’irishaje akabitangaza kuri twitter.
Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Muyango bibarutse umwana w’umuhungu tariki ya 30 Kanama 2021.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iratangaza ko imaze gufata abantu 38 biganjemo insoresore n’abana bato biyise aba ‘Marine’, bajyaga bategera abantu mu mihanda, no mu makaritsiye, bakabatera ‘catch’, zikabambura ibyo bafite ndetse zikabakomeretsa.
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa munani z’ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo hepfo gato y’Ibiro by’Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z’umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 518 bakaba babonetse mu bipimo 8,766. Abantu 4 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1083. Abitabye Imana ni abagore 2 n’abagabo 2.
Umwana wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni wabwirwaga ko avuze uwamuteye inda ku myaka 14 yahita apfa, ubu yiyemeje kugana urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo uwamuteye iyo nda akurikiranwe.
U Rwanda rutsinzwe na Guinea mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza muri 1/4 cya AfroBasket ruhita runasezererwa
Amb Joseph Habineza wari uzwi cyane nka Mr Joe witabye Imana mu mishi ishize, yasezewe bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.
Abakinnyi babiri bakina mu gihugu cya Sweden (Yannick Mukunzi na Rafael York) bamaze kugera Agadir muri Maroc ahazabera umukino uzahuza Amavubi na Mali.
Abantu 33 bafashwe mu bihe bitandukanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranweho gutwara imodoka basinze.
Inka eshanu zihaka zatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zashyikirijwe Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ize zirashwe n’abantu bitwaje intwaro bari bavuye mu mashyamba ya Congo.
Ikigega cya Leta gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (FARG), kiravuga ko Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 31 ari yo amaze gukoreshwa mu kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahungu ba Habineza Joseph uherutse kwitaba Imana ni bamwe mu batanze ubuhamya, bagaragaza uko umubyeyi wabo yabasigiye umurage mwiza wo kubana n’abantu amahoro. Umwe muri abo bahungu witwa Habineza Jean Michel yavuze ko icya mbere yavuga ari uko se yari umugabo udasanzwe, kubera uko yabanaga n’abantu bose, yaba abakomeye (…)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yageze Agadir muri Maroc aho igomba gukinira na Mali, mu rugendo iyi kipe yagenze amasaha 24
Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umubyeyi winjiye mu rusengero arira afata mu mashati umugabo witeguraga gushyingiranwa n’umukunzi we avuga ko yifuza guhabwa abana be babiri ndetse n’indezo ku bandi bana batatu arera wenyine.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe abantu 7 baguraga mazutu na lisansi ku bashoferi batwara amakamyo manini agemura ibyo bicuruzwa.
Perezida mushya wa Zambiya, Hakainde Hichilema, yasimbuje abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa polisi, anagaragaza ko izo mpinduka zigamije gushyiraho ubuyobozi bubazwa ibyo bukora n’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahumurije abaturage basabwe gutanga umusoro ku butaka butagomba gusoreshwa, ibi bikaba bije bisubiza abaturage bahawe ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa aho ahari ubutaka bw’ubuhinzi bwanditsweho inganda, ubukerarugendo, ubukungu cyangwa imiturire.
Perezida Kagame yaganiriye na Abiy Ahmed wa Ethiopia ku mubano w’ibihugu byombi, Akarere n’isi muri rusange. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari busoze kuri uyu wa Mbere.
Tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi. Mu itangazo ryasinywe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 haragaragaramo ko aya masezerano ari ingenzi kuko buri ruhande (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 371 bakaba babonetse mu bipimo 23,042. Abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1079. Abitabye Imana ni abagore 3 n’abagabo 2.
Umugabo witwa Ndahayo Jean Claude wari utuye mu Murenge wa Kavumu yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi mike avuzweho kwica umugore na we akaburirwa irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye.
Itsinda rigizwe n’abantu 10, bize ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barihuje bakora umushinga witwa IESI (Ireme Education for Social Impact), mu rwego rwo gufasha barumuna babo biga kuri icyo kigo cyabareze kikabaha intangiriro y’ubumenyi bahereyeho kugeza ubwo (…)
Ntabwo bisanzwe kumva ko mu muryango umwe habonekamo abantu batatu bakora umwuga umwe, ariko muri Paruwasi Gatolika ya Nyange mu Karere ka Ngororero mu muryango umwe havutse Abapadiri batatu.
Kayitare Fred na Mwesige Thomas ni abasore bakomoka mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Aba basore bakoze umuyoboro ureshya n’ibirometero 2,680 kugira ngo abaturage babone amazi meza ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Akigera mu Rwanda kKu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.
Umutoza Ally Bizimungu watoje amakipe atandukanye yo mu Rwanda, yitabye Imana nyuma y’iminsi yari amaze arwariye mu bitaro bya CHUK.
Mu mukino wabimburiye indi yo kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mali nyuma yo gutsindwa na Kenya ihise isezererwa mu mikino ya AfroBasket 2021
Ibendera ry’Akagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryari ryabuze, ryamaze kuboneka, bakaba barisanze hejuru y’ibuye muri metero 50 uva ku biro by’Akagari.
Kanaka yatwaye umugore wa kanaka. Ni imvugo ikunda kumvikana kenshi ndetse ugasanga bari mu makimbirane ngo umugabo yatwaye umugore wa mugenzi we. Nyamara njyewe mbona ntawe umujyana ahubwo aba yahisemo kugenda kuko mbona ari amahitamo aba yagize.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal (Association de la Communauté Rwandaise du Sénégal/ACRS) wizihije umunsi w’Umuganura aho begeranyije ubushobozi bugeze kuri miliyoni eshatu (3,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda yabafashije gukora ibikorwa bibiri: Kuganuza abana n’urubyiruko (…)
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka (…)
Nyuma yo gusezerana mu mategeko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.
Ingabo z’u Rwanda(RDF) zungutse abandi basirikare bashya ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 nyuma y’imyitozo yabereye mu kigo cya Gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 519 bakaba babonetse mu bipimo 26,058.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano muri ako karere, bakomeje gushakisha uwaba yibye ibendera ry’Igihugu ryo mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.
Mu mukino wa nyuma w’amatsinda, u Rwanda rutsinzwe na Cap-Vert ntirwabasha guhita rubona itike ya ¼ cy’irangiza aho rusabwa gutsinda Guinea ngo rubone itike
Imiryango 23 yo mu Karere ka Burera, yashyikirijwe amazu yubakiwe, abayigize banezezwa no guca ukubiri n’ubukode, abandi batandukana n’ikibazo cyo gusembera mu baturanyi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo cyane cyane abarokokeye i Kiziguro barifuza ko muri Kiliziya imbere hashyirwamo ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri iyo Kiliziya.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21 .
Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari insoresore zikora urugomo zikanambura abaturage, ziyise Abajangweri; ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buratangaza ko bwatangiye kuzihiga bukware, no kuzifatira ibihano, mu rwego rwo kuburizamo iyo myitwarire, bitarafata indi ntera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko imvura y’Umuhindo wa 2021 izaba ingana nk’isanzwe igwa muri icyo gihe, ariko ikaba ishobora kuzagabanuka mu duce tumwe tw’Iburengerazuba, Amayaga n’uturere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma.
U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24, mu muhango wo Kwita Izina 2021, uzaba tariki 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzaba ubaye ku nshuro ya 17, ukazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, nk’uko no mu mwaka ushize wa 2020 byagenze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo. Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ruratangaza ko hari gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikazagukira kuri hegitari zisaga 3700.
Ikipe y’igihugu ya Senegal yihereranye Sudani y’Amajyepfo iyitsinda amanota 104 kuri 75, iba ikipe ya mbere yujuje amanota 100 muri iyi mikino ya AfroBasket
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel wafashe amashusho na DASSO warwanye n’umworozi Safari George bahagaritswe mu kazi. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe mu gushyira mu bikorwa (…)