Imbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragara ko ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa benshi, dore ko benshi bazishimira uburyo zoroshya ibijyanye no guhanahana amakuru.
Mu kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu mu guhugu, Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko uturere dufite imirenge ikora ku mipaka, yafashe ingamba zinyuranye mu guhashya ibiyobyabwenge na magendu, aho yatangiye igikorwa cyo guhugura abafasha inzego z’umutekano biswe “Imboni z’umutekano”.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yarahiriye kuyobora imyaka itanu iri imbere, ndetse byitezwe ko aza gutangaza abagize Guverinoma nshya bagomba gufatanya gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke.
Mu cyumweru gishize mu Kagari ka Kamate mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye bitangaza benshi, abaganga b’amatungo bavuga ko n’ubwo bidakunze kubaho ariko ari ibisanzwe.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko hari abana barenga ibihumbi 44 batatsinze ibizimini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe n’abandi barenga ibihumbi 16 batatsinze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri 2021.
Mu gihe Uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru dukomeje gahunda yo gufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame remezo y’umuryango, Akarere ka Rulindo ni ko kamaze gutoza umubare munini w’urwo rubyiruko ku rwego rw’umurenge, aho kahigiye kudatezuka kuri iyo ntego, kakaba kahigiye (…)
Niyonambaza Pontien wo mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, avuga ko amaze kwiteza imbere abifashijwemo n’ubuhinzi bw’ibinyomoro, nyuma y’imyaka itandatu yamaze ari umushomeri aho yanditse asaba akazi inshuro 41.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari utubari twatangiye gukora tutarahawe uburenganzira cyangwa se tutari mu cyiciro cy’uduhabwa ibyangombwa bitangwa n’Imirenge na RDB, nk’uko yabigarutseho ku ya 3 Ukwakira 2021, mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu.
Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye ibintu birimo ibiribwa n’ibinyobwa byafashwe muri Operasiyo ya USALAMA VII, byafashwe bitujuje ubuziranenge bikaba bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 34.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arashishikariza abahinzi bafite imirima ihanamye gutekereza ku kuyishyiriraho amaterasi badategereje ingengo y’imari y’akarere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’ibibazo bya Covid-19 no kuba ibihugu byinshi bisigaye biyikenera cyane kubera gushakira ubukungu mu buhinzi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bashyize ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa inzu izafasha muri serivisi zijyanye cyane cyane no kwita ku bahuye n’ihohoterwa mu nkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye mu (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 89, bakaba babonetse mu bipimo 13,289. Abantu babiri bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri.
Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafashe abantu 27 bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage. Icyenda muri abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse (…)
Imineke ni kimwe mu biribwa bifasha umubiri w’umuntu kugubwa neza, kuko ifite intungamubiri z’amoko atandukanye ndetse n’imyunyu ngugu nka potasiyumu.
Itsinda ry’ingabo za SAMIM zavuye mu bihugu bigize umuryango wa SADC, ritangaza ko umwe mu bayobozi b’umutwe w’ibyihebe, Sheik Dr Njile North, birimo guhigwa bukware muri Mozambique yishwe.
Kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyapimye Covid-19 abantu 655 bari mu masengesho mu madini n’amatorero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, abapimwe bose bakaba basanze ari bazima.
Munyaneza Alphonse w’imyaka 28 na Nyiransengimana Odette w’imyaka 48, bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare bafite amasashe ibihumbi 21,800 bakuye mu gihugu cya Uganda, igikorwa cyabaye ku itariki 30 Nzeri na tariki ya 01 Ukwakira 2021.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’igenzura yakoreye ibitaro bya MBC, bikorera mu Karere ka Nyarugenge, guhera tariki ya 06 Ukwakira 2021 bigomba gufunga burundu.
Ku itariki 28 Ukuboza 1993 nibwo Umuryango FPR Inkotanyi wohereje abanyapolitike bawo i Kigali baza baherekejwe n’ingabo zabo za Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 zaje kubarindira umutekano hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha muri Tanzania na Leta yayoborwaga na Habyarimana.
Ku itariki 30 Nzeri 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.
Ubukwe ni itangiriro ryo kubaho k’umuryango aho imiryango ibiri yashimanaga maze ikemeranya guhana inka n’abageni umuryango w’umuhungu ukajya gufata irembo, ukazageza igihe ukajya gusaba umugeni ndetse nyuma yaho hakabaho gutanga inkwano nk’ishimwe ry’umuryango wabarereye umukazana uje kwagura undi muryango maze u Rwanda (…)
Abantu benshi basengera mu matorero azwi ku izina ry’abarokore, bahuza injangwe/ipusi/nyirahuku na shitani cyangwa imyuka mibi, aho uhuye na yo wumva ngo “toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu...", ibi bikantera kwibaza isano iyo nyamaswa yaba ifitanye na shitani!
Paruwasi ya Kimihurura yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, ibaye iya 33 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali, iba iya 13 ibyawe na Paruwasi Sainte Famille mu myaka 107 imaze ishinzwe.
Abafatiwe mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka “People”, mu ijoro rya tariki ya 01 Ukwakira 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, basabwe kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi itanu hanyuma bakazapimwa kugira ngo barebe uko bahagaze.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangiye gupima Covid-19 abari mu tubari mu Mujyi wa Kigali, hakaba hafashwe ibipimo 672, icyo kigo kikaba cyatangaje ko abapimwe bose basanze ari bazima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 86, bakaba babonetse mu bipimo 17,574. Abantu batanu bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri n’abagabo batatu. Abantu batatu basezerewe mu bitaro mu gihe abandi batanu binjiye ibitaro, naho (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri i Abu Dhabi aho yitabiriye inama kuri za Politiki, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, yasuye aho urwanda rumurikira ibyo rwajyanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, cyatangije gahunda yo gupima Covid-19 abari mu tubari.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Kicukiro rwahaye inka Furaha Jolie, wabuze umugabo witabye Imana aguye ku rugamba rwo kubohora igihugu, iyo bise inka y’Ubumanzi.
Nyuma y’igihe cyari gishize abayoboke b’amadini n’amatorero yo hirya no hino mu gihugu, batemerewe gusenga mu mibyizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko akomorewe.
Ikigo gikusanya ibishingwe (COPED), kibifashijwemo n’igishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyasabye Abajyanama b’Ubuzima b’i Kigali kugifasha kwegeranya udupfukamunwa twandagaye mu ngo zigize uwo Mujyi, tukajya gutwikirwa ahabugenewe.
Kugira impumuro mbi mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’amafunguro amwe n’amwe nk’ibitunguru, ikawa, inzoga, inyama, n’ibindi.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Ubworozi, Dr. Théogène Rutagwenda, avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere hakenewe ubworozi buteza imbere nyirabwo ndetse bukanateza imbere igihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwubakiye utishoboye w’i Busanze wari wasenyewe n’ibiza, runaha inka umuryango umwe utari ufite ubushobozi bwo kuyigurira.
Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu gihe cy’amatora hari ubwo berekwa ifoto y’uri mu batorwa bakamutora batamuzi, ariko bakifuza ko uwatowe yajya agaruka akabasura, akabakemurira ibibazo, aho kongera kumubona manda irangiye ashaka amajwi na none.
Ubinyujije kuri Twitter, Umujyi wa Kigali watangaje ko wafunze akabari kitwa ‘People’ ko mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo kugasangamo abantu benshi barimo n’ababyiniraga mu kabyiniro kako, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari mu nama yiswe ‘World Policy Conference’ i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), yavuze ko iyi myaka ibiri ishize yabaye imyaka igoye cyane kubera icyorezo cya Covid-19, ariko kandi yasize igaragaje ubusumbane (…)
Tariki 27 Nzeri 2021, nibwo umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, wamamaye muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, mu rukiko rwo muri New York, igihano yakatiwe kikazamenyekana muri Gicurasi 2022.
Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 barimo n’umucungagereza baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika, bamaze iminsi 10 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahugurirwa kuzahugura abandi muri gahunda ijyanye n’ihame ry’uburinganire, cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 178, bakaba babonetse mu bipimo 12,168. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari umugore umwe n’abagabo babiri. Abantu babiri basezerewe mu bitaro mu gihe abandi bane binjiye ibitaro, naho (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ari na we wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwariho muri Guinea, yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko umuntu unywa itabi aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zitandura, by’umwihariko iy’umutima n’izijyanye n’ubuhumekero.
Ubuyobozi bw’uruganda Inyange, rumwe mu zitunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko rutazamuye ibiciro by’amata nk’uko benshi babivuga, cyakora rwemeza ko umusaruro w’amata wagabanutse bitewe n’izuba ryavuye.
Clement Chiwaya wahoze yungirije ukuriye Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Malawi guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2019 yitabye Imana nyuma y’aho yirashe isasu mu mutwe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitole, ibi bikaba byabereye mu nteko ishinga amategeko mu gihugu cya Malawi.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba aho bafatiwe mu bice bitandukanye bashaka guturikiriza ibisasu muri zimwe mu nyubako ziri (…)
Abarokotse Jenoside bahagarariye imiryango icumi babumbiwemo mu Mirenge ya Tumba, Mukura, Maraba na Ruhashya mu Karere ka Huye, bahuguwe ku kwihangira imirimo, kandi bavuga ko ibyo bize bizabafasha guhindura ubuzima.