Musanze ni kamwe mu turere twakomeje kugaragara mu kibazo cy’igwingira ry’abana ku rwego ruri hejuru, n’ubwo gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa bitandukanye kubera ubutaka bwera n’ikirere kiberanye n’ubuhinzi.
Ababyeyi n’abayobozi mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko ibiribwa byujuje intungamubiri bahawe n’umushinga SAIP birimo kurwanya imirire mibi mu bana, aho umwana ngo atangira gukurikiranwa kuva akiri mu nda y’umubyeyi we, kugeza arengeje imyaka itanu y’amavuko.
Imiryango myinshi, cyane cyane iyo mu cyaro yakuze imenyereye kurya inyama umunsi umwe cyangwa ibiri; kuri Noheli no ku Bunani, hakiyongeraho wenda umunsi umwe cyangwa ibiri barya inyama kuko “bagize amahirwe” inka y’umuturanyi ikavunika, bakayirya.
Rodrigo Duterte wabaye Perezida wa Philippines guhera mu 2016-2022, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Manille, hashingiwe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kubera ibyaha byibasiye inyoko umuntu akurikiranyweho.
Muri Tanzania, Urukiko rukuru rwa Musoma rwahanishije igihano cyo kwicwa, umugabo witwa Wangoko Matienyi utuye ahitwa Mkengwa mu Ntara ya Tarime, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umupolisi witwaga Fred Obunga.
Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gusubukura ibitaramo ngarukamwaka bya Pasika (Easter Celebration) ahereye muri Canada.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amakimbirane akomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko rutazemera kwikorera umutwaro w’imiyoborere mibi, ndetse n’ibibazo by’umutekano muke by’icyo Gihugu.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’imiyoborere, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yavuze ko ikiguzi cya Gaz kiri hejuru kikiri imbogamizi ku kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation, burasaba urubyiruko by’umwihariko abanyuze muri iAccelerator, gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bicyugarije imibereho myiza y’abaturage, bakora imishinga ishobora kugira impinduka nziza ku buzima bwabo, bityo bakanaziba icyuho cy’inkunga zimwe na zimwe zavaga mu muhanga.
Abagore bacu, bashiki bacu, ndetse n’abo dukorana cyangwa tujyana ku kazi, dusengana, twigana mukomeze kugira ibihe byiza mwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, mu rwunge rw’amashuri rya Butare (Groupe Scholaire Officiel de Butare) hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, aho amakipe ya APR VC mu bagore na Gisagara VC mu cyiciro cy’abagabo, aribo begukanye ibikombe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ibitaro bya Kabgayi, baratangaza ko bitarenze amezi abiri, haraba harangijwe imirimo yo gushyiramo icyuma kigezweho mu gupima indwara mu mubiri (Scanner), mu rwego rwo gufasha ababigana kubona serivisi zisumbuyeho.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20, wabereye kuri Stade Amahoro banganya 0-0 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Nubwo nta wifuza kurwara cyangwa se ngo abyifurize uwe, ariko ni ibintu na none bidashobora gukumirwa, kuko uburwayi bushobora gufata uwo bushatse, igihe bushakiye, nubwo yaba yaragerageje kwirinda.
Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Immigration and Customs Enforcement/ICE).
Depite Bitunguramye Diogène arasaba abagize Umuryango by’umwihariko abagore, guharanira kurema imiryango yishimye kuko ari bwo bazaba bagize uruhare mu kubaka Igihugu cy’ejo hazaza.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe mu Karere ka Gasabo hatangwa amashimwe arimo indabo ku bagore bagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Umuryango nyarwanda.
Cyusa Ibrahim uri mu bahanzi bihebeye umuziki gakondo, yasohoye indirimbo yise ’Muvumwamata’, yatuye Nyirakuru watumye atangira kuba umuhanzi.
Sosiyete y’Ubwishingizi ikorera mu Rwanda, MUA Insurance, yatangije serivisi yitwa MUA Femme itabara byihuse abagore bagize ikibazo cya tekiniki y’ibikoresho bitandukanye bari mu kazi cyangwa igihe imodoka yaheze mu muhanda, aho basabwa guhamagara nimero itishyurwa 2323.
Ndibuka mu myaka mirongo itatu ishize nikoreye agafuka karimo amateke cyangwa imyumbati tugiye guteka no kurungisha amamesa twivaniye mu ngazi, tukabirya nta munyu urimo, tugira ngo turengere amagara.
BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), batangije umushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 30 Frw yishyurwa nta nyungu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera, yatangaje ko abantu basaga 500 bamaze kubagwa umutima, naho 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, bityo ko bitakiri ngombwa kujya gushakira izo serivisi mu mahanga.
Mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze, ni ho hatangiye kubakwa Ikigo kigenewe kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingeri zitandukanye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 400; kikazajya gitanga n’ubujyanama ku babyeyi babo, buzatuma barushaho kugira ubumenyi buhagije butuma (…)
Abantu 21 bakekwaho icyaha cyo kwiba abaturage babambuye ibyo bafite mu ntoki, cyangwa batoboye inzu mu Turere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, batawe muri yombi, biturutse ku mukwabu Polisi yakoze mu Mirenge imwe n’imwe y’utu Turere, hagamijwe kurwanya icyaha cy’ubujura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Leta ya DRC yashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kwifatanya n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashinze umutwe wa FDLR.
Abakuze ndetse n’urubyiruko bakunda kwidagadura binyuze mu rwenya, bashyizwe igorora nyuma yo gutegurirwa ibitaramo bizajya biba muri weekend (ku cyumweru), byahawe izina rya ‘Salo Comedy Club’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yizeraga ko azatera u Rwanda, birangira umugambi we umupfubanye kubera ubwirinzi bw’u Rwanda.
Umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, ’Sustainable Agriculture Intensification and Food Security Project(SAIP) n’abagenerwabikorwa bawo, baratanga icyizere cy’uko ibiribwa (cyane cyane Iburasirazuba) bitazabura n’ubwo imvura itagwira igihe.
Abamenye Prof Muswahili Paulin bamurebera kure, bashobora kumwitiranya, ariko muri iki cyegeranyo, turasobanura neza uyu murezi n’umubyeyi wasize umurage ukomeye nk’uko bivugwa n’abo babanye, abo bakoranye, abo yigishije ndetse n’abana be bwite.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu myaka itandatu ishize abantu 3179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.
Ikigo gicuruza interineti, Broadband Systems Corporation (BSC), cyamurikiye abakiliya bacyo ikoranabuhanga rya Interineti bashobora gukoresha mu rugo ryitwa HOME NET ryashyizwe ku mugaragaro muri poromosiyo yiswe "Ni ÇHAP CHAP".
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko nk’umuganga yize kubaga nyuma y’uko umuturage amuneguye.
Ku wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025, amakipe ya APR FC na Police FC yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, asezereye Gasogi United na AS Kigali.
Umuhanzikazi Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz, yavuze ko bitamworoheye gufata icyemezo cyo kuva mu itsinda rya Symphony Band yabarizwagamo, agatangira gukora umuziki ku giti cye.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, bagaragaje ko hari ikibazo cy’ibinyabutabire bikibitse mu mashuri kandi byarengeje igihe cyo gukoreshwa.
Muri Uganda, urukiko rukuru rwategetse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, gutangiza gahunda yo guhindura amazina y’imihanda imwe n’imwe yo muri uwo Mujyi, yitiriwe abakoloni b’Abongereza bakolonije icyo gihugu.
Umuhanzi Audy Kelly yavuze ko yasohoye indirimbo yise Hari Amashimwe, yakoranye na Aline Gahongayire mu rwego rwo gushima Imana mu byiza idahwema kubakorera no kuba yarabanye na we akabasha gusoza amashuri.
Abagore n’abakobwa 204 bari bamaze igihe kirenga umwaka bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Kagari ka Gitagata mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barahiriye guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
Mu cyumweru gishize abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC batangiye kuburanishwa ku byaha bakekwaho kuba barakoze mu gihe barimo bahunga umwanzi barwanaga ( inyeshyamba za M23), ibyaha bashinjwa harimo gufata abagore ku ngufu no kwica abaturage b’abasivili.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Abdallah Utumatwishima, yahumurije urubyiruko n’abandi batangiye gutekereza ko abanyarwanda ari babi, akaba ari yo mpamvu ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, bityo bakibwira ko igihugu kiri kugana ahabi.
Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo ryihaniza Igihugu cya Canada kubera amagambo arusebya yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu, avuga ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC.
Umugabo wa Dolly Parton, icyamamare mu njyana ya Country Music, Carl Dean, bari bamaranye hafi imyaka 60, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 04 Werurwe afite imyaka 82.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), zabaye zihagaritse inkunga zateraga Ukraine mu bya gisirikare, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri White House mu kiganiro yagiranye na CBS News.
Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore, ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, yegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025) ryaberaga i Kampala muri Uganda.