Perezida wa Rwpubulika, Paul Kagame, avuga ko nta kibi gishobora kuba ku Banyarwanda ubu, kiruta icyigeze kubabaho ari na yo mpamvu badakwiye kugira ubwoba na busa.
Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuhanga mu kuvanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi ku izina rya Dj Ira.
Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, Perezida wa Repulika, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bashaka kuba Abanyarwanda badashaka kuba Ababiligi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda igihugu cya Bulgaria
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kurwanya abashaka kubasubiza mu mateka ya Jenoside, hamwe no gukora cyane bitegura kuziba icyuho cy’ibihano bigenda bifatwa n’amahanga.
Mu kiginairo Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, mu Karere ka Gasabo, yababwiye ko abo umuntu yita inshuti batanga imfashanyo bakoresheje akaboko kamwe, akandi kakambura ibyo yatanze.
Abo bantu bari bitwikiye ijoro, bafatiwe mu cyuho ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe bitagikorerwamo biherereye mu Mirenge ya Base, Rukozo na Cyungo mu Karere ka Rulindo.
Ibihumbi by’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu, bategereje kwakira Perezida Paul Kagame mu nzu nini mberabyombi ya BK Arena, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Sudani yahagaritse ibicuruzwa byose byinjira muri icyo gihugu bituruka muri Kenya, kandi icyo cyemezo cya Sudani ngo kigomba guhita gitangira kubahirizwa ako kanya.
Umunyarwenya Anne Kansiime yahishuye ko gutandukana n’umugabo we Skylanta, byatewe n’uko nyuma yo kubyara, inshingano n’urukundo yabyerekeje ku mwana cyane.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu,ishyira amanota ane hagati yayo na APR FC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Leta Zunze za Amerika muri 1/2 mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Tumaze iminsi tubagezaho inkuru ya Pierre wakatiwe igihano cyo kwicwa ariko akaza gutabarwa n’urukundo rw’imbwa ye ku munota wa nyuma. Ubwo dusoza iyi nkuru, Pierre ashoje urugamba rw’ingenzi aratashye, na Hugo ye bageze imuhira.
Abatuye mu Gasantere ka Kabere gaherereye mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bahangayikishijwe n’igisimu gifukurwa n’amazi aturuka mu muferege w’umuhanda batunganyirijwe.
Inzego zishinzwe Imari mu Rwanda zigiye gufatanya gukangurira abagore n’urubyiruko gufata inguzanyo mu bigo by’imari, bunganiwe n’ikigega cyitwa ’Microfinance Liquidity Fund(MLF)’ kizashingwa bitarenze uyu mwaka wa 2025, kikazajya gitanga inguzanyo ku nyungu nto itaragenwa uko izaba ingana.
Ku myaka 27, Shakila Uwineza yamaze gushinga uruganda rutunganya urusenda acuruza mu Rwanda, anatekereza kuzajya acuruza hanze yarwo. Byatumye ahindura imyumvire ku buryo atagitekereza gukizwa no kujya gutura mu mahanga, ahubwo no kujyanayo ibicuruzwa bye.
Abo bantu uko ari 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo, barimo abafatanwe inka, ihene, intama ndetse n’inkwavu, bakaba bafatiwe mu turere tugize Intara y’Amayaruguru, muri gahunda yateguwe na Polisi y’u Rwanda yo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakozwe hagati y’itariki 10 na 14 Werurwe 2025.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo gihugu, Ebrahim Rasool, imushinja kuba umunyapolitiki ugira amacakubiri, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.
Phiona Nyamutoro, umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, yahishuye uko yahuye bwa mbere n’uyu muhanzi nyuma y’uko amusabye ko babonana, amubwira ko hari umushinga ashaka ko bakorana, nyuma uyu mugore akisanga ari we mushinga.
Ku wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, ikipe ya APR FC yakomeje kwibazwaho cyane nyuma yo kunganya na Gasogi United 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium, ikananirwa gufata umwanya wa mbere.
Bimaze kumenyerwa ko ibikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ari ngarukamwaka, aho Ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe na Polisi y’Igihugu bafatanya gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine ku ishusho ya Ruswa mu Rwanda n’ingamba zo kuyikumira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe, yagaragaje ko bimwe mu byakozwe harimo kugaruza amafaranga asaga Miliyari 14 akomoka ku byaha.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uzbekistan isoza iyoboye itsinda mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda, yagaragaje ruswa nk’ikibazo cy’ingutu gikomeje kubangamira iterambere ry’Igihugu, bigatuma ubukungu bwacyo butazamuka ku kigero gishimishije, cyane ko ngo inakuraho icyizere abaturage bagirira inzego zibayobora.
Perezida w’urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EACJ) Hon. Justice Nestor Kayobera, yagaragaje ko u Rwanda rufite umwihariko ndetse rwababereye intangarugero nyuma y’uko ubwo batumiraga abacamanza n’abandi ngo bazitabire imirimo yarwo imaze ukwezi muri Kigali bitabiriye ijana ku ijana.
Muri Kenya, mu muhanda wa Thika, ushinzwe kwishyuza muri bisi (Komvuwayeri) ya kompanyi ya Super Metro, yasunitse umugenzi witwa Gilbert Thuo Kimani, amusohora mu modoka kandi irimo igenda ku muvuduko mwinshi, agwa mu muhanda ahita apfa.
Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23, General Sultan Makenga, yashimangiye ko intambara barwana ntaho ihuriye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko babishinjwa, ahubwo ko barwanira impamvu yumvikana.
Babyeyi, Banyarwanda, Banyarwandakazi, saa 03h57 z’igitondo nari maze akanya mu buriri nabuze ibitotsi, ndabyuka nicara muri salon, ndavuga nti reka nandike ibimbabaje.
Ku munsi wa mbere w’igikombe mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase) kiri kubera muri Kosovo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere
Umuhanzi Ariel Wayz yashimye abantu bose bamufashije mu rugendo rwo gukabya inzozi ze, akabasha gusohora album ye ya mbere.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël, yavuze ko impamvu yo kudakoresha ikoranabuhanga mu misifurire mu mwaka w’imikino 2024-2025, ari uko amakipe yose atashoboye gutanga umusanzu wasabwaga ariko yizera ko ryazakoreshwa mu 2025-2026.
Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa SADC, yemeje bidasubirwaho guhagarika ubutumwa bwa SAMIDRC, no gutangira gucyura mu byiciro Ingabo z’uyu muryango ziri muri DRC.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (UR-CAVM), na bamwe mu bakozi bo mu bigo bifite aho bihuriye no guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, basanga igihe kigeze ngo ibigo by’amashuri bitere intambwe ikwiye mu kugaburira abana ibiribwa bikize ku ntungamubiri.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryasabye ko hasubikwa igitaramo bivugwa cyateguwe kugira ngo hakusanywe inkunga izahabwa iri shami mu rwego rwo gufasha abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23 imaze iminsi yigaruriye umujyi wa Goma na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General Sultani Makenga yavuze ko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi ari ibandi, umuyobozi utitaye ku bibazo by’abaturage.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, yababwiye ko u Rwanda rugiye gutangiza ikigo gitanga amasomo y’umutekano w’ikoranabuhanga cyitwa ‘Cyber Academy’.
Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ubwo baganiraga na Minsitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Patrice Mugenzi, ku bibazo biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024, bamubajije ikirimo gukorwa ngo ibibazo biri mu (…)
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu rwanda (FRVB), ryamaze gushyira hanze ingengabihe y’imikino ya kamaparanka izwi nka (Playoffs).
Guhera kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Pristina mu gihugu cya Kosovo, hari kubera irushanwa "IHF Trophy/Intercontinental Phase rihuza ibihugu bihagarariye imigabane yabyo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko ntawe ukwiye kuba yibaza impamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba zarwo z’ubwirinzi, ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kuko ari uburenganzira bwarwo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize bagize Komisiyo y’imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ko agiye gusaba inzego z’ibanze zikarushaho kwikita kuri servisi ziha abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko gukorana na Perezida Felix Tshisekedi ari kimwe mu bintu yabonye bikomeye cyane.
Muri Argentine, mu Murwa mukuru Buenos, hatangijwe urubanza rw’abaganga bavuraga nyakwigendera Diego Maradona, wabaye umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru.
Perezida Kagame yemeje ko umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uherutse gutaha mu Rwanda ari we wishe nyirasenge, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rosalie Gicanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kuri Kabila(Père) kugera kuri Félix Tshisekedi wa none bamenye neza kandi basobanukirwa akarengane k’Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, ariko ntibagikemura. Perezida Congo ifite ubu we, ngo bigaragara ko afite (…)
Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka y’ibibazo byo mu karere u Rwanda rurimo kuva mu 1994, aho imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo yakomeje kugaragaza ko itishimira ko impunzi zitaha, kuko bazikuramo amaronko.