Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Karere ka Musanze, witwa Umuhoza (twamuhinduriye izina), ahereye ku ngaruka yakururiwe no gushukwa, bikamuviramo guterwa inda akiri muto, aragira inama abandi bakobwa, yo kwitwararika no kudashidukira ababizeza ibitangaza bakabashora mu ngeso z’ubusambanyi.
Abaturage basenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu Karere ka Rubavu barasaba gufashwa kubaka amacumbi kuko hari abatarabona aho kuba.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubuhinzi, Dr. Charles Bucagu, avuga ko n’ubwo hafi uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twahuye n’izuba ryinshi ariko bitazatera inzara.
Ku wa 14 Ukuboza 2021, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwizihije isabukuru y’imyaka itatu ya Gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe ‘Ejo Heza’, igamije gufasha Abanyarwanda bose guteganyiriza izabukuru.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), kiratangaza ko batangiye gukingira Covid-19, mu buryo bwagutse mu turere twose hagamijwe gutangwa doze zirenga miliyoni eshatu mbere y’impera z’Ukuboza 2021.
Ibihumyo biba mu itsinda ry’ibimera, ariko ntibikora ikizwi nka ‘photosynthèse’ ari na yo mpamvu bitagira ibara ry’icyatsi muri byo, bikagira ibara ry’umweru.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi yihinduranyije ya COVID-19 izwi ku izina rya Omicron. Abo bantu ni abagenzi ndetse n’abahuye na bo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 50, bakaba babonetse mu bipimo 10,032.
Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, biyemeje kurangwa n’indangagaciro zishyira imbere ukuri, kurangwa n’ubumwe no guharanira ko iterambere ry’Igihugu ridasubira inyuma.
Nzobonimana François wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Franco mu ndirimbo nka ‘Brigitte’, ‘Amabaruwa’, ‘Umuhinzi nyakuri’, ‘Nta mpuhwe ukigira’, ‘Manyinya’ n’izindi…akomoka mu Burundi ariko yageze mu Rwanda mu 1972 ahunze imidugararo n’intambara byari muri icyo gihugu, ageze mu Rwanda yifatanya na bagenzi be bashyiraho (...)
Abanyeshuri 21 biga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, berekeje i Dubaï mu marushanwa mpuzamahanga y’Icyongereza, muri gahunda yiswe “Intercontinental Spelling B Championship”.
Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riherutse gushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kugaragaza aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano 24 yasinywe mu 2018 i Londres mu Bwongereza mu kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga.
Inzego zifite mu nshingano imibereho y’abafite ubumuga zikomeje gushaka uko imbogamizi abana bafite ubumuga bagihura na zo zavaho bityo na bo bakiga nta nkomyi.
Ku matariki ya 24-25 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Kigali hitezwe iserukiramuco rya ‘Wave Noheli Fest’ rizitabirwa n’abahanzi bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda. Abo bahanzi barimo Yvan Buravan, Davis D, Alyn Sano, Bushali, Ish Kevin, Ririmba, Logan Joe na Kenny K-Shot.
Ba rwiyemezamirimo batatu b’urubyiruko bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, bahawe ibihembo nyuma y’uko imishinga yabo igaragaje udushya n’ubudasa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi bane kubera amakosa bakoze mu mikino itandukanye basifuye, iryo shyirahamwe rikavuga ko ritazigera ryihanganira abazakomeza gukora amakosa n’ubwo ryasigarana abasifuzi bacye.
Itsinda ry’abashakashatsi baturutse mu Burusiya bageze muri Afurica y’Epfo aho bagiye kwiga ku bwoko bushya bwa Corona yihinduranyije bwiswe Omicron, buherutse kuhagaragara.
Umuhanzi Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi yamenyekanye mu muziki nka ‘Jali’ iri zina akaba yararikomoye kuri umwe mu misozi ya Kigali. Jali ni umuhanga mu gucuranga guitar akaba akora indirimbo ze mu njyana ya Reggae na RnB.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, igiciro cya gaz mu gihugu hose kimanukaho amafaranga 240frw ku mpuzandengo y’igiciro, ni ukuvuga ko kimanuka kikagera ku 1260Frw ku kilo kimwe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-R), watangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda, urwgo rw’abikorera rukaba rwaje ku isonga mu hatangiwe ruswa nyinshi na 9.8%.
Impanuka y’imodoka isanzwe itwara ibinyamakuru, yakoze impanuka ahitwa Iringa muri Tanzania, yica abantu icyenda (9), abandi batatu barakomereka, ikaba yarabaye ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, barashima gahunda igenewe abatishoboye mu kubafasha kwikura mu bukene izwi ku izina rya VUP, aho abenshi batanga ubuhamya bayivuga imyato, bagaragaza uburyo yabakuye mu bukene bakaba bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wayibazaniye, aho bayita akabando bicumba bagana iterambere.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda y’Ijwi ry’umurwayi izabafasha guhabwa serivisi nziza kwa muganga, kuko bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo na serivisi bagomba guhabwa n’uko bagomba kuzibona, ndetse n’ababavuganira mu gihe bazihawe nabi.
Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa igitero cy’indege itagira umupilote (drone), cyahitanye abantu 10 muri Afghanistan mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rurahamagarira abifuza gushora imari mu bukerarugendo no mu bucuruzi, kugana Huye kuko bihabereye.
Glossophobie cyangwa se Glossophobia ni ukugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame (mu bantu benshi). Ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 75% by’abatuye isi biyumvamo ubu bwoba bwo kuvugira mu ruhame ariko ku kigero kitari kimwe, nk’uko Wikipedia.org ibisobanura.
Ku wa Gatandatu ushize StarTimes yatanze amafaranga arenga Miliyoni na Televisiyo ya puse 55” ku banyamahirwe batsinze muri poromosiyo StarTimes Wisheya.
Umuryango Reach the Children Rwanda, uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abana, urashimira ababyeyi bo mu Karere ka Kicukiro ku ruhare bagaragaza mu guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato.
Nyuma y’uko atwaye igihembo cya mbere mu irushanwa rya Hanga Pitch Fest, Rwiyemezamirimo Cyuzuzo Diane, aratangaza ko agiye kurushaho gushingira ku muco Nyarwanda agahanga ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko bishimangira umuco Nyarwanda.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahembye ba Rwiyemezamirimo bahize abandi mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 79, bakaba babonetse mu bipimo 14,184.
Muri Tanzania ahitwa Singida, Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu gihe yari kumwe n’umugabo utari uwe bagiye guca inyuma ingo zabo. Umuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na (...)
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo. Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa (...)
Nyuma yuko hasheshwe tombola yari yabaye ku isaha ya saa saba kubera amakosa yabayemo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere i Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, hongeye kubera tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza yasize impinduka eshanu.
Rurangiranwa mu njyana ya Rumba, Koffi Olomidé, uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda kitavuzweho rumwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu (feminists), by’umwihariko abifuzaga ko kitaba ku bwo gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa bamubyinira, yagizwe umwere n’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwari (...)
Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Ukuboza 2021, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana.
Muri iki gihe, ibitaro bifasha abarwayi ba Kanseri biherereye mu Karere ka Butaro, birimo kwagurwa mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi, ku buryo ibyumba bizava ku 150 bikagera kuri 250, rukaba ari n’urugendo rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza.
Ubuyobozi bw’umushinga uguriza abashaka guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru, Scon, buvuga ko umwaka wa 2030 uzagera abaturage babarirwa mu bihumbi 15 bo muri Nyaruguru bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Amuli Bahigwa Dieudonné, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo wungutse abanyamuryango bashya, barahiriye gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.
Imwe mu makorari amaze igihe avutse mu Rwanda igiye gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Musanze tariki ya 26 Ukuboza 2021 mu nzu mberabyombi ya Notre Dame de Fatima.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru avuga ko hari uduce tw’imihanda tw’Umujyi wa Kigali tuzubakwaho inzira z’abanyamaguru n’imihanda yo hejuru kugira ngo bigabanye umubyigano w’abantu n’ibinyabiziga.
LONI itangaza ko abasaga ibihumbi 30 bamaze guhungira muri Chad, kubera imvururu zishingiye ku mazi zirimo kubera muri Cameroon. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu basaga 20 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranya abahinzi, abarobyi ndetse n’abashumba b’amatungo.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu irushanwa rya Miss Universe 2021 ryitabirwa n’abakobwa babaye ba Nyampinga mu bihugu byabo, akaba ari irushanwa ribaye ku nshuro ya 70, muri uyu mwaka rikaba ryarabereye mu gihugu cya Israël.
Abanyeshuri 152 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko iyi ari imbarutso yo kuba ba rwiyemezamirimo babereye isoko ry’umurimo.
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), cyatangiye uburyo bw’imikorere mishya aho abasaba serivisi z’ubuziranenge bazajya bazisaba bifashishije ikoranabuhanga, ngo bikazafasha kubona serivisi inoze.