Ikipe y’umukino w’intoki ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na ambasade y’u Budage mu Rwanda, yatangije umushinga wo gukangurira abakiri bato gukina babihuza no kwiga
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana n’inzego z’umutekano zikorera muri izo Ntara bahuriye mu Karere ka Gicumbi mu nama yo kwigira hamwe uko aboshya abantu gukora magendu n’ibindi byaha (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko kuva ubwoko bushya bwa Covid-19 bwihinduranya biswe ‘Omicron’ bwadutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo, nta muntu uragaragaraho ubwo bwandu ku butaka bw’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA bwagaragaje uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi byagenze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2021), bugaragaza ko muri rusange babonye inyungu ishimishije.
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.
Hashize imyaka itatu mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima Virus itera SIDA, OraQuick akaba ari uburyo bugamije gukemura ikibazo cy’abantu baterwaga ipfunwe no kujya kwa muganga ku mpamvu zitandukanye, harimo kubura umwanya, Gutinya ko abantu baziranye bamubona yagiye kwaka izo serivisi, baba abantu basanzwe cg (...)
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu tariki 10 Ukuboza 2021, ikaba yari isabukuru y’imyaka 73 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu. Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta rigaragaza ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, hari aho uburenganzira (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 39, bakaba babonetse mu bipimo 14,980.
Tariki 22 Ugushyingo2021, abayobozi b’uturere 27 mu Rwanda barahiriye inshingano zabo ndetse bakomereza mu mwiherero wabereye i Gishari mu gukarishya ubwenge ku miyoborere myiza abaturage bakeneye n’uburyo bashyira mu bikorwa inshingano barahiriye.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano agamije gutuma ‘Stevia’ ihingwa mu Rwanda yoherezwa ku isoko ryo mu Bushinwa.
Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), gisaba abantu kudakuka umutima kubera virusi ya Omicron. Umuyobozi w’icyo kigo yasabye ko abantu bakomeza guhangana n’iyo virusi nshya bisanzwe, ariko bakirinda gukuka umutima kubera iyo virusi ya Koronavirusi yihinduranyije.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ryatanze ibikoresho by’isuku ku ishyirahamwe ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva (Rwanda National Association of Deaf Women - RNADW).
Abayobozi bo mu Majyepfo ya Mexico batangaje ko abantu 53 bapfuye abandi 58 barakomereka, nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye ikoze impanuka. Abo bantu babarirwa mu ijana, ngo bari mu ikamyo imwe, bikavugwa ko ari abimukira bahunga ubukene mu bihugu byabo, bakaba bari bageze muri Leta ya Chiapas.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 26 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo ab’igitsinagabo 19, igitsinagore batatu n’abana bane.
Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Umutekano usimbura General Patrick Nyamvumba. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Umutekano, akaba yitwa Alfred Gasana.
Umuhanzi Massamba Intore hamwe na bagenzi be bagiye gukora igitaramo “umurage” cyo kwifuriza Abanyarwanda Noheli n’Ubunani.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan, yahuye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, amwizeza ubufatanye mu guteza imbere ubuhahirane mu ishoramari.
Umuryango uharanira iterambere ridaheza no kurinda abanyantege nke ihohoterwa, ‘Federation Handicap International (yiswe Humanity&Inclusion)’ uvuga ko mu ngo z’abantu bifite hakorerwa ihohoterwa rikabije ntibimenyekane, bitewe n’uko haba ari mu bipangu.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2021.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabarogoye ariko ko kitababujije kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu bayituriye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 53, bakaba babonetse mu bipimo 11,477.
Leta ya Suwede yashyikirije u Rwanda inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Moderna zigera kuri doze miliyoni imwe ku wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021.
Umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, arasaba abaturarwanda kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza bibagwirira nyamara bashoboraga kubyirinda.
Hashize ibyumweru bigera kuri bibiri abakunzi ba filime y’uruhererekane URURABO RWO MU ISHYAMBA bategereje n’amatsiko menshi igice cya kabiri. Hari amakuru meza y’uko ubu yatangiye gutambuka kuri StarTimes BTV shene ya 124 kuri dekoderi ikoresha antene y’udushami no kuri shene ya 776 kuri dekoderi ikoresha dish (igisahane).
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare burasabira abarwanyi 37 bo mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana(barimo Abarundi bane), igifungo cya burundu nyuma yo kubashinja kugaba ibitero ku Rwanda(mu Kinigi) mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mukagasana Naome, asaba ababyeyi b’abana basambanyijwe bagaterwa inda gukomeza kubafasha bakanabumva bakabafasha no gusubira mu ishuri kuko nyuma y’ibibazo ubuzima bukomeza.
Kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abanyatanzania mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge, nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abangereza.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hagiye kubakwa ububiko bwa Gaz, buzaba bufite ubushobozi bwo kubika iyakoreshwa mu gihe cy’amezi abiri n’atatu.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi rusange Dr. Ntihabose Corneille, arasaba abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kuko bigabanya indwara n’ibihombo bituruka ku burwayi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’ikigo cy’amahoro muri Amerika (USIP), Global Peace Operation Initiative (GPOI), Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), n’ikigo cya Dallaire gishinzwe abana, amahoro n’umutekano (Dallaire Institute for Children, Peace and Security), kuva ku wa (...)
Mu Rwanda hatangiye gukorerwa inkoni yera bise ‘Inshyimbo’, ifite ikoranabuhanga rihanitse ryitezwaho kurushaho kurinda impanuka abafite ubumuga bwo kutabona.
Aba Sheikh bashya bagera kuri 42 bahawe amahugurwa abafasha kwinjira mu ihuriro ry’Abagize Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda. Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umubwirizabutumwa mu kubaka igihugu gitekanye."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwiyemeje kurandura bimwe mu bibazo bikihagaragara bibangamira uburengazira bw’abana bikabavutsa amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Muri gahunda yo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikomeje kugaragara; abatuye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko gucika ku muco wo guhishira abarigiramo uruhare, ari umwe mu miti yo kurirandura burundu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 9,186.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuriye Urwego rw’Umuvunyi icyo burimo gukora kuri ruswa ivugwa mu myubakire no mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko yamaze kwesa umuhigo wa 2021 wo gukingira 30% by’abaturage mbere y’uko Ukuboza kurangira nk’uko byari biteganyijwe.
Ikipe ya REG Volleyball Club yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomeye muri volleyball yo mu Rwanda ari bo Mahoro Yvan na Murangwa Nelson
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, General Bipin Rawat, umugore we, n’abandi bantu 11, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.
Umuryango Chance for Childhood wita ku bana bafite ubumuga, wibutsa abantu kwirinda imvugo zisesereza abafite ubumuga no kureka amazina abatesha agaciro, kuko biri mu bibaheza mu bwigunge, ntibabone uko batekereza ibibateza imbere.
Umuyobozi wa siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo Rurangayire Guy Didier yamaze gusezera kuri uwo mwanya
Urubuga rwa murandasi rw’abashinzwe gutegura ibihembo bya Grammy Awards rwatangaje ko albums (imizingo) ebyiri za Drake zavanywe mu marushanwa ya 2022.
Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda (MKUR) yashyize ibuye ry’ifatizo, ahagiye kubakwa hoteli yitezweho kuzamura urwego rw’ubukerarugendo n’amahugurwa mu bijyanye no kwakira abantu mu gihugu.
Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Habimana Sosthène, ubuyobozi bwa Etincelles bwaciye amarenga ko uwari umuyobozi wa tekinike wayo ashobora kuba umutoza mukuru.
Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yatashye ubukwe bwa Byiringiro Lague ukinira APR FC yemera kubakira uyu muryango mushya wasezeranye kuri uyu wa Kabiri
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 20, bakaba babonetse mu bipimo 8,384.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 saa tatu, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hahuguriwe abana bo mu ishuri ry’inshuke ryitwa Path to Success International School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama. Hahuguwe abana bari mu kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri 4 (...)