Ubwo u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, wifatanyaga n’indi Mijyi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Imijyi, abawutuye bibukijwe ko bagomba kubungabunga ibyagezweho.
Byari nk’umunsi Mukuru ubwo abana biga mu wa Gatatu w’incuke, mu Ishuri ribanza rya EPR Karama mu Murenge wa Kigali w’Akarere ka Nyarugenge babonaga abinjiye babazaniye ibitabo, bimwe bishushanyijemo inyamaswa, ibindi biriho Izuba, Isi n’ibindi.
Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Migeshi(EP Migeshi), binubira kuba ifunguro bakabaye bafatira ku ishuri saa sita, akenshi barihabwa hagati ya saa cyenda na saa kumi z’umugoroba, amasaha yo gutaha ya nimugoroba yegereje.
Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’abagize Inteka Ishinga Amategko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ashima imirimo bakoze mu myaka itanu bamaze.
Hari abatuye mu Mudugudu wa Gisasa mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 batujwe, ariko ko bategereje ko bakwegurirwa izo nzu ngo bumve batuje, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.
Abafite imitungo iherereye ahagiye kwagurirwaho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, begerejwe serivisi zituma bakosorerwa bakanakorerwa ibyangombwa by’ubutaka bubanditseho.
Mu rwego rwo kwegera abaturage, babaganirizwa kuri gahunda z’iterambere ry’akarere, kumva ibibazo byabo no kubishakira umuti hanirindwa amakimbirane yugarije imwe mu miryango, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke batangiye icyumweru cy’Umujyanama, kuva tariki 29 Ukwakira kugeza tariki 10 Ugushyingo 2022.
Mu kiganiri cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 31 Ukwakira 2022 cya EdTech, cyagarutse ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, basanze abahungu ari bo bitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.
Abakinnyi y’ikipe y’igihugu ya Handball bavuye mu irushanwa rya Zone V ryaberaga i Nairobi muri Kenya, bazengurukijwe umujyi wa Kigali mu modoka ifunguye bereka abanyarwanda ibikombe bibiri begukanye
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Minisiteri ishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo, na Minisiteri y’Ibikorwa remezo y’u Rwanda, byiyemeje ubufatanye mu korohereza ingendo za rusange abaturarwanda.
Polisi y’u Rwanda irasaba abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda, kwibanda ku masomo yiganjemo amakosa akorwa n’abashoferi, mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’amakosa aturuka ku batwara ibinyabiziga.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhumgu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland.
Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira.
Ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, umutoza Ahmed Abdelrahman Adel watozaga ikipe ya Gasogi, mu bwumvikane yatandukanye nayo kubera ikibazo cy’uburwayi, akaba agiye kwivuriza iwabo mu Misiri.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kubaka imihanda ya kaburimbo ifite agaciro karengeje miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Umusenateri wo muri Kenya witwa Karen Nyamu ndetse n’itsinda bari kumwe, mu mpera z’icyumweru gishize bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagamije kurwigiraho uko rwateje imbere ikoranabuhanga haba mu bakozi ndetse no muri serivisi zitandukanye zihabwa abaturage.
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.
Abacururizaga hasi mu gasoko k’ikigoroba ka Nyanza mu Murenge wa Ngera, bishimiye isoko bubakiwe, ku buryo ubwo ryafungurwaga abashakaga kurikoreramo batarikwirwagamo, ariko kuri ubu urisangamo abacuruzi batarenga batanu.
Dr Sydney Watson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter akaga yahuye nako ubwo yicazwaga hagati y’abantu babiri bafite umubyibuho urenze urugero mu rugendo rw’amasaha atatu mu ndege ya American Airlines, maze ahabwa itike y’ubuntu y’Amadolari 150 y’impozamarira.
Nibura abagera ku 100 bapfuye mu gihe abagera kuri 300 bakomeretse, nyuma y’ibisasu bibiri byaturikirijwe mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Hassan Sheikh Mohamud.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, arizeza ibiribwa abaturage badafite icyizere cyo kuzabona umusaruro, bitewe n’imvura yabuze hamwe na hamwe mu Gihugu.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yasabye Abanyarwanda basanzwe bagira ibyo bakorera muri Congo, gushishoza n’ubwo nta byacitse bihari.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bateranye tariki 30 Ukwakira 2022 mu Nteko Rusange, bishimira kongera guterana nyuma y’uko hari hashize imyaka itatu batabikora biturutse ku cyorezo cya COVID-19 n’izindi mpamvu zitandukanye.
Umuhanzi Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Abinyujije mu Ibaruwa yandikiye urubyiruko, Madame Jeannette Kagame, yarusabye kudaheranwa n’agahinda rukikunda ndetse rugakora kugira ngo rudatsikamirwa n’ibibazo rwahuye nabyo.
Abahinzi b’imbuto bo mu Karere ka Huye binubira udukoko twitwa utumatirizi, twateye mu biti by’imbuto bakaba nta musaruro bakibona, ariko mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), basaba abo bahinzi gukonorera ibyo biti bakanabifumbira, hanyuma bakabitera umuti, kuko ari byo bizabafasha kongera kubona umusaruro.
Abantu bagera ku 130 nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu mpanuka y’ikiraro cyasenyutse mu Buhinde, naho abagera ku 132 barakomereka, kikaba cyarasenyutse ku cyumweru tariki 31 Ukwakira 2022, mu gace ka Gujarat.
EdTech yagarutse, aho kuri iyi nshuro impuguke mu by’ikoranabuhanga n’abashakashatsi, baza kuganira ku buryo abakobwa bashobora guteza imbere imyigire yabo binyuze mu ikoranabuhanga.
Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki batuye i Dubai mu gitaramo ‘East African Show’.
Yahoo Car Express LTD kuva tariki 29 Ukwakira 2022 yatangiye gutwara abagenzi bakoresha umuhanda Bwerankori-Downtown, ufite No 205, mu rwego rwo kuborohereza uburyo bw’imigendere no gukemura ikibazo cy’imodoka nkeya bari bafite muri aka gace.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko yavuganye n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, ku bibazo b’umutekano muke biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu karere ka Bugesera, barateganya gutera ibiti kuri hegitari zirenga 100, muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 24-30 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 28 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,555 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)
Sosiyete Huawei izobereye mu by’Ikoranabuhanga ifite icyicaro i Shenzhen mu Bushinwa, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda igiye gutangiza amarushanwa y’ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda, afite intego yo kongerera abanyeshuri ubumenyi mu bijyanye n’imikorere ya za mudasobwa.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku muhanda uva ahazwi nko kwa Rwahama ugana ku Mushumba mwiza mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki ya RAE 539, babiri bahita bitaba Imana abandi bane barakomereka.
Impuguke mu by’Ubukungu yasobanuye ko kuba u Burusiya bwahagaritse amasezerano bwagiranye na Ukraine hamwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ngo bizateza kongera kubura kw’ibiribwa ku masoko no kurushaho gutumbagira kw’ibiciro.
Hirya no hino najyaga numva abakoresha bahahira abakozi babo ibishyimbo n’akawunga, ariyo mafunguro yabo ahoraho, ubu nkaba nibaza icyo basigaye barya cyane ko numvise ko mu bisigaye birya umugabo bigasiba undi nabyo birimo.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango ruvuga ko kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, byabasigiye isomo rikomeye ryo gushingira ku bimaze kugerwaho nabo bakagira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’aho batuye n’Igihugu muri rusange.
U Budage bwatangiye kureba uko kugura no kunywa urumogi byakwemerwa n’amategeko, aho Chancellor Olaf Scholz, avuga ko nibitangira gushyirwa mu bikorwa, icyo gihugu cyaba mu bya mbere bibikoze ku mugabane w’u Burayi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega.
Nyuma y’amezi atari make yari ashize hariho impaka z’urudaca mu bijyanye n’amategeko, cyane cyane agenga za sosiyete, Elon Musk, Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Tesla, yashoboye kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura no gusibura imiringoti yasibamye ndetse no gufasha abatishoboye gutera ifumbire.
Amakuru aturuka mu Bunyamabanga bukuru bwa Arikidiyosezi ya Kigali, aremeza ko Antoine Cardinal Kambanda, ariwe ugiye kuyobora umuhango w’ishyirwa mu rwego rw’Abahire Umubikira witwa Maria Carola, wo muri Arikidiyosezi ya Nyeri mu gihugu cya Kenya.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, Edith Heines, avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza umwihariko n’ubudasa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage, ari urugero rwiza n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.
Abaturage 151 bo muri Koreya y’Epfo baguye mu mubyigano 82 barakomereka bikomeye, ubwo bari mu birori byizihizaga umunsi uzwi nka ‘Halloween’, ubanziriza uw’Abatagatifu bose, iyo mpanuka ikaba yabereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu.