Hashize imyaka ibiri hubakwa ibikorwa bibungabunga icyogogo cya Sebeya, kuri ubu hakaba hujujwe ibyobo bifata amazi asenyera abaturage. Kubungabunga icyogogo cya Sebeya bijyana no gukora amaterasi ku misozi ikikije Sebeya, gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri, byiyongeraho urugomero rugabanya ingufu z’amazi (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko kwishima ari iby’igihe kirekire atari iby’igihe gito, nk’uko bamwe babikora mu kwishimira iminsi mikuru, bityo akabasaba kwishima banirinda ibyabakururira ibyago.
Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu ngabo z’ u Rwanda, ku wa 23 Ukuboza 2021 basoje imyitozo y’ibanze yari imaze amezi 11 yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Harimo 18 bo ku rwego rwa Lieutenant n’abasirikare bato 284 barimo 12 b’igitsina gore bafite ipeti rya private.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage babagira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kwitwararika ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama, kugira ngo birinde ibihano bishobora kubafatirwa birimo no kujugunya inyama zabazwe no gucibwa amande y’ibihumbi 50Frw.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bo mu cyaro bamara impuzandengo nibura y’amasaha arindwi ku munsi, bari mu mirimo yo mu rugo badahemberwa. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bwagaragaje ko ijanisha ry’abantu b’igitsina gore bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa ari 6.6 % mu gihe ab’igitsina gabo ari 1.2%.
Mu mikino itatu isoza umunsi wa cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye ku wa Kane tariki 23 ukuboza 2021, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kuzuza umukino wa 8 idatsidwa, mu gihe AS Kigali ikomeje kubura intsinzi.
Umuyobozi w’ubutumwa bwa LONI bwo kugarura amahoro muri Santarafurika akaba n’ intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Dr. Mankeur Ndiaye yasabye abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi (RWAPSU1-6) gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza guhesha isura (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 473, bakaba babonetse mu bipimo 17,843.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ry’Ubuganga bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 29 bo mu Karere ka Musanze bihurije mu itsinda “Umwezi Youth Club”, biyemeza gukumira ibibazo by’abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera, cyane cyane mu mujyi wa Musanze.
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imishinga itandukanye yibanda ku buhinzi n’ubworozi, Heifer International-Rwanda, werekanye ubushakashatsi wakoze mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2021, bugaragaza ko urubyiruko rurenga 70% mu Rwanda rukeneye ubutaka kugira ngo rwitabire ubuhinzi n’ubworozi.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, avuga ko bagiye gufasha Akarere ka Nyaruguru mu guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho.
Mu nama n’ibiganiro bitandukanye byagiye bitegurwa mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’uko abafite ubumuga batagomba guhezwa muri ‘business, biteguwe n’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’abafanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) na Komisiyo y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), (...)
Depite Mary Gay Scanlon wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yambuwe imodoka ye n’ibyo yari afite byose nyuma yo gufatirwaho imbunda ku manywa y’ihangu. Ni ubujura bwabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania.
Minisiteri y’ibikorwaremezo iratangaza ko nta muturage uzongera kwimurwa mbere y’uko ahabwa ingurane y’umutungo we, nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko byagaraye ko baharenganira mu gihe badaherewe ingurane ku gihe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry araburira abaka ruswa kuko amayeri bakoresha yamaze kumenyekana, kimwe n’imvugo zijimije bakoresha.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya webex, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Zimbabwe, aho icyo gihugu kigiye guha abarimu u Rwanda bazigisha mu mashuri atandukanye.
Inararibonye mu bijyanye n’urwego rw’amahoteli, zisanga ibyuho bikigaragara mu micungire n’imitangire ya serivisi zo mu mahoteli, bizakurwaho no kwita ku bunyamwuga bunoze bw’abakozi bazo, n’ireme ry’ama hoteli riri ku rwego ruhaza serivisi ku bazigana.
Komisiyo y’amatora muri Libya yasabye ko amatora ya Perezida muri icyo gihugu, yari yitezwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 asubikwa akongerwaho ukwezi kumwe.
Ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakoze inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, biyemeza kwihutisha ibijyanye no kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) muri uwo muryango no guhuza imbaraga mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. (...)
Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze ukora ubworozi bw’ibinyamushongo binini bizwi na none nk’ibinyamujonjorerwa, arishimira ko umushinga we uherutse guhiga indi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yiteguye kuwagura mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura imirire.
Abana 21 bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’Icyongereza yiswe “Inter-continental Spelling Bee Championship”, batwaye ibikombe byose uko ari bitatu byahatanirwaga, bose bambikwa umudari wa Zahabu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 21 bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kwinjira no gutura muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe umumotari witwa Uwiringiyimana Leonard w’imyaka 32, yafashwe atwaye moto ifite icyangombwa cy’ubwishingizi cy’igihimbano (insurance), akaba yafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera, Umudugudu wa Kayove.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 465, bakaba babonetse mu bipimo 14,269.
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yamaganye imirwano yadutse hagati y’abahinzi n’aborozi ikagwamo abantu 45, yiyemeza kubaha ubutabera. Ibiro bya Perezida Buhari byatangaje ko izo mvururu zabereye muri Leta ya Nasarawa, zikaba zaratangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Inama ya Sinode y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) yemeje umwanzuro w’Inama idasanzwe y’Abepisikopi b’iryo Torero yateranye ku wa 24 Kanama 2021, wo kongerera Most Rev Dr Laurent Mbanda igihe cyo kuba Umwepisikopi Mukuru guhera tariki 25 Kanama 2023 kuzagera tariki 25 Ukwakira 2026 saa sita z’amanywa(12h).
Nyakwigendera Mwitenawe Augustin yatabarutse muri 2015 afite imyaka 60 azize urupfu rutunguranye kuko yagiye yari akiri mu mwuga w’ubuhanzi nk’uko byemezwa n’umuhungu we Niyigena Mwite Louis, na we wakurikije se, hamwe na barumuna be babiri. Mwitenawe yasize abana batanu na nyina (abahungu 3 n’abakobwa 2).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021, Polisi yerekanye itsinda ry’abantu 16 bafashwe ku wa Kabiri taliki 21 Ukuboza 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bagiye gusura abantu bari mu kato kubera icyo cyorezo, bane muri bo basanga baracyanduye.
StarTimes, sosiyete ya mbere mu Rwanda icuruza ibijyanye n’amashusho ku giciro buri wese yisangamo, ikomeje kuba ku isonga mu Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe bya Noheli muri poromosiyo yiswe ‘StarTimes Wisheya’.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hakinwe imikino itanu ya mbere y’umunsi wa 10 wa shampiyona, yaranzwe no kongera kubona intsinzi kuri Rayon sports, APR Fc ikabura amanota na ho Etincelles ibona intsinzi yayo ya mbere.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire (GMO) ruratangaza ko nta zindi komite zikenewe ku rwego rw’Umudugudu, muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, ahubwo hazahugurwa inzego zisanzwe kugira ngo ihohoterwa riranduke.
Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), Prof. Elisée Musemakweli, arasaba abanyeshuri barangije muri iryo shuri kutiheba bavuga ngo nta kazi kakiboneka kubera Covid-19, ahubwo bagashyira imbaraga mu kukishakira.
Muri Madagascar indege ya Kajugujugu yari igiye gutabara abantu bagera ku 130 bari barohamye, yakoze impanuka babiri barimo umupilote baburirwa irengero, na ho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Jandarumeri (Polisi), Serge Gelle, ararokoka, nyuma yo koga amasaha 12.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko igipimo cy’ubwandu bushya bwa Covid-19 cyikubye inshuro zirenga icyenda mu minsi 10 gusa, bikaba byaratewe n’uko benshi bagiye badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukoboza 2021 haratangira gukinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022.
Inzego z’Ubuzima mu Bufaransa zatangajeko kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021 abana bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 11 batangiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’uko hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura Covid 19, amatora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe mu cyumweru gitaha yasubitswe.
Amakimbirane hagati y’ababyeyi mu miryango, ni kimwe mu bikomeje kubera abana imbogamizi zo guteza imbere ubuhanga bwabo, aho iyo bibaye ngombwa ko umwana asabwa ibyangombwa bireba ababyeyi bombi, bitorohera umwana bikaba byamubuza amahirwe yo kujya hanze y’igihugu ngo agihagararire.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Uwizeyimana utuye i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yatumye urugo rwe rutera imbere, binamufasha kugura moto umugabo we.
Leta ya Israel yatangaje ko mu gihe cya vuba iza gutangira gutanga doze ya kane y’urukingo rwa Coronavirus ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 y’ubukure.
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru, ko igikombe cya Afurika kizabera mu gihe cyagenwe, muri Mutarama umwaka utaha, ko nta mpamvu zizatuma gisubikwa.
Urukiko rwo muri Suwede rwanzuye ko rusanga nta mpamvu yabuza ko Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wafatiwe muri icyo gihugu mu mwaka ushize wa 2020, yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Guhera ku itariki ya 9-30 Ukuboza 2021, i Kigali harimi kubera imurikagurishwa mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 24, (Expo 2021) rikabera i Gikondo nk’uko bisanzwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko irimo guhuza indanganuntu na kode (code) zo kwikingiza Covid-19, kugira ngo byorohereze abasabwa iyo kode (ikarita) bakayibura.
Dr Mankeur Ndiaye, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, tariki ya 21 Ukuboza 2021, yasuye itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (RWAFPU1-7). Mu ruzinduko rwe yashimiye Abapolisi b’u Rwanda uko bitwara mu gusohoza (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 343, bakaba babonetse mu bipimo 11,171.
Umuyobozi w’Ikigo Creativity Lab aratangaza ko iyo umunyeshuri arangije kwiga adafite ubumenyi ngiro bitamworohera guhatana n’abandi ku isoko ry’umurimo kuko ubumenyi bwe aba abufite mu magambo gusa, mu gihe hakwiye no kubaho uburyo bwo kwereka abanyeshuri ibyanditse bakabibona n’amaso.