Perezida waRepubulika, Paul Kagame, yifurije isabukuru nziza y’amavuko Dr. Salim Ahmed Salim wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Tanzania, wujuje imyaka 80.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaganye ibitero by’iterabwoba bikomeje kugabwa n’inyeshyamba za Houthis ku basivili muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu (UAE).
Ku bufatanye bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere n’zirwanira mu kirere muri Afurika (USAFE-AFAFRICA), u Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka ya 11 y’Abayobozi b’Ingabo zishinzwe umutekano mu kirere (AACS), iyo nama izabera muri Kigali Convention Centre (KCC) kuva kuya 24 kugeza 28 Mutarama 2022.
Imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Gisenyi yatumye amazi atera abaturage mu nzu, ubuyobozi butangaza ko ibikuta icumi by’inzu byangiritse ndetse n’ibikoresho byo mu nzu, abaturage bakaba bafashijwe kuzivamo hirindwa ko zabagwira.
Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere, kandi ikaba n’urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko, byaba byiza ibaye imwe bita inyarwanda.
Iryo tsinda ry’abayobozi baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Abongereza (UK) riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bashima uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri ruzaba rukora neza muri Mata 2022.
Manzi Sadru ashobora kumara igihe kitari gito adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ubwo ikipe ye ya APR VC, yakinaga na Kirehe VC.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 247, bakaba babonetse mu bipimo 15,414. Abantu bane ni bo bitabye Imana, bahita buzuza umubare w’abantu 1,432 bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda. Abitabye Imana ni abagabo bane, (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kwifashisha ubugeni mu guhindura agace kazwi nka Biryogo, by’umwihariko mu gace kagizwe Cari Free Zone.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, arakangurira abamotari kuragwa n’imikorere n’imyitwarire ituma batagongana n’amategeko n’amabwiriza agenga imikorere, kugira ngo umwuga wabo urusheho kugira isura nziza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abawutuye n’abawugenda by’umwihariko abakoresha umuhanda Rwandex-Kimihurura (KK 1 Ave), ko ukomeza gufunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba, bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Ikipe ya AS Kigali na APR FC zinganyije ubusa ku busa, bituma APR FC yongera gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu Sports.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ‘Bounce’ bushyira u Rwanda ku mwanya wa gatandatu mu bihugu bitekanye ku isi, by’umwihariko ku bagenzi bagenda ari bonyine, rukaba ari na cyo gihugu cyonyine muri Afurika kigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere.
Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Matey Kimaro ufite imyaka 59 y’amavuko, uzwi cyane ku izina rya Sabasita, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n’ibikorwa bijyanye n’ishyingurwa rye.
Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Mutarama 2022, Dr. Diane Gashumba yashyikirije Umwamikazi Margrethe II wa Denmark, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, ndetse baboneraho kuganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu yatsinze Espoir ibitego 2-1, mu mukino wahagaze akanya katari gato kubera imvura.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, bakaba barimo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,.
Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryatanze za mudasobwa zigendanwa ‘Laptops’ n’ibindi bikoresho bijyana na zo bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika 333.562, bihabwa Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR).
Tumukunde Ornella, ni we wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwenge, w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Miss Bright INES-Ruhengeri 2022) mu gihe Bagumako Vero Daniel, ari we musore wegukanye ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Ferwafa yatangaje urutonde rw’abakinnyi 15 batemerewe gukina kubera amakarita, barimo batatu ba Rayon Sports
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, bikaba biteganyijwe ko aza guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Kubwimana Eric w’imyaka 29 ucyekwaho kwiba moto ya Mushimiyimana Patrick w’imyaka 30. Kubwimana yafatiwe mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rukiri.
Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye Ingabo zihuriweho za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri i Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado.
Tariki ya 9 Mutarama 2021 nibwo hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika kirimo gukinwa ku nshuro ya 33, akaba ari ubwa kabiri gikinwe n’amakipe 24 nyuma ya 2019, ikipe ya Gambia n’iya Comoros zitabiye icyo gikombe bwa mbere zibona itike ya 1/8.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 428, bakaba babonetse mu bipimo 15,432. Abantu batandatu ni bo bitabye Imana, bahita buzuza umubare w’abantu 1,428 bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda. Abitabye Imana ni abagore bane, (...)
Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy, afatanyije n’itsinda ry’abafana be "Inkoramutima", yatangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufata mu mugongo umuryango w’umwana, Akeza Elsie Rutiyomba, uherutse kwitaba Imana bikababaza abantu benshi, aho Kugeza ubu abamaze kwitanga bageze ku yakabakaba miliyoni (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, bishimiye kwifatanya n’abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije, maze batera ibiti bigera kuri 500 mu busitani buri ku nkengero z’umuhanda mukuru Kigali-Gatuna.
Ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko umubare w’abandura Covid-19 wagabanutse cyane muri Afurika ndetse n’umubare w’abicwa na yo ukaba waragabanutse cyane bwa mbere kuva yakwaduka.
Imiryango ine yo mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli yasenyewe n’ituritswa ry’intambi abayigize bari bamaze icyumweru bacumbikirwa n’abaturanyi n’ubwo bamwe bahitagamo kurara mu birangarira by’amazu yabo. Iyo miryango ubu yamaze kubona amazu ikodesha mu gihe ikibazo cyabo kikigwaho.
Imvura y’amahindu yarimo n’inkuba yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022 i Gisagara, yahitanye umuntu umwe, isenya n’inzu zitari nke kandi yangiza imyaka.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative ‘Indatwa za Kamonyi’ bahinga mu gishanga cya Ruboroga giheruka gutunganywa, baratangaza ko bategereje umusaruro mwiza w’ibigori.
Abaturage bo mu mudugudu wa Rukora mu Kagari ka Gatamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, barasaba guhindurirwa umuyoboro w’amazi kuko uhari udafite imbaraga zihagije kandi ukunda kwangirika bakamara iminsi barayabuze.
Aborozi bafite inzuri hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura, bavuga ko bamaze kubura inka 99 ziganjemo inyana n’imitavu ziribwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Umurenge wa Gahengeri Akarere ka Rwamagana, gufata neza ibikorwa remezo by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bashyikirijwe, kugira ngo badatatira igihango cyangwa bagakora ibinyuranye n’ibyo ubuyobozi bubifuriza.
Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruratangaza ko mu minsi ya vuba imwe mu mihanda mishya mu Mujyi wa Kigali itangira gukorerwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankensha, avuga ko mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri kirimo ubungubu cyonyine, hari abana bagera ku 6,352 batagarutse ku ishuri.
Muri Ghana, ikamyo yari itwaye intambi zituritswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yagoganye na moto maze zihita ziturika, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima, abandi 59 barakomereka ndetse hasenyuka amazu agera kuri 500, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Yankurije Maria Goretti, mushiki wa nyakwigendera Ngarambe François, (umuhanzi waririmbaga indirimbo z’urukundo mu njyana ituje), avuga ko indirimbo yitwa ‘Tereza mwana nkunda’ ntaho ihuriye n’uwari warashakanye na nyakwigendera Gakuba Joseph na we wari umuhanzi (ni we waririmbye Iribagiza), akaba yari inshuti magara ya (...)
Ubuyobozi n’Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, buravuga ko bwatangiye gukaza ingamba zo gushakisha no guhana by’intangarugero abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’Abarembetsi, bagaragara mu turere tuyigize, kugira ngo bikureho icyuho kikigaragara mu bukungu, imibereho n’iterambere (...)
Ikipe ya Mukura VS yamaze gusesa amasezerano ya Ruremesha Emmanuel wari umutoza mukuru wayo, aho iyi kipe imushinja umusaruro muke muri shampiyona
Ku wa Kane muri Kigali Convention Centre, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’umuryango nyafurika ushinzwe kurengera inyamanswa (AWF) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN) berekanye abahoze ari abayobozi ndetse n’abakuru ba za Guverinoma batatu ku mugabane wa Afurika bagize uruhare mu (...)
Nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri FC Barcelona, iyi kipe yavuze ko Umufaransa Ousmane Dembele agomba kuyivamo muri uku kwezi kwa mbere 2022, mu gihe amasezerano ye yagombaga kurangira muri Kamena uyu mwaka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 542, bakaba babonetse mu bipimo 14,309. Abantu batanu ni bo bitabye Imana, bahita buzuza umubare w’abantu 1,422 bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda. Abitabye Imana ni abagore batatu, (...)
Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, intumwa ziyobowe na Gen Rudzani Maphwanya, Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo (CDF) aherekejwe na Lt Gen Bertolino Jeremias Capetine, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambike (D/ CGS), Maj Gen Xolani Mankayi uhagarariye Ingabo za SADC muri Mozambique (SAMIM) n’abandi (...)
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira imikino ya IRONMAN 70.3 Triathlon, iteganyijwe kuzabera i Rubavu muri Kanama 2022.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha abaregwa hamwe na Paul Rusesabagina wanze kwitaba iburanisha, aho Nsabimana Callixte yavuze ko atari akwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 mu gihe uwayoboye ibitero bya FLN we atigeze afungwa.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu byumweru bibiri bya Mutarama 2022 abantu 11 barafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakekwaho kwiba no (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko igihe cy’ibazwa imbere y’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacayaha, ari uburenganzira bw’uregwa gushakirwa umwunganira mu mategeko.