Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare, Iyaturemye Aimée, avuga ko bagiye gushakisha inkunga zishoboka zose kugira ngo babone amafaranga yatuma imihigo ikiri hasi izamurwa ikagera 100%.
Nyuma y’imyaka hafi itatu umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunze, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, abaturage ku mpande zombi bakaba bishimiye cyane icyo gikorwa.
Mu isiganwa ry’amagare ry’ubutwari ryabaye kuri iki Cyumweru rygaragaje ko hari impano z’abakiri bato batanga icyizere ku mukino w’amagare mu Rwanda
Nyuma y’imyaka itatu yari ishize umupaka wa gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunzwe, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022. Mbere y’uko iyo tariki igera, ni ukuvuga mbere ya saa sita z’ijoro , kuri uwo mupaka hagaragaraga imyiteguro yo gufasha abinjira n’abasohoka, ari na ko inzego z’umutekano (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 39, bakaba babonetse mu bipimo 12,406.
Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Guverineri wa Banki ya Uganda, Dr. Emmanuel Tumusiime Mutebile.
Perezida Kagame, Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, muri Village Urugwiro, yagiranye ibiganiro na Patrick Pouyanné, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Mpuzamahanga y’Abafaransa izobereye mu bijyanye n’ingufu, Total Energies.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yoherereje impano ya telefoni igezweho umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella, iyi mpano ikaba ibarirwa muri miliyoni hafi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Gatete Jean Claude ukoresha izina rya MC Gatete mu birori akunze kugaragaramo, ni umwe mu banyarwenya bamaze kwamamara mu kuyobora ibirori no kuvuga amazina y’inka. Avuga ko yabitangiye bigezo ubwo uwari Meya wa Nyamagabe Munyantwali Alphonse yamwumvise avuga umuvugo ari ku muhanda, agatangira kumutumira gutyo mu birori (...)
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bidakuraho ibibazo byari bisanzwe.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 ahagana saa munani z’amanywa, yasanze abantu 175 mu rugo rwa Nyirahuku Marie Rose barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafatiwe mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Gakoma.
Amakipe y’umukino wa Basketbal ya ESPOIR BBC, UR HUYE, IPRC MUSANZE na UR CMHS (University of Rwanda - College of Medicine & Health Sciences) zari zaramanuwe mu cyiciro cya kabiri ntizikimanutse nk’uko byari byaratangajwe.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangarije ko umupaka wa Gatuna ufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, ibyishimo ni byinshi mu baturage kuko bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko hari n’abareba kure bakagira amakenga.
Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, yaraye ageze i Kigali, akubutse muri Cameroun aho yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo (CAN 2021).
Hari abantu bajya bumvikana bavuga ngo ‘uriya mugabo n’umugore ntabwo bajyanye’ aho baba bavuga umugabo n’umugore we uko bagaragara inyuma, ibi bikantera kwibaza igisobanuro nyakuri cy’iyi mvugo n’akamaro kayo.
Sinzabakwira Jean Baptiste wo mu Kagari ka Kamubuga, Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, avuga ko yahoranye ingeso mbi zamusenyeye amara umwaka umugore yaramuhunze.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, tariki ya 25 Mutarama 2022 bwaregeye urukiko abagabo babiri baturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Karambo, bukaba bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 94, bakaba babonetse mu bipimo 14,755.
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo ajugunya umwana ku gikuta anakubita umugore we, byatangajwe ko yari filime yakuwemo ako gace kakwirakwijwe.
Ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, u Rwanda nibwo rwatangaje ku mugaragaro ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 nyuma yo gufungwa ku ya 28 Gashyantare 2019, bivuze ko wari umaze imyaka itatu ufunzwe.
Rubayiza Julien ni umuhanzi akaba n’umucuranzi wabigize umwuga ariko ufite ubumuga bwo kutabona. Umwihariko we ni ugucuranga gitari mu manota yose ashoboka ku buryo iyo umureba cyangwa umwumva utahita wemera ko afite ubwo bumuga.
Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda. Ni ishoramari rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse rigaha n’imirimo Abanyarwanda batari bake hirya no hino mu gihugu.
Ikipe y’Akarere ka Nyagatare ya Sunrise FC yasinyishije umunyezamu Turatsinze Dieudonné ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.
Itsinda ry’abatwara ibimoto binini mu Rwanda rizwi nka ‘Kigali Free Bikers(KFB)’ n’abandi batwara izo moto babyifuza, bazifatanya n’andi matsinda (clubs) yo hirya no hino muri Afurika mu rugendo ngaruka mwaka rukorwa mu rwego rwo guteza imbere ubumuntu ‘Ubuntu Breakfast Run’ urugendo rw’uyu mwaka rukaba ruzakorwa ku (...)
Abatuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, barishimira ko kuri uyu wa 29 Mutarama 2022, Banki ya Kigali (BK) yishyuriye mituweli abaturage batishoboye 6,700.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira bamwe mu bamotari bahisha pulake za moto, bagamije kuyobya uburari, no guhishira ibyaha baba bakoze.
Ikipe ya Kiyovu iri mu zikomeje kwiyubaka cyane. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije Fred Muhozi ukina asatira wakiniraga ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi.
Ni ubwa mbere mu mateka ya CAN kuva mu 1998, imikino ya 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa rigiye gukinwa hatarimo amakipe y’ibihangange yasezerewe nka Ghana na Nigeria. Ikipe ya Ghana yaviriyemo mu matsinda, mu gihe Nigeria yasezerewe n’ikipe ya Tunisia.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko bishoboka cyane ko u Burusiya bwatera Ukraine mu kwezi gutaha kwa Gashyantare 2022. U Burusiya ku ruhande rwabwo, buvuga ko ikibazo kitakemuka mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika zanze kwemera iby’ingenzi u Burusiya busaba.
Mu mukino wari utegerejwe ma benshi wahuje APR FC na Police Fc, urangiye APR FC iwutsinze ku bitego 2-1, ihita isubira ku mwanya wa mbere wari uriho Kiyovu Sports.
Umuryango Imbuto Foundation, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, washyize ahagararaga itangazo rimenyesha abantu kwirinda abatekamutwe biyitirira uwo muryango bagasaba abantu amafaranga.
Umuhanzi Harerimana Charles uzwi nka Ras Giseke ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, yasohoye indirimbo ‘Umuntu ni nk’undi’, nyuma yo gushegeshwa n’ubuzima yasanze abantu babamo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo no mu Bwami bwa Lesotho, Eugene Kayihura, bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi bato 294, mu ishuri ry’amahugurwa ya gipolisi mu Mujyi mukuru wa Maseru.
Ubwo hasozwaga ihuriro rya 11 ry’abagaba b’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AACS), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, batangaje ko ribasigiye ubumenyi bwari bukenewe.
Umwunganizi w’uwitwa Munyaneza Anastase yagize ibyago byo gupfusha umuntu wo muryango we, bituma iburanisha ry’abagize MRCD-FLN(yari iyobowe na Paul Rusesabagina) risubikwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022.
Iyi ni vitamine ikorwa mu buryo butandukanye n’ubw’izindi zikorwamo, kuko itunganywa n’uruhu ubwarwo rwifashishije imirasire y’izuba.
Umuyobozi mushya w’Ingabo za Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Damiba, yasezeranyije ko ubwo ibihe bizaba bisubiye kuba byiza, azasubiza ubuyobozi, igihugu kigasubira kuyoborwa hagendewe ku Itegeko Nshinga.
Abapasiteri, ba Bishop ndetse na Cardinal bari mu cyumweru cy’isengesho. Muri iki Cyumweru, by’umwihariko ku mugoroba wo ku itariki 24 Mutarama 2022, byari bidasanzwe kubona ubufatanye bwari hagati y’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye, bafatanya gusingiza Imana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, aravuga ko gukingirwa Covid-19 byuzuye bigenda bihinduka bitewe n’igihe abantu bagezemo.
Umukinnyi Kwizera Pierrot wakiniraga AS Kigali, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burihanangiriza abakoresha abana imirimo ibabuza kujya ku mashuri kuko ari ukwangiza ejo hazaza h’Igihugu, kandi ko abazafatanwa abana bazabihanirwa bikomeye.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati, Nizeyimana Mirafa, wakiniraga ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Kabwe Warriors yo muri icyo gihugu nanone.
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga ziyakeneye. Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, abakozi b’ikigo cy’ubuzima bari mu kigo kibamo abapolisi giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima aho bakunze kwita kuri Traffic.
Abaturage b’umudugudu w’Akavumu muri santere ya Darifuru, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, bavuga ko bizejwe umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2005 ariko kugeza uyu munsi bakaba batarawubona, ahubwo batangiye kuwucisha hejuru yabo ujya gucanira ahandi.
Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kiratangaza ko mu minsi ya vuba, hari zimwe muri serivisi z’ubutaka zatangwaga n’icyo kigo, zizajya zitangwa n’abikorera mu rwego rwo kurushaho kunoza no kugeza serivisi ikwiye ku babagana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, batangarije kuri RBA ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yorohejwe kugira ngo Abaturarwanda batangire kubana n’indwara badahagaritse gukora.
Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 58 n’Umurundi umwe bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba ba maneko b’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 120, bakaba babonetse mu bipimo 13,157.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka ibarirwa muri ine ufunzwe, uzongera gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.