Sulemana Abdul Samed bita Awuche, umugabo wo muri Ghana ugeze kuri metero 2 na santimetero 89 z’uburebure, ashobora kuba ari we usumba abandi ku Isi, ndetse akaba akomeje gukura ajya ejuru.
Mu gihe ku munsi mukuru w’Ubunani usanga hari ababyuka banywa banarya bishimira ko batangiye umwaka amahoro, abiganjemo abakirisitu gatolika babyukiye mu isengesho ryo gushimira Imana ku wa 1 Mutarama 2023, cyane ko uyu munsi wanahuriranye no ku cyumweru.
Mu by’ingenzi byaranze ubuhinzi mu Rwanda muri rusange muri 2022 harimo kuba hari uduce twavuyemo izuba ryinshi ryatumye abahinzi barumbya, kuba hari ahagaragaye udukoko twangiza imyaka, ibura ry’ifumbire mvaruganda, izamuka ry’igiciro cya kawa n’inama mpuzamahanga zateraniye mu Rwanda zigamije kureba uko ubuhinzi (…)
Muri iki gihe Abanyarwanda muri rusange ndetse n’urubyiruko by’umwihariko, bashishikarizwa gukunda gusoma ibitabo kugira ngo biyungure ubwenge, hari urubyiruko ruvuga ko inkuru zanditse z’imyidagaduro, iz’amajwi n’iz’amashusho ari zo zibakurura, ibi bikaba bikwiye kwitabwaho n’abandika.
Hari abantu bakeka ko indwara y’umusonga (ikunze gufata abana), iterwa no gukora mu mazi akonje cyangwa kudafubika umwana mu gihe cy’imbeho, ariko si byo kuko impuguke mu buvuzi zitanga izindi mpamvu zitandukanye zitera kurwara umusonga.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko ukwezi kwa Mutarama kose guteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri iki gihe, iri hagati ya milimetero 10 na 200.
Umunsi Mukuru utangira umwaka wa 2023, bamwe mu baturage ba Nyagatare bahisemo kuwutangirira mu mirimo isanzwe, kuko ngo kuwutangira udakora ari ukwikururira ubunebwe n’ubukene.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta bakabitwikamo amakara yo kugurisha.
Bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare ntibabashije gusoza umwaka wa 2022 abandi bahura n’ibibazo byo kujyanwa mu nkiko ndetse baranafungwa.
Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa basaga 60 bwo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, barahiriye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi, no gukora cyane kugira ngo batazatatira indahiro n’igihango bagiranye n’Umuryango.
Ikiganiro Tory Lanes wahamijwe kurasa Megan Thee Stallion yagiranye na Kelsey Harris kuri telephone Torry afunze mbere yo kugezwa imbere y’urukiko cyagiye hanze.
Ibikorwa byo kwizihiza umunzi mukuru usoza umwaka wa 2022, mu Karere ka Rubavu waranzwe no gusangira akaboga (inyama), bikaba byaratumye habagwa inka 852.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yifurije abantu umwaka mushya muhire abinyujije mu ndirimbo y’umunota umwe n’amasegonda 23. Asobanura impamvu y’icyo gihangano kigufi, yagize ati “Ikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abantu umwaka mushya muhire bwonyine. Nk’uko abandi bandika amagambo bifuriza abantu umwaka (…)
Mu ijoro ryakeye ryo gusoza umwaka wa 2022, abantu binjira mu mushya wa 2023, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harashwe urufaya rw’urumuri, ibirori bishimisha benshi, cyane ko baba banabitegeje.
Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mushya wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko hasigaye umwaka umwe gusa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) ikarangira, yongeraho ko hari intambwe ishimishije yatewe ariko bisaba kudatezuka.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ititaye ku mpunzi zayo ziri hano mu Rwanda, rutazazibuza gutaha iwabo mu buryo bwose zihitiyemo.
Muri 2022, urwego rw’Uburezi mu Rwanda rwagaragayemo ibikorwa n’impinduka zitandukanye, harimo izijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, amasaha yo gutangiriraho amasomo; Minisiteri y’Uburezi yakunze kugaragaza ko zigamije kurushaho kuzamura ireme ry’Uburezi.
Umugabo w’imyaka 78 arishyuza inkwano yatanze ku mugore we, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga umuhungu we w’imyaka 49 ari uw’undi mugabo.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishimira uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, werekeje mu ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya.
Nyuma y’iminsi itatu ageze mu Rwanda, Héritier Luvumbu yamaze gusinya amasezerano yo gukinira Rayon Sports amezi atandatu
Goverinoma y’u Rwanda yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abantu babiri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunze ikaza kubagaragaza nk’intasi, isaba ko barekurwa ndetse bakanahabwa ubutabera bukwiye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame bifatanyije n’Abaturarwanda barenga 3000 baturutse hirya hino mu Gihugu, mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mushya wa 2023.
2022, ni umwaka umukino wa Handball na Cricket batwaye ibikombe ku rwego mpuzamahanga, naho Beach Volleyball bakora amateka mu Bwongereza
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022, Nyiributungane Papa Benedigito wa XVI wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 95.
Mu Karere ka Rulindo, umwanda w’ubwiherero watangiye kubyazwa umusaruro, ahamaze kubakwa uruganda rutunganya uwo mwanda (vermifiltration plant), mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire izajya ibafasha mu buhinzi bwabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingengabihe yo gusubira ku ishuri, aho abanyeshuri bazagenda kuva ku wa Kane tariki 5 kugera ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko ibiza byahitanye abantu 200, abagera kuri 400 barakomereka muri uyu mwaka wa 2022.
Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra Starr, yaranyereye agwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyiswe ‘Afrochella 2022’.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abatuye Akarere ka Gicumbi, bamennye banatwika ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, kandi zitemewe gucururizwa mu Rwanda.
Icya mbere cy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, Cristiano Ronaldo yasinyiye ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Muri Afurika y’Epfo hari Umupasiteri uvuga ko asengera abantu bakabona ibitangaza bitandukanye, na vuba aha kuri Noheli hari abo yasezeranyije kubona ibyo bitangaza, gusa bisaba ko umuntu abanza kwishyura amafaranga runaka bitewe n’icyo yifuza, kuko ibiciro bitandukanye hagendewe ku cyo ushaka isengesho yifuza.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu mu ruhando rw’Isi bikungahaye ku byiza nyaburanga bikururira ba mukerarugendo kurusura, dore ko kandi ruri mu bihugu bifite ikirere cyiza cy’imberabyombi, bivuze ko ubukonje n’ubushyuhe biringaniye, ibyo bigatuma abasura u Rwanda bahishimira, uyu mwaka ibyamamare binyuranye bikaba byarahigereye.
Ntabudakeba Immaculée ni umubyeyi umaze imyaka 44 mu burezi. Avuga ko akazi ka mwarimu ugakoze ugakunze kakugeza ku iterambere ukabasha gusaza neza. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Ntabudakeba yatangaje ko akorera umwuga w’uburezi mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma kuri G.S Mubuga.
Mu isiganwa Royal Nyanza Race ryabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu, Mugisha Moise yongeye kuba uwa mbere
Ubuyobozi bw’itorero ryitwa Ebenezer Rwanda, bwamaganye amakuru avugwa ko barimo kugurisha urusengero ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, bukavuga ko ayo makuru ari ibihuha.
Murandasi (Internet) yatangiye hagati mu myaka ya 1960-1970, ubwo ibyogajuru (satellites) byari bitangiye koherezwa mu kirere(mu isanzure), hagamijwe gufasha abasirikare kuvugana bakoresheje itumanaho rigendanwa(mobile telecommunication).
Abagabo batatu b’uruhu rwera baba muri Afurika y’Epfo, tarikiya 29 Ukuboza 2022 ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (camera) byabafashe barimo baniga abana babiri b’abirabura babaziza ko bogeye muri Pisine imwe na bo.
Hari abantu bahimba ibinyoma bitandukanye bagamije kutishyura amadeni baba bafite, ariko harimo n’abahimba ibinyoma biteye ubwoba kurusha abandi. Urugero ni umugore wo muri Indonesia wahimbye ko yapfuye ndetse akifotoza yitunganyije nk’uko batunganya umurambo, ubundi agashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, ahunga (…)
Urukiko rw’Ikirenga ku ya 28 Ukuboza 2022, rwagaragaje amasaha mashya y’akazi, bikaba bibaye nyuma y’umwanzuro wafatawe mu nama y’Abaminisiti mu Kwezi k’Ugushyingo, uvuga ko amasaha yo gutangira akazi azahinduka guhera muri Mutarama 2023, aho akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko muri uyu mwaka, ibyaha birimo icy’ubujura buciye icyuho, magendu, kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, gukubita no gukomeretsa, ari byo byagaragaye cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 29 bo mu Karere ka Kirehe, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Volcano Express gitwara abagenzi mu Rwanda no mu Karere, buratangaza ko imodoka yabo itwara abagenzi hagati ya Kampala na Kigali, yakoze impanuka igonganye n’imodoka ya Modern abantu batanu bahita bapfa.
Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.
Umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel wari utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo wari ufite imyaka 110 y’amavuko, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aziza uburwayi.