Ku wa Gatanu nibwo hasozwaga irushanwa ribanziriza shampiyona muri Basketball (Ferwaba Preseason Tournament), irushanwa ryegukanywe mu bagore n’ikipe ya REG naho mu bagabo ryegukanwa na APR, yaherukaga ikitwa igikombe mu 2011 itwara shampiyona.
Nyuma y’inkuru zavuzwe ko abakobwa, Charlotte uzwi nka Charly ndetse na Umuhoza uzwi nka Nina bari bagize itsinda Charly na Nina batandukanye, bongeye kwihuza ndetse bemeza ko basubiranye, bakaba bagiye gutangira ibitaramo.
Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, bavuga ko Covid-19 itazahaje ubukungu gusa, ahubwo n’imyemerere y’abayoboke.
Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika y’unze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 kugeza kuri 06 Gashyantare 2022, hateganyijwe Inama ya 35 y’Inteko isanzwe y’Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, itegurwa na Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC).
Ikipe ya AS Muhanga yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hotel Saint André&Lumina Kabgayi, aho bazakorana mu gihe kingana n’imyaka ibiri
Inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba zagaragaje amafoto y’inyamaswa yarashwe, nyuma y’ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y’abaturage cyane cyane inyana z’imitavu.
Abantu benshi usanga bakunze gufata telefone zabo nk’ibikoresho byo kwirangaza, kandi nyamara ahubwo ari ibikoresho by’ingirakamaro bibitse amabanga, amafoto, amakuru arebana n’umutungo (amafaranga), n’ibindi byinshi bifite akamaro mu buzima bwa buri munsi. Muri make kwandarika telefone ntaho bitaniye na wawundi urata (...)
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, zishima uko abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro bategurwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 45, bakaba babonetse mu bipimo 10,099.
Ijambo ‘stress’ ritarabonerwa ijambo ry’ikinyarwanda rikwiriye, ryabaye gikwira mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi. Stress twakwita umuhangayiko cyangwa umujagararao, abantu bahura na yo haba mu kazi, mu bakozi no mu bakoresha, mu rugo, ku ishuri n’ahandi mu buzima butandukanye.
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), bahaye amatungo 300 abaturage batishoboye bafite ubumuga, bagizweho ingaruka na Covid-19, mu karere ka Gicumbi.
Twahirwa Ludovic wamenyekanye cyane ku izina rya Dodo yavukiye mu Majyaruguru ya Uganda ahagana mu 1960, akaba yaravutse ku mpunzi z’Abanyarwanda. Avuga ko yakuze abona inka nk’ikintu cy’ingenzi kuko avuka mu muryango w’abatunzi wari ufite inka nyinshi, aho nta bundi buhanga byamusabye ngo ajye kwiga bwo kuba mu buzima (...)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje imyanzuro mishya nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe na KNC, Etincelles ndetse na Kiyovu Sports
José Maria Bakero wabaye umukinnyi w’icyamamare wa Real Sociedad na FC Barcelona, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, mu ruzinduko rw’iminsi icyenda (9).
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe igice cya kabiri cy’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa y’ibanze y’aba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141.
Umuhanzi Bureke Marcellin yavukiye muri Komini Cyungo mu Miyove ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, avuka ku mubyeyi w’umucuruzi wakoreraga hagati y’u Rwanda na Uganda ahagana mu 1950.
Mu mukino w’ikirarane wasozaga imikino ibanza ya shampiyona, APR FC itsindiye Rutsiro i Rubavu ibitego 2-0, isoza imikino ibanza ihaye intera amakipe ayikurikiye
Mu makipe 24 yahataniraga igikombe cya Afurika hagomba kuvamo imwe itwara iki gikombe. Nyuma yo gusezerera Burkina Faso iyitsinze ibitego 3-1, ikipe iyobowe na Sadio Mane, umunyezamu Edouard Mendy n’umutoza Aliou Cissé bisanze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kumva abagize MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu, bakaba basaba kujyanwa kwigishwa Uburere mboneragihugu i Mutobo, aho bagenzi babo ngo babanaga mu mashyamba ya Congo barimo kugororerwa.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022, ibera mu mudugudu wa Mirama, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, imodoka ikaba yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wagonze umunyegare.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yatunguye abakirisitu aragijwe abasura, nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye ikangiza umuhanda, we agakora urugendo rurerure n’amaguru, dore ko kuhanyuza imodoka bitari bigishoboka.
Nyuma y’uko myugariro wo hagati wa APR FC, Karera Hassan, mu kwezi k’Ukuboza 2021 yerekeje mu gihugu cya Finland kubera impamvu z’umuryango, ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko kugeza ubu iminsi yahawe itari yarangira.
ACP. Dr. François Sinayobye wayoboraga Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Charles Karangwa washyizwe ku buyobozi bwayo n’Inama y’Abaminisitiri yok u wa 26 Mutarama 2022.
Afrigen Biologics, uruganda rukora imiti rwo muri Afurika y’Epfo, ku wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022, rwatangaje ko rwakoze urukingo rwa mbere rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa mRNA, bakaba bifashishije amwe mu makuru y’urukingo rwa Moderna.
Ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, nibwo habaga umukino wa kabiri wa 1/2 cy’irangiza w’igikombe cya Afurika 2022, aho wasize Misiri isanze Senegal ku mukino wa nyuma uzaba ku ya 6 Gashyantare 2022.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirihanangiriza abakomeje kurenga ku mategeko arengera ibidukikije binjiza amasashe mu gihugu, kigashimira inzego z’umutekano n’ibigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n’abaturage, bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’amasashe n’ibindi byangiza ibidukikije.
Mu Karere ka Gicumbi barimo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza ugizwe n’inzu 18 zizatuzwamo imiryango 40 y’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe batuye mu manegeka.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko umuyobozi wa Islamic State, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero n’Ingabo zidasanzwe za Amerika, aho gufatwa ari mu zima akiturikirizaho igisasu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 68, bakaba babonetse mu bipimo 10,048. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,444 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko abashaka koga mu kiyaga cya kivu ahazwi nka ‘Public beach’, bashobora kujya koga mu gihe bujuje ibisabwa.
Raporo yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2021, Umusaruro Mbumbe (GDP) w’u Rwanda wongeye kurenga miliyari ibihumbi bibiri nk’uko byahoze muri 2019, mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), rirasaba ibihugu kwitondera gutangaza ko byatsinze urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bigatuma abaturage badohoka bagakuraho ingamba zo kuyirinda.
Mugabo na Ntawangundi babyaranye abana bane. Batuye mu Karere ka Nyanza. Bari basanzwe babanye neza bakorera hamwe mu guteza imbere umuryango wabo, ariko baza kugirana amakimbirane nk’uko Mugabo abisobanura.
Abahinzi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa byabo byangijwe n’imvura n’umuyaga muri iki gihembwe cy’ihinga A2022, bagiye kwishyurwa miliyoni 82,821,851Frw.
Umunyemari ukomoka muri Kenya Nathan Loyd Ndung’u wari Umuyobozi wa DN International Ltd washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uburiganya yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Nairobi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku mubano w’ibihugu byo mu Karere.
Amakipe atatu azakina Tour du Rwanda 2022 yatangiye gukorera imyitozo mu mihanda izifashishwa, mu gihe habura iminsi 16 gusa ngo isiganwa ritangire
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona ikibanza kizubakwaho ibitaro bishya bya Gisenyi, bizaba bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi nyinshi ku babigana.
Muri Guinea Bissau, ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, hatangiye iperereza rigamije kumenya abari inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embalo, warokotse igitero cyahitanye abantu 11, nk’uko Leta y’icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba abivuga.
Nyuma y’Imyaka ibiri (2) APR BBC idakina imikino ya nyuma (Final) iyo ari yo yose, yongeye kugera ku mukino wa nyuma aho igiye gucakirana na Patriots BBC, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022, mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (Preseason).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, asanga kubaka igihugu gikize gifite icyerekezo kandi kirambye, bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibyo batamiye bibavangira.
Guhera kuri uyu wa Kane tariki 3 kugeza tariki 12 Gashyantare 2022, i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, haratangira gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe yatwaye ibikombe iwabo (FIFA Club World Cup), aho bwa mbere robo ari zo zisifura imikino.
Ku itariki 30 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba nibwo nafashe umuhanda Kigali – Bugesera ngiye mu kazi nari mfiteyo uwo munsi. Nerekeje ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, agace kabonekamo ibyiza nyaburanga birimo inyoni z’amoko atandukanye zikurura ba mukerarugendo.
Niyomugabo Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, amaze kwiba televisiyo ya rutura (flat screen) mu nzu y’umuturage, ayihereza Polisi yari imutegereje ayitiranya na bagenzi be bari bajyanye kwiba.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo 7,379.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwituye Umurenge wa Busasamana wazirikanye abaturage bawo ukabagenera ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo Akarere ka Rubavu kari kugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, imipaka yarafunzwe, abaturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagahagarika (...)
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, abapolisi bo mu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga no gukoresha ibizamini bafashe Niyoyita Emille w’imyaka 31 afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko yipimishije icyorezo cya COVID-19. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge kuri sitade ya Kigali i (...)
Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, abantu batangira gukingirwa Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka izenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi (Mobile Clinic).