Ikipe ya Israel Premier Tech kuri uyu wa Gatanu yasuye ikipe y’abakobwa ya Bugesera y’umukino w’amagare, ibemerera kububakira ikibuga cy’umukino w’amagare kigezweho
Nzeyimana Felicien w’imyaka 61 wari utuye mu mudugudu wa Nyabwishongwezi ya gatatu, akagari ka Nyabwishongwezi, Umurenge wa Matimba, yitabye Imana ku wa 16 Gashyantare 2022, mu bitaro bya Nyagatare, nyuma yo gukubitwa inyundo mu mutwe n’umuhungu we, umugore akabeshya abaganga ko yakoze impanuka.
Urugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere Ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), rutangaza ko urubyiruko nirurushaho gushyira imbaraga mu kwiga amasomo y’ubunyamwuga mu by’ibaruramari, bizafasha ko amahame n’amabwiriza agenga ibaruramari, arushaho kumenyekana no kwimakazwa, bifashe no mu iterambere ry’igihugu.
Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, Iradukunda Christan, yatunguranye atangaza ko ataje guhatanira kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, ko ahubwo atewe amatsiko no kuzabona ibisonga bye, ubwo iri rushanwa rizaba risojwe.
Kuva muri Kanama mu 1994, igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangira gutangwa muri shyampiyona y’u Bwongereza, kugeza ubu kimaze gutwarwa n’abakinnyi 250 gusa mu myaka 28 kimaze.
Ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Guverinoma ya Mali yasabye u Bufaransa gukura Ingabo zabwo muri icyo gihugu bidatinze, kandi icyo gikorwa kigahagarikirwa n’abategetsi ba Mali.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bishimiye igiciro cy’ibigori cyatangajwe, ariko nanone bakifuza ko aricyo cyakurikizwa n’abaguzi b’umusaruro wabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 14, bakaba babonetse mu bipimo 10,367. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,454 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Nyaruguru ko izina ‘Kibeho’ rituruka ku bakurambere b’i Nyaruguru bavuze bati turwanire igihugu, kibeho.
Kuri wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abashinzwe umutekano mu bamotari, bafashe uwitwa Habimana Celestin w’imyaka 25, afatirwa mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoro, akaba yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ifite ibirango RD 371J.
Ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo, mu mukwabo ugambiriwe, yafashe abasore babiri bari barazengereje abaturage babiba.
Kuva ku bakinnyi n’abatoza mu Rwanda, kugera ku buyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’amagare (FERWACY) no kuri Minisiteri ya Siporo, intero ni imwe, ni iyo gutwara Tour du Rwanda.
Ku kibuga cy’indege cya Zanzibar hatangijwe uburyo bushya bwo gusuzuma Covid-19, aho abagenzi bose bashyikira kuri iki kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Abeid Amani Karume, basuzumwa iyo virusi hifashishijwe scanner, aho gukoresha uburyo busanzwe bumenyerewe bwa Rapid test cyangwa PCR.
Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira ibinure ku nda bigatuma bagira mu nda hanini (nyakubahwa), bakwambara ntibaberwe, ndetse bamwe bikabatera ipfunwe.
Abakiriya bajya guhahira mu isoko rya kijyambere rizwi nka Goico Plaza, riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, n’abaricururizamo, bavuga ko babangamiwe n’uko icyuma kigenewe korohereza abazamuka cyangwa abamanuka muri iyo nyubako, kizwi nka Asanseri, kitagikoreshwa; bikaba bigora abafite intege nke, kuhabonera serivisi (...)
Perezida Paul Kagame uri mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya gatandatu, ihuza Afurika n’u Burayi irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, yayoboye Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku by’ubuzima n’ikorwa ry’inkingo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko muri Afurika hongeye kugaragara indwara y’imbasa nyuma y’imyaka itanu ishize bivugwa ko iyi ndwara yahacitse.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje iteganyagihe ry’Itumba rya 2022, rigaragaza ko Igihe cy’Urugaryi cyabonetsemo imvura mu gihugu hose, ikazakomeza ari Itumba kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena.
Ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, saa sita z’amanywa, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe Nsabimana Emmanuel, umushoferi w’imodoka itwara imyaka, ubwo yageragezaga guha abapolisi bo mu muhanda ruswa ya 20,000Frw.
Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Mukandinda Marguerite w’imyaka 79 y’amavuko, na Nduwayo Jean Baptiste w’imyaka 29 bafite urwo rumogi kuri Moto.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umubare w’abatuye mu manegeka ugenda wiyongera uko ibiza bigenda byiyongera. Ubuyobozi bw’Akarere bubitangaje mu gihe tariki ya 12 Gashyantare 2022 umubyeyi n’abana babiri bapfuye bagwiriwe n’umukingo mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero.
Abaturage bo mu tugari twa Taba na Rutenderi mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke, bahangayikishijwe n’uko ubuhahirane hagati y’utwo tugari twombi n’utundi byegeranye, bumaze iminsi bwarakomwe mu nkokora, bitewe n’ikiraro cyasenyutse, ubu bakaba bari mu bwigunge.
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye bavuga ko basanze hari ababyeyi batimurira abana mu mashuri abanza, bakabasibiza mu marerero kubera amafunguro bahafatira.
RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti, akaba yafashwe kuri uyu wa Gatanu tari 18 Gashyantare 2022.
Abahanga bavuga ko mu bantu batanu bari hamwe, umwe muri bo aba arwaye agahinda gakabije, ibyo bikerekana ko umuntu atirinze mu gihe bishoboka, ashobora guhura n’uburwayi bwo mu mutwe, bityo abagize imiryango bagasabwa kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe aho kubatererana.
Itsinda ry’abayobozi 41 mu nzego z’ibanze, n’abandi bakora muri Minisiteri y’Umutekano n’Ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Somalia, bari mu Rwanda, bashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, bakemeza ko bizabafasha kwiyubakira igihugu cyabo.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango wa HortInvest uterwa inkunga na SNV, bwagaragaje ko imyumvire y’Abanyarwanda mu kurya imboga n’imbuto ikiri hasi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 8, bakaba babonetse mu bipimo 10,530. Abantu babiri bitabye Imana kuri uwo munsi, akaba ari umugore umwe w’imyaka 53 i Ngoma n’umugabo umwe w’imyaka 23 i Gatsibo, byatumye abamaze kwitaba Imana (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabitangarije mu nama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Burayi, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, yahurije hamwe Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ikaba irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID) cyemereye u Rwanda Amadolari miliyoni 14 n’ibihumbi 800 (ahwanye n’Amanyarwanda hafi miliyari 15), azakoreshwa muri gahunda yo guteza imbere abagize uruhererekane nyongeragaciro rw’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, mu gihe (...)
Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA), gisaba abifotoje ntibabone indangamuntu cyangwa abafite ibindi bibazo birimo icyo kuzikosoza, kwihutira kubaza aho abakozi ba NIDA baherereye mu mirenge imwe n’imwe y’akarere batuyemo kugira ngo babafashe, ariko bakitwaza ibisabwa.
Umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze wari wafunzwe n’inkangu bigatuma utagendwa, ubu wabaye nyabagendwa, nyuma y’aho inzego zibishinzwe ziwutunganyirije.
Akarere ka Karongi kagizwe n’Imirenge 13, ndetse imyinshi muri iyo Mirenge ikaba ari Imirenge y’icyaro kandi irangwa n’imisozi miremire ku buryo kuhageza ibikorwa remezo by’iterambere birimo amashanyarazi byagiye bigorana.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0 bituma ijya ku mwanya wa kane, mu gihe Police FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko Umuganda rusange ngarukakwezi wagarutse mu midugudu yose, aho ibikorwa by’amaboko bizabanza, hagaheruka ibiganiro birimo gusaba abaturage kwikingiza Covid-19 byuzuye harimo no guhabwa doze ishimangira, ndetse no gusubiza ku ishuri abana baritaye.
Ushobora kuba utarigera uteka cyangwa uhekenya karoti utabanje kuzihata, kubera ko wasanze ariko abandi babigenza, nyamara igihu cya karoti nacyo ni ingirakamaro.
Mu gihe Inama ya 35 y’Inteko rusange ya Afurika yunze Ubumwe (AU) yemeje ko 2022 ari umwaka wo kwita ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa, mu mpera z’icyumweru gishize, Loni yatanze impuruza ko inzara ikomeje guca ibintu mu ihembe rya Afurika, aho nibura abantu miliyoni 13 bamerewe nabi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023, bityo ntihazabeho gukererwa mu kwesa uwo muhigo.
Abahinzi ba kawa b’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko izamuka ry’igiciro cyayo ryatumye n’abari baraterewe ikawa ntibayiteho ikangirika abandi bakayirandura, ubu barimo gutera iyindi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko abantu babarirwa muri 40 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihugu hose guhera muri Mutarama muri uyu mwaka wa 2022.
Nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports, Rayon Sports iragaruka mu kibuga icakirana na Rutsiro FC ikunze kuyigora igihe zahuye.
Urukiko rw’Ubujurire rwumvise ibisobanuro by’abaregera indishyi n’ababunganira mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bashinjwa kuba mu mutwe yayoboraga wa MRCD-FLN, aho rwagaragaje kutanyurwa n’ibimenyetso batanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 11, bakaba babonetse mu bipimo 9,935. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1452 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.
Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, Ikigo gikora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije cyitwa SAFIRUN cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa SAFIRUN Super App buzajya bufasha ababukoresha kubona inyungu ya 10% igihe babukoresheje.
Inzego z’ubuzima n’abikingije urukingo rwa Covid-19 rushimangira baravuga ko nta ngaruka zidasanzwe rutera, haba ku kuba rwakwica abantu cyangwa kubuza abagabo kubaka urugo igihe cyo gutera akabariro.
Aborozi bo mu nzuri za Gishwati baravuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo utakibasha kugezwa ku makusanyirizo, kubera kwangirika kw’imihanda yo muri ibyo bice yatumye amata atakibasha kugezwa ku makusanyirizo no ku ruganda rwa Mukamira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.
Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu
Muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki z’Igihugu n’abazituriye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyikirije abatuye mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.