Impanuka yabereye i Musambira yahitanye abantu 11

Impanuka yebereye mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi, ahitwa mu ry’Abasomari, yahitanye abantu 11 abandi 18 barakomereka.

Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n'izikata ibyuma
Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n’izikata ibyuma

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2016.

Akomeza avuga ko abakomeretse baraye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi.

Ni impanuka yaraye ibaye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira2016.

Yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coster RAB 183 U, y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Horizon, yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali, yagonganaga n’ikamyo ifite puraki T957 BBT yo muri Tanzania yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyo kamyo yaryamiye Coaster ku buryo gukuramo abantu byabanje kunanirana. Hitabajwe iimashini zagenewe guterura imodoka (breakdown) n’imashini zikata ibyuma.

Abatuye hafi y’aho impanuka yabereye batangaza ko yatewe n’iyo kamyo yari yacitse feri. Polisi y’igihugu yo itangaza ko ikomeje gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 53 )

Yooo........ Imana ibakire mu bayo kandi nukuri abasigaye Imana ibashoboze Kwihangana.

Odette yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Imana ibakire mubo yishimira
Bayo

Abdugzo yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ariko mana mubuzima duhura nabyinshi bitubabaza ariko nkweretse abantu nawe wavuye mumubiri mana ubakire kdi nihaganishije imiryango nabuze ababo NGO bakomeze kwihangana nabakomeretse mana bafashe bakire kuko urimana ishoboye byose

Uwera betty yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Imana ibakire Twabakundagaa

Uzabakiriho yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Mana weee,hoza amarira ababuriye ababo muriyi mpanuka,uvure abayikomerekeyemo,wakire mubawe abatabarutse!

niwowe Ngabo idukungira Mana tube hafi kuko bisigaye bikabije!!

Mpogazi yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

R.I.P kuri Bose bitabye Imana

Boniface yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

abo bavandimwe Imana ibakire mubayo

twabakunda ark hari uwabakundaga kuturusha

mbifurije kuzagira iherezo ryiza

Boniface yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

ababuriye ababo mu mpanuka imana ibasange ibahe kwihanga a. birababaje cyane pe.

jo yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Imana ibakire mubayo kdi twihanganishije imiryango yose y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka.

Sinyorita yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ariko se koko Mana! Gasana wari umunyamishinga y’iterambere aragiye koko ???!!! Nyagasani akira intore za we. Iriya Hotel abasigaye muyuzuze hari hasigaye gukora ho bikeya.

Koraneza yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Muminsi Imana yatugeneye yokubaho tugomba guhura n’ibyiza n’ibibi twihanganishije Imiryango yaburiy’abayo mur’iriyampanuka (ababuz’ubuzimabwabo Imana ibakire mubayo)

Amam yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

imana yakire aba bavandimwe baguye muriyi mpanuka knd ihe imiryango yabuze ababo kwihangana nogukomera knd bagire iruhuko ridashira

habarurema moussa yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka