Impanuka yabereye i Musambira yahitanye abantu 11

Impanuka yebereye mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi, ahitwa mu ry’Abasomari, yahitanye abantu 11 abandi 18 barakomereka.

Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n'izikata ibyuma
Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n’izikata ibyuma

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2016.

Akomeza avuga ko abakomeretse baraye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi.

Ni impanuka yaraye ibaye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira2016.

Yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coster RAB 183 U, y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Horizon, yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali, yagonganaga n’ikamyo ifite puraki T957 BBT yo muri Tanzania yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyo kamyo yaryamiye Coaster ku buryo gukuramo abantu byabanje kunanirana. Hitabajwe iimashini zagenewe guterura imodoka (breakdown) n’imashini zikata ibyuma.

Abatuye hafi y’aho impanuka yabereye batangaza ko yatewe n’iyo kamyo yari yacitse feri. Polisi y’igihugu yo itangaza ko ikomeje gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 53 )

Gasana never forget u my husband

Clarisse yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Gasana Gratien mutware wanjye ruhukira mu mahoro.wambereye intwari sinakwibagirwa nzaguhoza kumutima.

Clarisse yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

birababaje pe ibi bikamyo kuki bitumaliye abantu?

police yacu nibisyiremo imbaraga naho ubundi
biratumaze

iyinayo in intambara dukwiye kurwana twese

mwihangane banya

Elisaphani Nyandwi yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

MANA we!!! impanuka sikintu. njye irampekuye burundu. Urumvako kuburiramo umugore numwana wanjye nkasigara ndinshike bitoroshye. gusa niko isi imeze

Claudion yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

Mwamiryangomwe yababuze abayo mukomeze mwihangane kuko aha nimwisi knd nakijya kuba imana itakizi buriya harimpamvu yemeye ko biba

marcei yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

TWIHANGANISHIJE

CLOD yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

yooo ababize abo mukomze kwihangana mwisi nikobigenda kdi nabashoferi bagebagerageza kugenda bucye bagebamenya kobatwaye abntu badatweye imifuka? kdi bagebabanza basuzume ibinyabiziga byabo kobyujuje ibyangombwa mbere yogufata urugendo abasezeyi isi imana ibahe iruko ridashira

karengera alexis yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

Sinamenye Vedaste umugabo twakundaga twese Imana ikwakire mu bayo ntituzakwibagirwa .uruhukire mu mahoro.Ikayenzi udusize tukigukeneye.abana wafashaga baracyababaye batubaza aho wagiye!?

dany yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

Pole sana mungu awape kuvumilivu

leonard yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

yooo!! ababuriye ababo muri iyi mpanuka bakomeze kwihangana!.

DAVID MOTARI RUHANGO yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

mukomezekwihangana kandi tubarinyuma porce ikomeze iperereza

SYLIDIO yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

twihanganishije imiryango yabuze ababo imana ibakire mubayo

samson yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka