Impanuka yabereye i Musambira yahitanye abantu 11

Impanuka yebereye mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi, ahitwa mu ry’Abasomari, yahitanye abantu 11 abandi 18 barakomereka.

Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n'izikata ibyuma
Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n’izikata ibyuma

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2016.

Akomeza avuga ko abakomeretse baraye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi.

Ni impanuka yaraye ibaye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira2016.

Yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coster RAB 183 U, y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Horizon, yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali, yagonganaga n’ikamyo ifite puraki T957 BBT yo muri Tanzania yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyo kamyo yaryamiye Coaster ku buryo gukuramo abantu byabanje kunanirana. Hitabajwe iimashini zagenewe guterura imodoka (breakdown) n’imashini zikata ibyuma.

Abatuye hafi y’aho impanuka yabereye batangaza ko yatewe n’iyo kamyo yari yacitse feri. Polisi y’igihugu yo itangaza ko ikomeje gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 53 )

Imana Ibakire Kdi Imir yango Yabagize Ibyigo Bakomeze Kwihangana Mbasaba Kongera Amasengesho Kugirango Mwuka Wera Agire Icyo Adukore.

Niyo Fofo yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Imana ibakire mubo yishimira
Bayo

samuel yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

lmana ibakire.abasigaye bakomeze kwihangana.

Murayire yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Ndihanganisha ababuriye ababo muriy,impanuka lmana ibakire.

Verte yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

twifatanyije nimiryango yagize ibyago

HAKORIMANA yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Mana wee tabara abawe pe satanyakamejeje gusa Imana ikomeze abasigaye kdi yakire nabatabarutse gusa dusabe imbaraga zo guhora twiteguye

Alias yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

mbere yo gufata urugendo dukwiye kubanza gusenga kuko ndibuka kuwakabiri turimo gusenga umupastor wacu yabajije abantu nibande bafite urugendo rujya imuhanga?habonetsemo abantu bagera ku 8 nuko arababwira ati,nimusubike urugendo kuko kandi mupfukame mbasengere kuko ndabona mumuhanda wimuhanga harimo impanuka,none byasohoye,nyagasani abakire mube.

xavier yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

gasana wari umugabo wigikundiro ufasha abantu. aho ugiye uzagire iruhuko ridashira kandi abo usize turagusabira ku mana.

saidi yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

nihanganishije abasigaye babatabarutse bihangane kandi nihanganishije umuryango wa francois numugore we Aman. grage Aman kwetu tumuri hafi byumwihariko abakora RADIATEUR .

nyari nyari yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Imana ibakire mubayo!??kandi ababuze ababo mukomeze mwihangane?!!

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Imana ikomeze imiryango yabo pe

Anathalie yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Imana ibakire mu bayo kandi imiryango yabo yihangane

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka