Impanuka yabereye i Musambira yahitanye abantu 11

Impanuka yebereye mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi, ahitwa mu ry’Abasomari, yahitanye abantu 11 abandi 18 barakomereka.

Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n'izikata ibyuma
Ikamyo yagonze Coaster irayiryamira hitabazwa imashini ziterura imodoka n’izikata ibyuma

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2016.

Akomeza avuga ko abakomeretse baraye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi.

Ni impanuka yaraye ibaye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira2016.

Yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coster RAB 183 U, y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Horizon, yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali, yagonganaga n’ikamyo ifite puraki T957 BBT yo muri Tanzania yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyo kamyo yaryamiye Coaster ku buryo gukuramo abantu byabanje kunanirana. Hitabajwe iimashini zagenewe guterura imodoka (breakdown) n’imashini zikata ibyuma.

Abatuye hafi y’aho impanuka yabereye batangaza ko yatewe n’iyo kamyo yari yacitse feri. Polisi y’igihugu yo itangaza ko ikomeje gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 53 )

imana ibakire mubayo

Alfred yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ino mpanuka ibereye ku kamonyi idutwaye ishuti yacu yitwa MURAZIMANA Peter twakoranaga ku kigo cya Morning Star School.Tuzahora tumwibuka.

Didi maon yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

I
mana ibakire mu bayo

Didi maon yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ndababaye cyane.Nihanganishije imiryango y’ababuze ubuzima ndetse n’iy’abakomeretse.

Valentin Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Abavandimwe barashize pe,mana tabara abanyarwanda nizi accident

Gilbert yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka