Musanze: Yafashwe yambariye ku dupfunyika 1887 tw’urumogi

Umusore witwa Hitabatuma Jean Baptiste afungire kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, nyuma yo gufatanwa udupfunyika 1887 tw’urumogi ubwo yari arujyanye i Kigali aruvanye mu karere ka Rubavu.

Uyu musore uvuga ko ari ubwa mbere yari akoze ubucuruzi bw’urumogi, ngo asanzwe yikorera imizigo ku mupaka w’u Rwanda na Congo, ngo yari yahawe ikiraka cyo kujyana uru rumogi mu mujyi wa Kigali maze agahembwa amafaranga ibihumbi 20, n’umuntu atazi izina.

Uyu musore wari wambaye collant maze agashyiramo utu dupfunyika, yagaragazaga ipfunwe. Avuga ko akomoka mu karere ka Rutsiro, ariko akaba atuye i Rubavu. Yemera icyaha ndetse akagisabira imbabazi kuko ngo yashutswe akirukankira indonke.

Yagize ati “Icyaha ndacyemera kandi nkanagisabira n’imbabazi. Bandekuye ntabwo nazongera kubikora. Akimara kumbwira ko ngomba kurujyana i Kigali akampa amafaranga, nabimwemereye anjyana mugashyamba ndarwambara maze arantegera ndaza”.

C/SPT Francis Gahima, umuvugizi wa polisi akaba n’ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko ibi biyobyabwenge biba bishyiriwe ahanini urubyiruko cyane ko n’uwafashwe nawe ari urubyiruko, bityo yongera kwihanangiriza buri wese ukoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “Biriya biyobyabwenge yari yambaye byangiza urubyiruko. Nta bandi yari arushyiriye ni urubyiruko. Ku bantu bafata ibiyobyabwenge ejo habo haba habi ».

Ahamwe n’icyaha cyo gutunda cyangwa gucuruza urumogi Hitabatuma Jean Baptiste yahanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Akaba yahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu, n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 500.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sandy yanditse ku itariki ya: 3-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka