Ruhango : Umukwabo wataye muri yombi abantu 16 barimo indaya, inzererezi n’abacuruza ibikwangari

Umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu rukerera rwa tariki 23/08/2013, wataye muri yombi indaya 5, inzererezi 4 n’abacuruzi b’ibikwangari 7.

Uyu mukwabo wakorewe mu mudugudu wa Ruhango akagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, wafasye litiro zisaga 180 z’inzoga z’inkorano « ibikwangali » na litiro hafi 10 za Kanyanga.

Abafatiwe muri uyu mukwabo ndetse n’ibyo bafatanywe byose biri kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango. Hari hashize igihe mu mujyi wa Ruhango hatumvikana abantu bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge.

Inzego z’umutekano zikorera muri aka Karere, zivuga ko zitazihanganira abenga bakanacuruza ibikwangwari kuko biri mu byangiza ubuzima bw’ababinywa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka