Umuyobozi wa REG yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG, Mugiraneza Jean Bosco, yatawe muri yombi kuri uyu wa 01 Nzeli 2015.

Mugiraneza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Inkuru ya KT Press ivuga ko afunze kubera kugaragaza imyitwarire mibi akanabangamira iperereza urwego rw’Umuvunyi ruri gukora mu kigo yayoboraga, nyuma y’aho bimenyekaniye ko hari abakozi baba barahawe akazi muri icyo kigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG
Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG

Urwego rw’umuvunyi rufite ububasha ruhabwa n’amategeko y’u Rwanda bwo gukora iperereza ku byaha bya ruswa n’akarengane.

Mu gihe abakozi b’uru rwego bakoraga iperereza kuri icyo kibazo cyo gushyira abakozi mu kazi mu buryo bunyuranye n’amategeko, abakozi ba REG banze gutanga ibyangombwa byose byashoboraga gutuma haboneaka amakuru akenewe muri iryo perereza.

Mbere y’uko umuyobozi wa REG atabwa muri yombi, urwego rw’Umuvunyi rwari rukimusaba kurworohereza kubona ibyo byangombwa, ariko aruhakanira avuga ko ikigo abereye umuyobozi kitatanga ibyo byangombwa.

Umukozi w’urwego rw’Umuvunyi yemereye KT Press ko Urwego rw’Umuvunyi ariko rwasabye polisi kumuta muri yombi. Yagize ati “Byabaye ngombwa ko iki kibazo tugishyikiriza Polisi kugira ngo ibe imuvanye muri icyo kigo mu gihe tukiri gukora iperereza […] ashobora kuba imbogamizi ku kazi kacu”

Hari abandi bakozi b’icyo kigo bari batawe muri yombi, ariko bo barekuwe nyuma yo kwemera gukorana n’urwego rw’Umuvunyi muri iryo perereza ruri gukora.

Uyu muyobozi atawe muri yombi mu gihe abaturage bo hirya no hino mu Rwanda binubira icyo bita “imikorere idahwitse y’iki kigo cya REG” kubera ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, bakavuga ko bidindiza imikorere ya bo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ARIKOSE? BAGIYEBAKORANEZA IMIRIMO BASHINZWE MUTUBARIZE NUSHINZWE AMAZI IBIROHA BIRATWISHE KANDI DUFITE ZA ROBINE MUMAGO

CHAUF yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Rwose niyerekerwe kandi akosorwe ndetse yiginshywe amategeko agenga umurimo yakoraga.
Eseko yirukanye abandi kukazi agashira mo abandi muburyo butemewe n’amategeko,mbese abo yasezereye yaraberekeje he?
Akwiye guhugurwa rwose!

Ngirimana Gideon yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Rwose niyerekerwe kandi akosorwe ndetse yiginshywe amategeko agenga umurimo yakoraga.
Eseko yirukanye abandi kukazi agashira mo abandi muburyo butemewe n’amategeko,mbese abo yasezereye yaraberekeje he?
Akwiye guhugurwa rwose!

Ngirimana Gideon yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Umuryango wuwo muchofeur nukomeze kwihangana.

espe yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Muzakore iperereza ariko rwose ntimizamurenganye, muzakoreshe ukuri.

Igor yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ariko se mubona mutavuna Mzee wacu Kijana koko. Aba yakoze ibishoboka byose ngo igihugu gitere imbere umunyarwanda amererwe neza ariko mwe inda zanyu n’icyenewabo kikabatanga imbere. Muribeshya azajya abakanda tu. Reka ahubwo tuzongere tumutore nanho ubundi agiye ntaho yaba adusize ndabarahiye.

biut yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Barabura kuduha umuriro bakirirwa mu manyanga gusa.

biut yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

waje se mu mubano hotel ukirebera ukuntu yahinduwe akarima kabayiyobora bararye barimenge kuko igenzura ryaje.

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

umuvunyi nakomereze aho kuko igihugu cyacu si urugo rwabamwe nabamwe,ikibazo mbaza kuki tutarumva nk,abanyarwanda uwaryojwe imitungo y,igihungu ko bariho murabahishira cg nugutunya amakotiyabo

NSANZAMAHORO LAMBERT yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Nibyo umuntu utarize akwiye kuhabwa akazi kajyanye nubushobozi bwe niyo mpanu institutions nyinshi zigira abantu birirwa bavuga menshi,ntamusaruro.
CEO wabo ndamuzi ali smart kuki ibyo biba abibona? cg hari abo ashyira kwibere nabo bakaboneraho ku abusinga?

Icyo kigo turagikunda amarangamutima hasi please.UTAFITE IBI BIKURIKIRA MUMUHE AKANYA AJYE KWIGA NIBA SHAJE ULK IRAMWAKIRA.
1.DIPLOME IVA MU KIGO KIZWI
2.TRAINING ZIJYANYE NA AIRLINE
3.INYANGAMUGAYO
HANYUMA MUFATE ABANTU BOSE NEZA

Makosa yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Hahahah Kalisimbi we narahaje nkora ikizamini,ndangije ndatsinda maze baraduhamagara kukora interview ngeze kumuryango barangarura ngo nzagikora ejo,ntegereza ko nahamagarwa nanubu ariko abo twakoranye ubu barimo gukora training Akarengane dot.com

Makosa yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ariko urwo rwego rwabavunyi hari aho rwemererwa kugera naho rutemererwa? rwanyarukiye no mu kigo nyarwanda kishinzwe kutwara abantu ni bintu kikoresheje ikirere kika saba HR dossier zabantu kikareba abujuje ibisabwa ni bangahe?

Usanga basaba ,Diplome,Degree ndetse nibindi experiance ikaza yungirije ariko ibihari tuzi mu perereza twakoze nibi bikulikira:
1.Hari abantu benshi bakora mulicyo kigo batagira na diplome ya humanite kandi imyanya baliho isaba umuntu ufite iyo diplome.
2.Hari mo abandi batashoboye kwiga ngo bongera capacity zabo kuva cyera ndetse na training ntibazikora ariko dossier zabo nizo zishirwa imbere kubera kimenyane ibihumbi byinshi bikasohoka buli kwezi (imishahara).
3.Abandi balize bafite nubushobozi ariko ntibafite ubavugira
Uwampa iryo tsinda rikaza manuka kureba ibisabwa ku myanya niba byubahirijwe hanyuma na HR akabibazwa.
Narahakoze nyuma mbona hari umuntu banzaniye ngo dukorane yarafite senior 4 njye nfite degree avuye kukora training nayo atigeze yerekana certificate,nyuma yigihe gito haza umuyobozi ntashaka kuvuga izina arambwira ngo uzajya ukora report zawe umwereke ibikorwa maze akore reconciliation(nayo iza kumunanira nkajya mbikora byose naje kusanga arimitwe yakuzamuha kunyobora mbona ntacyo azi kuko yari muramu wa boss ndigendera .ubu yagiye hanze ashingwa indi mirimo.HUMMMMMM BIRANUKA

Kalisimbi yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka