Umuyobozi wa REG yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG, Mugiraneza Jean Bosco, yatawe muri yombi kuri uyu wa 01 Nzeli 2015.

Mugiraneza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Inkuru ya KT Press ivuga ko afunze kubera kugaragaza imyitwarire mibi akanabangamira iperereza urwego rw’Umuvunyi ruri gukora mu kigo yayoboraga, nyuma y’aho bimenyekaniye ko hari abakozi baba barahawe akazi muri icyo kigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG
Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG

Urwego rw’umuvunyi rufite ububasha ruhabwa n’amategeko y’u Rwanda bwo gukora iperereza ku byaha bya ruswa n’akarengane.

Mu gihe abakozi b’uru rwego bakoraga iperereza kuri icyo kibazo cyo gushyira abakozi mu kazi mu buryo bunyuranye n’amategeko, abakozi ba REG banze gutanga ibyangombwa byose byashoboraga gutuma haboneaka amakuru akenewe muri iryo perereza.

Mbere y’uko umuyobozi wa REG atabwa muri yombi, urwego rw’Umuvunyi rwari rukimusaba kurworohereza kubona ibyo byangombwa, ariko aruhakanira avuga ko ikigo abereye umuyobozi kitatanga ibyo byangombwa.

Umukozi w’urwego rw’Umuvunyi yemereye KT Press ko Urwego rw’Umuvunyi ariko rwasabye polisi kumuta muri yombi. Yagize ati “Byabaye ngombwa ko iki kibazo tugishyikiriza Polisi kugira ngo ibe imuvanye muri icyo kigo mu gihe tukiri gukora iperereza […] ashobora kuba imbogamizi ku kazi kacu”

Hari abandi bakozi b’icyo kigo bari batawe muri yombi, ariko bo barekuwe nyuma yo kwemera gukorana n’urwego rw’Umuvunyi muri iryo perereza ruri gukora.

Uyu muyobozi atawe muri yombi mu gihe abaturage bo hirya no hino mu Rwanda binubira icyo bita “imikorere idahwitse y’iki kigo cya REG” kubera ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, bakavuga ko bidindiza imikorere ya bo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Nibamufate sha , nange nakabiketse uburyo twakoze interview muri REG Tugategereza guhamagarwa naho banyira akazi baragatangiye na mbere yuko inetrview ikorwe.

nasobanure kabisa!!!

Patty yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Murwanda ruswa yarikwiye gucyika burundu, kuko bitanga isura mbi kugihugu cyacu. naho inzego zibifitiye ububasha zigomba gukora inshinga zazo, byaba aribyo koko mugiraneza jean bobso akaba yahanwa byintanga rugero.

musiime eward yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Nibitonde bakore iperereza kuko REG yihishe inyuma ya Reforme ihohotera n’abatarebwa nayo yitwaje ngo babitehetswe.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

nonese ningombwa ko afungwa kugirango hatangwe amakuru? yewe kuba umuyobozi biragatsindwa!

NGC yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka