Amanota y’ibizami bya leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye yatangajwe

20-01-2012 - 20:13'
Ibitekerezo ( 6 )

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20/1/2012 Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizami (Conseil National) cyatangaje amanota y’umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza n’uwa Gatatu w’amashuri yisumbuye. uyu mwaka umubare w’abatsinze ukaba wariyongereye.

Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Mathias Haberamungu, yatangaje ko abanyeshuri bose batsinze bangana n’ibihumbi 154,957 ugereranyije na 161,287 b’umwaka ushize wa 2010.

Icyiciro cy’amashuri ayisumbuye Tronc commun, abahungu batzinze bangana na 52,7% naho abakobwa bangana 47,3%. Mu cyiciro cya kibanza cya 9YBE abana bose bari 77,473 (93%), abatsinze bangana na 82,75% kuri 82,64% bo muri 2010.

Umunyeshuri wa mbere mu gihugu, ni umukobwa wigaga muri Kigali Parents School, naho ikigo cyabaye icya mbere mu gihugu ni Les gazelles cyagize amanota arindwi (passe).

Muri Tronc Commun ikigo cya mbere mu bigo 10 mu gihugu ni ikigo cya NEW LIFE HIGH SCHOOL kibarizwa i kayonza.

Emmanuel N. Hitimana

Andi makuru - Amashuri
Nyanza: Ishuli ry’amategeko rya ILPD ryakiriye abanyeshuli 63 biganjemo abanyamahanga
22/07/2015

Ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) ryo mu karere ka Nyanza, ryakiriye abanyeshuli 63 biganjemo abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane (...)
Ruhango: Umwanda wugarije ishuri rya E S Mushubati ngo utuma abana batakiga neza
20/07/2015

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mushubati ryubatse mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, baravuga ko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero busukuye utuma imyigire (...)
Nyamasheke: Ababarirwa muri 60 barangije imyuga banahabwa impamyabumenyi n’ibikoresho
19/07/2015

Abanyeshuri basaga 60 bigaga ibijyanye n’ubumenyingiro muri Paruwasi Gaturika ya Nyamasheke basoje amasomo bari bamazemo imyaka ibiri bahabwa impamyabumenyi ndetse bahabwa (...)
Kamonyi: Gutahana ibitabo byatumye abanyeshuri bamenya gusoma
18/07/2015

Nyuma y’uko ubushakashatsi bwo muri 2011 bw’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu, RTI, bugaragaje ko mu Rwanda abanyeshuri 15% barangiza umwaka wa (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 114

Ibitekerezo

amanota yi cya leta 2015

Mugisha Husna yanditse ku itariki ya: 12-01-2015

amanota yo mumwa 2012 kucyigo s6 computer sceince from lycee muhura

sindithierry yanditse ku itariki ya: 21-05-2014

NDABASHIMIYE CYANE MWAKOZE BYIZA ARIKO NDANENGAKO BAVUZE NGONTIBAZONGERA GUTANGAZA UKWIBIGO BIKURIKIRANA MURAKOZE PE BY?

PIONREI yanditse ku itariki ya: 16-01-2014

ese k twtegereje result za 2012 tugaheba bizaza rya rida twarambiwe ppppe

mizero yanditse ku itariki ya: 17-01-2013

ni gute wabona amanota y’umwana urangije amashuri abanza 2011

chris yanditse ku itariki ya: 17-12-2012

yooooooo abana bacu babaye imishwi kweli ko nkurikiranye abaana ba perfominga neza ibutare UNR arabigiye kigali parents school.iryo nijambo rya ministre wuburezi kweli? ndababaye

DENISE yanditse ku itariki ya: 21-01-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda