Amanota y’ibizami bya leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye yatangajwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20/1/2012 Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizami (Conseil National) cyatangaje amanota y’umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza n’uwa Gatatu w’amashuri yisumbuye. uyu mwaka umubare w’abatsinze ukaba wariyongereye.

Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Mathias Haberamungu, yatangaje ko abanyeshuri bose batsinze bangana n’ibihumbi 154,957 ugereranyije na 161,287 b’umwaka ushize wa 2010.

Icyiciro cy’amashuri ayisumbuye Tronc commun, abahungu batzinze bangana na 52,7% naho abakobwa bangana 47,3%. Mu cyiciro cya kibanza cya 9YBE abana bose bari 77,473 (93%), abatsinze bangana na 82,75% kuri 82,64% bo muri 2010.

Umunyeshuri wa mbere mu gihugu, ni umukobwa wigaga muri Kigali Parents School, naho ikigo cyabaye icya mbere mu gihugu ni Les gazelles cyagize amanota arindwi (passe).

Muri Tronc Commun ikigo cya mbere mu bigo 10 mu gihugu ni ikigo cya NEW LIFE HIGH SCHOOL kibarizwa i kayonza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

amanota yi cya leta 2015

Mugisha Husna yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

amanota yo mumwa 2012 kucyigo s6 computer sceince from lycee muhura

sindithierry yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

NDABASHIMIYE CYANE MWAKOZE BYIZA ARIKO NDANENGAKO BAVUZE NGONTIBAZONGERA GUTANGAZA UKWIBIGO BIKURIKIRANA MURAKOZE PE BY?

PIONREI yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

ese k twtegereje result za 2012 tugaheba bizaza rya rida twarambiwe ppppe

mizero yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

ni gute wabona amanota y’umwana urangije amashuri abanza 2011

chris yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

yooooooo abana bacu babaye imishwi kweli ko nkurikiranye abaana ba perfominga neza ibutare UNR arabigiye kigali parents school.iryo nijambo rya ministre wuburezi kweli? ndababaye

DENISE yanditse ku itariki ya: 21-01-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka