Abanyarwanda bakwiye kumenya imvano ya Jenoside, bagasubiza amaso inyuma bakareba ibibi yakoze bikabafasha kuyikumira; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Sheikh Moussa Fazil Harerimana, ubwo yasuraga umurenge wa Save mu karere ka Gisagara akabaganirira ku mateka ya Jenoside.
Abaturage bagera ku bihumbi bitatu bo mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 cyatangiye itariki 07/04/2013, cyanabereye mu ntara ya Darfur mu gace ka Elgeneina muri Sudani, giteguwe n’Ingabo na Polisi y’u Rwanda bashinzwe kugarura amahoro muri ako gace.
Abakozi ba Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) batangajwe ndetse banababazwa cyane n’ibyo babonye mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Ntarama n’urwa Nyamata ziri mu karere ka Bugesera.
Mu gihe cy’ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 19 Abatutsi bazize Jenoside byabeyere mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuwa 10/4/2013, abaturage bo mu Kagari ka Butare bagaragaje ko gufasha inshike ari ngombwa, ariko bakibaza bati “tubafashe gute?”
Umukuru w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheka, Brig Gen Karamba Charles, aranenga abagize uruhare muri Jenoside bagahabwa imbabazi none bakaba batitabira ibiganiro bijyanye no kwibuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu kiganiro Gen. Alexis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’amajyepfo yagejeje ku baturage bo mu Kagari ka Butare, umurenge wa Ngoma ku karere ka Huye, kuwa 09/04/2013, yagaragaje ko Jenoside yo mu Rwanda ifite umwihariko wo kuba yarifashishije abicanyi benshi.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) yamuritse urwibutso rukubiyemo amazina y’abakozi bakoraga muri iyi minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabaye ubwo bongeraga kunamira izo nzirakarengane ku nshuro ya 19, tariki 09/04/2013.
Bamwe mu barokokeye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rugango barasaba byimazeyo ubuvugizi n’ubufasha mu kubaka urwibutso no gushyingura imibiri ahasubiza icyubahiro n’agaciro abavandimwe babo bahashyinguwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko kuba urubyiruko rwumva neza gahunda yo kwibuka biratanga icyizere cy’uko Abanyarwanda bazubakira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo ariko bigatuma bubaka u Rwanda ruzima.
Mujawayezu yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Zaza mu ntara y’Iburasirazuba ariko kuri ubu atuye mu murenge wa Nemba, akarere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatse mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’abantu barenga ibihumbi 45, rukaba rubitse amateka menshi agaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhanzi w’imideli akaba n’umunyamakuru, Dady de Maximo Mwicira Mitali, abinyujije kuri facebook kuri uyu wa mbere tariki 08/04/2013 yatanze ubutumwa bujyanye n’icyunamo cya Jenoside mu buryo bw’igisigo.
Nyampinga w’u Rwanda, Umutesi Aurore, afatanyije n’urubyiruko, ba Nyampinga, abahanzi na Positive Production barategura ijoro ryo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Nyakarenzo barashima intambwe bamaze gutera ariko ngo baracyafite ibibazo birimo abana babo bacikije amashuri bakiri kwita ku bibazo bya barumuna babo ndetse n’ amacumbi yabo yarabasaziyeho.
Abaturage bo mu midugudu ya Kadasomwa, Ntemabiti, Gitinda, Kamyogo na Mucamo yo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, bibukijwe ko kwibuka ari umuhango wo gufasha abantu kumenya ibyabaye hagamijwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hashize igihe cyenda kugera ku mwaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Bisesero mu karere ka Karongi rwangiritse kubera imvura, ariko ngo mu kwezi kwa gatandatu ruzaba rwarangije gusanwa kuburyo rwakorerwaho imihango yo kwibuka.
Gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Rubavu tariki 07/04/2013 byatangiriye mu murenge wa Nyamyumba, umwe mu mirenge ukora ku Kivu waguyemo abantu benshi banazwe mu mazi bikozwe n’Interahamwe n’abari abayobozi bayoboraga komini ya Nyamyumba.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatUtsi, wabereye ku Rwibutso rwa Kamonyi, ruherereye mu murenge wa Gacurabwenge, abatuye akarere ka Kamonyi basabwe ubufatanye no kuba hamwe mu gihe cyo kwibuka.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA wongoye gushyira umugayo ku bishyuzwa imitungo bononnye muri Jenoside.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, aratangaza ko kugeza ubu umuntu uzambara ibara rya move nk’uko byari bisanwe atazabihanirwa n’amategeko kuko ngo nta kosa azaba akoze.
Abanyamahanga batuye mu Rwanda ngo baba badakunze kwitabira gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko bikwiye; nk’uko byavugiwe mu nama ya nyuma itegura gahunda zo kwibuka Abazize Jenoside mu karere ka Kayonza.
Mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Guverineri w’intara y’amajyepfo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurira aho imyiteguro yo kubibuka igeze ndetse n’uko abayirokotse babayeho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo buratangaza ko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi igenda neza muri uwo murenge, bukaba busaba buri wese uwutuye kuzitabira ibikorwa byose byo kwibuka barushaho guharanira kwigira.
Tariki 08/04/2013, biteganyijwe ko imibiri 899 y’Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 izashyingurwa mu Rwibutso rwa Buranga, Akarere ka Gakenke.
Imibiri y’abazize Jenoside mu karere ka Rusizi ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza cyane cyane urwa Nyakanyinya, Nyakarenzo na Isha izimurirwa mu rwibutso rw’icyitegererezo rurimo kubakwa i Nyarushishi.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bazahurira ahitwa Silver Spring muri Leta ya Maryland, tariki 07/04/2013, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi izaba yibukwa ku nshuro ya 19.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burakangurira abatuye aka karere kwitabira urugendo ruzaba nyuma y’umuhango wo gutangiza icyuamo tariki 07/04/2013 kuko uru rugendo rutari rusanzwe rubaho mu turere.
Abayobozi barimo abashinzwe uburezi, imibereho myiza y’abaturage mu mirenge; abayobozi b’ibigo nderabuzima hamwe n’abahagarariye abacitse ku icumu ,ingabo na Polisi mu karere ka Kirehe bakoze inama kuri uyu wa 27/03/2013 biyemeza gutegura icyunamo uko bigomba.
Gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bizabera mu murenge wa Nyamyumba, kubera ubwicanyi bwakorewe abakozi b’uruganda rwa Bralirwa n’abandi bajugunywe mu kiyaga cya kivu ahari amashyuza.