Nyamasheke: Urubyiruko rwumva neza gahunda yo “Kwibuka” ruratanga icyizere cyo kubaka u Rwanda ruzima

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko kuba urubyiruko rwumva neza gahunda yo kwibuka biratanga icyizere cy’uko Abanyarwanda bazubakira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo ariko bigatuma bubaka u Rwanda ruzima.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 07/04/2013 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke yasabye ko abaturage bose barushaho kwitabira ibiganiro bitangwa mu midugudu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yasabye ko abaturage bose barushaho kwitabira ibiganiro bitangwa mu midugudu.

Ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu rwego rw’umudugudu wa Gikuyu wo mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano ryabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke ruri kuri Paruwase ya Kiliziya Gatolika ya Nyamasheke.

Abaturage b’ingeri zose bari baje kwifatanya kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo ndetse bakicwa urupfu rw’agashinyaguro muri Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994.

Ikiganiro nyamukuru cyo kuri uyu mugoroba cyatanzwe n’Intore yo ku Rugerero, Muhoza Jean Baptiste ku kamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muhoza Jean Baptiste (Intore iri ku rugerero) atanga ikiganiro ku bitabiriye ijoro ryo kwibuka mu mudugudu wa Gikuyu.
Muhoza Jean Baptiste (Intore iri ku rugerero) atanga ikiganiro ku bitabiriye ijoro ryo kwibuka mu mudugudu wa Gikuyu.

Uyu musore bigaragara ko akiri muto, nk’umuntu ubyiruka yabwiye abaturage bo mu mudugudu wa Gikuyu ko abantu bagomba kwibuka ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakareba amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ariko hagamijwe gufata ingamba zo kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Muhoza yavuze ko kwibuka Jenoside ari umwanya wo gutekereza ku byabaye, abayigizemo uruhare bagafata umwanya wo kwicuza no guharanira ko itazongera kubaho ukundi ariko n’abo yagizeho ingaruka bakibuka baharanira kubabarira, kugira ngo u Rwanda rwubake ubumwe buhoraho, Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Abitabiriye ibi biganiro bavuga ko bituma bahora bibuka kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abitabiriye ibi biganiro bavuga ko bituma bahora bibuka kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubuhamya n’ubutumwa bwatangirwaga mu ndirimbo byagaragaye muri iri ijoro ryo kwibuka byari bigamije kwibuka ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bigatanga icyizere cy’uko aho u Rwanda rugana ari heza kandi Abanyarwanda bakaba bakwiriye kubigiramo uruhare baharanira kwigira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko kuba urubyiruko rwumva neza gahunda yo kwibuka Jenoside kandi rugaharanira kubyigisha umuryango Nyarwanda bitanga icyizere cy’uko nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi, Abanyarwanda bazaharanira kubaka u Rwanda ruzima.

Bacanye urumuri rw'icyizere.
Bacanye urumuri rw’icyizere.

Muri iri joro ryo kwibuka, abaturage bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Muri rusange, abaturage b’akarere ka Nyamasheke barashimirwa uburyo bitabiriye gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kandi uko bigaragara, abaturage bakaba bamaze gusobanukirwa ko kwibuka ari inshingano ya buri wese.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka