Ruhango: Bakomeje gusaba ko imibiri y’ababo yakurwa mu mashitingi igashyingurwa mu cyubahiro

Bamwe mu barokokeye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rugango barasaba byimazeyo ubuvugizi n’ubufasha mu kubaka urwibutso no gushyingura imibiri ahasubiza icyubahiro n’agaciro abavandimwe babo bahashyinguwe.

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyuma y’urugendo rwo kwibuka rugana ku rwibutso rw’umurenge wa Ruhango, ahasabwe ko hatunganywa uru rwibutso n’imibiri y’abahashyinguwe ishyirwe mu masanduku kuko bashyinguye muri shitingi.

Ndoli Ibrahim uhagarariye IBUKA mu murenge wa Ruhango, avuga ko abashyinguwe muri uru rwibutso ari ababyeyi, abana n’inshuti zabo, yagize ati “Dushavuzwa n’uburyo bashyinguye, turasaba inkunga kugirango babe bashyingurwa mu cyubahiro”.

Ndoli Ibrahim uhagarariye IBUKA mu murenge wa Ruhango asaba ko imibiri y'ababo yashyingurwa mu cyubahiro.
Ndoli Ibrahim uhagarariye IBUKA mu murenge wa Ruhango asaba ko imibiri y’ababo yashyingurwa mu cyubahiro.

Muhimpundu yemeza ko ibi byakozwe bakura abantu mu byobo kandi bababwira ko bazashyingurwa mu gihe cya vuba ariko ntibikorwe, kuva mu 1995 asaba ko hakorwa ubuvugizi urwibutso rugatunganywa, imibiri y’abazize Jenoside ihashyinguye ikavanwa mu mashitingi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yabwiye abacitse ku icumu ko batangiye gukora ubuvugizi bw’uru rwibutso kugira ngo rukorwe mu buryo bwo kubika neza imibiri n’ibindi bimenyetso, ndetse na rwiyemezamirimo ugomba kurwubaka akaba yaramaze kumvikana n’akarere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka