Ubuhamya bwa Dancille Mujawayezu warokokeye i Zaza

Mujawayezu yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Zaza mu ntara y’Iburasirazuba ariko kuri ubu atuye mu murenge wa Nemba, akarere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru.

Atangira ubuhamya bwe agira ati “…navukiye mu karere ka Ngoma, Iburasirazuba. Igihe cy’intambara ijya kuba (Jenoside yakorewe Abatutsi), Abatutsi bose bari bari ku rutonde. Bahereye rero ku rugo rwa mbere, ingo bifuzaga zose zari ku rutonde.

Jyewe nari mfite ababyeyi bankundaga cyane, ari kwa ba mama, kwa nyogokuru ubyara mama no kwa nyogokuru ubyara papa. Iwacu ni jye mukobwa bari barabyaye njyenyine, mu bahungu batandatu.

Ubwo gihe cyarageze bikomeje kuba nabi, nari ndi kwa nyogokuru ubyara mama, baza kunyohereza na muramukazi wanjye ngo tujyende kubwira ruguru iwacu mu rugo. Ntabwo twabashije kugera yo ari byiza! Twagiye nabi ariko tugeze aho tugera yo!

Tukihagera tukibahereza intoki, ibitero byahise bihasesekara! Ubwo “famille” yacu yari abantu 17, ubwo jye nirukanse nirukankira ku mubyeyi wari warambyaye muri batisimu na musaza wanjye wankurukiraga.

Tugeze yo bati “bana bacu se turakora iki?” Ariko barihangana uwo munsi baraduhisha. Ahantu twari dutuye hari hegereye Paruwasi ya Zaza hafi y’Iseminali.

Bariruka (abandi bo mu muryango we), baragenda, bahungira mu Kiliziya, bahungira aho Seminali, ubwo twebwe byari byarangiye nta buryo twagombaga kugera yo!

Twarakomeje tuba aho, nkaba nari mfite akana nai mpetse ka Data wacu, k’umuhungu, yari afite imyaka ibiri. Ubwo baratangira barakora: babyita gukora ntabwo babyitaga kwica!

Ubwo baradufashe, ako kana nari mfashe kari agahungu, barabanza barakica. Bica n’uwo musaza wajye twari hamwe. Ubwo ndasigara, hari n’undi mudamu bari badufatanye, ubwo dusigara aho twicaye baradukubita baradukomeretsa cyane!

Ubwo baza kuvumbura abandi bahungu, nibwo bahise birukanka ho kuko nibo bashakaga cyane cyane muri ako kanya bakaba aribo bahera ho. Ubwo twasigaye aho, ntawe basha guhaguruka, nta kindi kintu tugomba kwongera ho.

Dancille Mujawayezu atanga ubuhamya.
Dancille Mujawayezu atanga ubuhamya.

Uko yarokotse

Ubwo igitero cyaragarutse, gisanga ahantu turi, hari ahantu bari baracukuye icyobo kirekire cyane, bakagenda bajugunyira mo, bajugunyira mo.

Ubwo icyo gihe twafashwe turi abantu icyenda, ubwo uwo mudamu twari hamwe, ntabwo Imana yabashije kumumfasha ngo wenda iki gihe mbe nkimufite, ubwo batunagaga muri ibyo byobo, uwo mudamu we ubuzima yahise abusiga mo!

Jye ariko nubwo nari nakomeretse, naguye hejuru y’intumbi! Maze kugwa hejuru y’intumbi, ngusha hano agatuza: ubu nubwo mundeba, narangiritse, nta kintu snhobora kwimarira ndi ikimuga.

Ubwo rero twabaye aho. Mba muri icyo cyobo ntazi bene wacu ahantu baherereye ariko nzi ko neza ko bapfuye, mu Iseminali nkakomeza nkumvira yo imbunda, nkumva hariyo imihoro myinshi, ndi muri icyo cyobo, abajyaga gusahura, abavaga yo niko nabumvaga!

Igige kigeze, naraboze, inda ari nyinshi inyo zaraje, abatabazi Inkotanyi nibwo bahise bagera iwacu! Ubwo ndi kubanyurira mo muri make kuko mbivuze uko byakagenze mwarara hano!

Ubwo baraza (inkotanyi) batangira kugenda bashakisha ahantu mu mirambo, bahereye mu Iseminali (Zaza). Iseminali umuntu babashije gukura mo ni umudamu umwe gusa witwa Mukabaranga, abandi bose barapfuye.

Jyewe aho nari indi aho, natabazaga mvuga ngo mwampa amazi! Barahageze (Inkotanyi), bamaze kuhagera bazengurutse naho iwacu nta rugo rwari rugihari, inka abarariye, amazu barasambuye, mbese ari amatongo, n’inkwi baracanye!

(Bahageze) Bumva (Inkotanyi) umuntu utakira ahantu batumva. Ubwo bagiye bashakisha, uburyo bankuye mo nanjye ntabwo mbuzi ni Imana yabikoze! Barantwara, banjyana mu nkambi y’ahantu bitaga i Zaza.

I Zaza ndahaba baramvura, barongera bampindura umuntu ariko ntibyemera! Mu basilikari bari bari bankuye mo aho ngaho (mu cyobo) hari uwari ufite “famille” yiwe i Burundi, aza kuvuga ati “uyu mwana ntabwo yazakirira aha ahubwo reka turebe uburyo twamugenza.”

Banjyana ahantu mu Burundi, bamvurira yo ndoroherwa ariko ntabwo nakize!

None guhera uyu munsi njyewe nkiri muzima n’abandi bose bahuye n’ibibazo nkanjye, nabasabaga kwihangana, ahubwo tukiyubaka tukubaka igihugu cyacu, ndetse n’abadukoreye ibyo bintu, uwemeye icyaha akirega, tukamuha imbabazi, maze tukubaka igihugu cyatubyaye!”

Murakoze!

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu muntu arakoze kuduha ubuhamya ariko iyo agendaa atubwira amazina neza y’iwabo naho yahungiraga hose uko hitwa kuko zaza ni nini zaza na seminari ntibihagije wasanga ari umwana wacu twabuze nimba abyibuka neza nabo bari baturanye yatubwira murakoze kandi mukomere

mukangarambe virginie yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

uyu muntu arakoze kuduha ubuhamya ariko iyo agendaa atubwira amazina neza y’iwabo naho yahungiraga hose uko hitwa kuko zaza ni nini zaza na seminari ntibihagije wasanga ari umwana wacu twabuze nimba abyibuka neza nabo bari baturanye yatubwira murakoze kandi mukomere

mukangarambe virginie yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka