MINEDUC yamuritse urwibutso rw’abakozi bayo bazize Jenoside

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) yamuritse urwibutso rukubiyemo amazina y’abakozi bakoraga muri iyi minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabaye ubwo bongeraga kunamira izo nzirakarengane ku nshuro ya 19, tariki 09/04/2013.

Kugeza ubu amazina 64 niyo amaze kumenyekana ari nayo ari muri uru rwibutso ruzakusanyirizwamo amazina y’abakoraga muri iyi Minisiteri yahoze igabanyijemo ibice byinshi.

Mbere ya Jenoside minisiteri y’uburezi yari igizwe na Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye (MINIPRISEC), Minisiteri y’Ubushakashatsi n’Umuco (MINESPRES) n’ibindi bigo byari bishamikiye kuri izi Minisiteri.

Urwibutso rwubatswe na Minisiteri y'Uburezi ruteye rutya.
Urwibutso rwubatswe na Minisiteri y’Uburezi ruteye rutya.

Abo mu miryango y’abakozi bahoze bakora muri ibyo bigo barasabwa gutanga amakuru kugirango amazina yabo nayo azashyirwe muri urwo rwibutso.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC, Sharon HABA, yagize ati: “64 niyo mazina dufite ariko rwakwiyongera bitewe n’amakuru atangwa. Turasaba n’abandi baba bafite ayo makuru kuyazana kuri Minisiteri”.

Haba yabwiraga imbaga y’abo mu miryango y’abahoze ari abakozi b’iyi Minisiteri, abahakora ubu n’abandi bayobozi b’ibigo bitandukanye bishamikiye kuri iyi Minisiteri, mu muhango wo kunamira izo nzirakarengane wabereye mu musitani bwa MINEDUC.

Amazina n'amafoto 64 y'abakoraga muri Minisiteri y'Uburezi bazize Jenoside niyo amaze kuboneka kugeza ubu.
Amazina n’amafoto 64 y’abakoraga muri Minisiteri y’Uburezi bazize Jenoside niyo amaze kuboneka kugeza ubu.

Yavuze ko abatibutswe atari uko batabikwiye ahubwo ari uko bataramenyekana, akomeza gukangurira buri muntu uzi amakuru ku mukozi wahoze ari uwa Minsiteri y’Uburezi kuyatanga, yaba gukosora amazina cyangwa gutanga amafoto.

Ababuriye ababo muri Jenoside bakoraga muri iyi Minisiteri, bishimiye iki gikorwa bavuga ko ari intambwe igaragaza ko Leta ibazirikana kandi igaha agaciro ababo, ibafata nk’intwari, nk’uko Eric Mushimire yabitangaje.

Ati: “Ariya mateka arakomeye cyane kuko kuri twese araduha icyizere cyo kuba tubona byibuze igihugu cyacu kizi abantu bazize Jenoside bakorera Leta. Ni ukuvuga ngo yaba twebwe yaba abana bacu nta mususu tugomba gukorera igihugu cyacu byaba na ngombwa tukagipfira”.

Minisitiri w'Uburezi, Vincent Biruta acana urumuri rw'icyizere.
Minisitiri w’Uburezi, Vincent Biruta acana urumuri rw’icyizere.

Egide Nkuranga wari uhagarariye IBUKA nawe yatangaje ko iki gikorwa gikwiye kubera izindi Minsiteri urugero rwiza, kugira ngo amateka yaranze u Rwanda ntazibagirane kandi azavugwe uko ari.

Uru rwibutso ni kimwe mu byifuzo byatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wanifuje ko hajyaho gahunda yo gufasha imiryango y’ababuze ababo itishoboye muri iyi Minisiteri.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka