Urukundo rw’ibanga hagati y’abakinnyi ba filime Fabiola na Eric

Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana nk’ukwezi bakundana.

Kuri Whatsapp ya Fabiola (status) handitse ngo: “Am not da (the) only one but am da (the) only one for yu (you)” ugenekereje bivuga ngo “Ntabwo ari njye njyenyine ariko ndi umwihariko wawe”, ibi bikaba bimazeho ukwezi kose kuva ku itariki 20 werurwe 2015.

Aya magambo kandi akaba yaraherekejwe n’amafoto ya Pablo agenda asimburana ku ifoto y’ikirango (Profile picture) ya Fabiola.

Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y'urukundo" aho akinana na Manzi.
Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y’urukundo" aho akinana na Manzi.

Avugana na Kigali Today ku wa mbere tariki 20 Mata 2015, Fabiola yatangaje ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pablo.

Yagize ati “Nta rukundo ruri hagati yanjye na Pablo, ndamwubaha nka Maitre wanjye kuko natagiye kwiga ibya kungfu kubera ko negukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime za actions kandi urabizi ko ariwe Maitre wa mbere hano mu Rwanda... ”

Akomeza avuga ko amagambo (Status) aherekeza ayo mafoto y’ikirango ya Pablo amaze ukwezi kose kuri Whatsapp ye yayanditse ari aye bisanzwe ahubwo ko ngo yibagiwe kuyahindura bikaba aribyo byateje urujijo.

Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.
Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Pablo ngo imubaze kuri aya makuru ariko inshuro zirenga enye umunyamakuru yamuhamagaye ntiyabashije kumwitaba.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’aba bakinnyi avuga ko urukundo hagati y’aba bombi ruhari ndetse ko rwatangiye ubwo mu minsi ishize Fabiola yarwaye malariya hanyuma Pablo akamwitaho cyane.

Fabiola ni umubyeyi w’abana batatu bikaba bivugwa ko yaba yaratandukanye n’umugabo we mu minsi yatangiwemo ibihembo by’abakinnyi ba filime bya Rwanda Movie Awards tariki ya 22 werurwe 2015, dore ko kuri uwo munsi yatangaje ko yatandukanye n’umugabo.

Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we.
Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we.

Fabiola ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye harimo kuba umukinnyi w’umugore mwiza w’umwaka (Best Actress of the year), umukinnyi mwiza mu bakinnyi ba filime za Action (Best actress in Action) n’ibindi bitandukanye.

Eric Rutabayiro we ni umukinnyi wa filime utarabimaramo igihe ariko akaba mu gihe gito amazemo amaze kwigarurira imitima y’abatari bake, dore ko yanabashije kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka (Best Actor in Action).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 56 )

ariko ngirango urukundo rw’ibanga ruremewe?kubibazaho ntibyari bikwiye.

Jean Claude NZIGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

ewana ndatunguwe urya musore narinziko atavuga naho kumbeeeee
burya byose birashoboka
hahahahahh! gusa uzanyiyigishirize kungufu ndsyemera sana
kandi ntuzamene uriya mugore nko umena yamatafari nabonye kuri tv

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

ibi ntibitangaje kuba star kdi urukundo rwibanga ningombwa kubantu baba bakinana birirwana ntakuntu batakundana ninacyo mpora nibaza impamvu abastar basenya buri kanya ninako bahindura abakunzi gusa bazagerageze kwiyubaha nahubundi nabacu turabashyigikikiye

kabasha yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Urukundo ni nk’umuvu w’amazi ntiwarukumira kuko aho ashatse guca
acahafunga ni hahandi arahamena.Ni bamureke yikundire Pablo kuko ibyo guhakana byo ni ukwigiza nkana barakundana ,mujye mwitondera inkuru yavuzwe n’abantu barenze umwe.

gonzalde yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

NJYEWE UWO MU KINNYI FABIYORA NAMUGIRA INAMA YO GUKOMEZANYA NUWO BARI BARASEZERANYE KUKO UBUSANZWE NJYE NACYEKAGAKO UWO BASHAKANYE ARI MANZI KUKO NDABEMERA CYANE IYO BARI GUKINA FIRIME "AMARIRA Y’URUKUNDO"

LUCK yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

lhahhhhhh!!! ngo uyumutip yirira fabiora???????? wapi icyuki kiwe ndakizi numuntu avuga makeya kuburyo bigoye kubinyumvisha niba arinabyo naba ntunguwe,nkurikije uko mbabona numu chr we byari kuntungura mutavuze kubyimigeri kuko nibyo yiberamo nubwiyemezi bwinshi hahahaha,

kenedy yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

nonese gukundana singirango nibyiza arko nabo nababyemere ntakibi mbonamo kdi abo bastar bacu nibo dufite nimubatubwire ahubwo mudushakire nibyabandi bose kuko biruta kutubwira abahandi ba diamonde kdi nabiwacu bafite inkuru
mutumye nzareba film zababa bastar kuko ntazo narinzi

kalonda yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

ngahore nonese aba star ntabwo murabamenyako batajya bemera icyonzicyo ubwo nibyo sha uwo mutipy ndamuzi kuri kungfu aratoze ubwo yaramwemeje sha

aume yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka