Urukundo rw’ibanga hagati y’abakinnyi ba filime Fabiola na Eric

Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana nk’ukwezi bakundana.

Kuri Whatsapp ya Fabiola (status) handitse ngo: “Am not da (the) only one but am da (the) only one for yu (you)” ugenekereje bivuga ngo “Ntabwo ari njye njyenyine ariko ndi umwihariko wawe”, ibi bikaba bimazeho ukwezi kose kuva ku itariki 20 werurwe 2015.

Aya magambo kandi akaba yaraherekejwe n’amafoto ya Pablo agenda asimburana ku ifoto y’ikirango (Profile picture) ya Fabiola.

Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y'urukundo" aho akinana na Manzi.
Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y’urukundo" aho akinana na Manzi.

Avugana na Kigali Today ku wa mbere tariki 20 Mata 2015, Fabiola yatangaje ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pablo.

Yagize ati “Nta rukundo ruri hagati yanjye na Pablo, ndamwubaha nka Maitre wanjye kuko natagiye kwiga ibya kungfu kubera ko negukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime za actions kandi urabizi ko ariwe Maitre wa mbere hano mu Rwanda... ”

Akomeza avuga ko amagambo (Status) aherekeza ayo mafoto y’ikirango ya Pablo amaze ukwezi kose kuri Whatsapp ye yayanditse ari aye bisanzwe ahubwo ko ngo yibagiwe kuyahindura bikaba aribyo byateje urujijo.

Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.
Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Pablo ngo imubaze kuri aya makuru ariko inshuro zirenga enye umunyamakuru yamuhamagaye ntiyabashije kumwitaba.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’aba bakinnyi avuga ko urukundo hagati y’aba bombi ruhari ndetse ko rwatangiye ubwo mu minsi ishize Fabiola yarwaye malariya hanyuma Pablo akamwitaho cyane.

Fabiola ni umubyeyi w’abana batatu bikaba bivugwa ko yaba yaratandukanye n’umugabo we mu minsi yatangiwemo ibihembo by’abakinnyi ba filime bya Rwanda Movie Awards tariki ya 22 werurwe 2015, dore ko kuri uwo munsi yatangaje ko yatandukanye n’umugabo.

Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we.
Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we.

Fabiola ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye harimo kuba umukinnyi w’umugore mwiza w’umwaka (Best Actress of the year), umukinnyi mwiza mu bakinnyi ba filime za Action (Best actress in Action) n’ibindi bitandukanye.

Eric Rutabayiro we ni umukinnyi wa filime utarabimaramo igihe ariko akaba mu gihe gito amazemo amaze kwigarurira imitima y’abatari bake, dore ko yanabashije kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka (Best Actor in Action).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 56 )

UMVA URETSENIBYO NJYE FABIOLA NANGE ARINJYUTANGA IBIHEMBO NAKIMUHA ARANYUBAKA MPEREREY IBURUNDI MUNTARA YAKIRUNDO

nitwa rwasa floride yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

nimba koko ubasha gukina ibikurimo kdi ninyigisho nzaza kubanyarwanda ngaho bitugaragarize niwawe kugirango uduhe urugero rwiza

dodo yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

ibyo twanditsje birihe

uwany g yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

ese ko igikuba c yacitse niwe utandukanye gusa? bibaho.bimwishima hejuru nabo byAbabsho.ntamuntusenya abishaka.ark akeneye kansoringi afite ihungabana.kd icyo mutazi urwo rugo rwakongera kubaho.ark ndumva hari abavuga nkabazi ibibazo by a fabiora byo murugo.kd birashoboka ko Pablo yakunda fabiora.mukome urusyo ningasire.ark fabiora are be neza.ntabe ariwe nyirabayazana WO gusenya.

uwany g yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Fab ntiyahazwa numwe agombaa kubona imvange agahaga. arayikunda ivangiye nkimiziki

manzi yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

UWO RWOSE SI UMUCO NYARWANDA.UBWOSE TWE TUKIRI BATO URI KUDUTOZA IKI? AREN’T U ASHEMED

HIRWA CONSTANCE yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

nakomereze aho

renatha yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

jye ndumva fabiola atakomeza kuba single mugihe atacyibana numugabo

renatha yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

AKo ntagaciro karimo ahubwo nkuko akina agaragaza kwihangana mu rukundo kuri manzi nabe ariko abikora kuri mugabo we. ok

kens yanditse ku itariki ya: 18-12-2015  →  Musubize

mugombakuzenguruka impandezosezigihugu mukazanokudusuramukarere karusizi tukababona

dusabimana nehemia yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

ugombakwikosora kukomanzi afata umugorewe fabior nabi

dusabimana nehemia yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

ok mwebwe ibyo mujuga simbiz kbs ahubwo nagira inama fabiola ya gukurikiza ibyo akina ,agashaka buryo ki yasubirana na husband we, ninabwo azaba aduhaye urugero rwiza .murakoze

Hakizimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka