Urukundo rw’ibanga hagati y’abakinnyi ba filime Fabiola na Eric

Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana nk’ukwezi bakundana.

Kuri Whatsapp ya Fabiola (status) handitse ngo: “Am not da (the) only one but am da (the) only one for yu (you)” ugenekereje bivuga ngo “Ntabwo ari njye njyenyine ariko ndi umwihariko wawe”, ibi bikaba bimazeho ukwezi kose kuva ku itariki 20 werurwe 2015.

Aya magambo kandi akaba yaraherekejwe n’amafoto ya Pablo agenda asimburana ku ifoto y’ikirango (Profile picture) ya Fabiola.

Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y'urukundo" aho akinana na Manzi.
Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y’urukundo" aho akinana na Manzi.

Avugana na Kigali Today ku wa mbere tariki 20 Mata 2015, Fabiola yatangaje ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pablo.

Yagize ati “Nta rukundo ruri hagati yanjye na Pablo, ndamwubaha nka Maitre wanjye kuko natagiye kwiga ibya kungfu kubera ko negukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime za actions kandi urabizi ko ariwe Maitre wa mbere hano mu Rwanda... ”

Akomeza avuga ko amagambo (Status) aherekeza ayo mafoto y’ikirango ya Pablo amaze ukwezi kose kuri Whatsapp ye yayanditse ari aye bisanzwe ahubwo ko ngo yibagiwe kuyahindura bikaba aribyo byateje urujijo.

Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.
Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Pablo ngo imubaze kuri aya makuru ariko inshuro zirenga enye umunyamakuru yamuhamagaye ntiyabashije kumwitaba.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’aba bakinnyi avuga ko urukundo hagati y’aba bombi ruhari ndetse ko rwatangiye ubwo mu minsi ishize Fabiola yarwaye malariya hanyuma Pablo akamwitaho cyane.

Fabiola ni umubyeyi w’abana batatu bikaba bivugwa ko yaba yaratandukanye n’umugabo we mu minsi yatangiwemo ibihembo by’abakinnyi ba filime bya Rwanda Movie Awards tariki ya 22 werurwe 2015, dore ko kuri uwo munsi yatangaje ko yatandukanye n’umugabo.

Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we.
Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we.

Fabiola ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye harimo kuba umukinnyi w’umugore mwiza w’umwaka (Best Actress of the year), umukinnyi mwiza mu bakinnyi ba filime za Action (Best actress in Action) n’ibindi bitandukanye.

Eric Rutabayiro we ni umukinnyi wa filime utarabimaramo igihe ariko akaba mu gihe gito amazemo amaze kwigarurira imitima y’abatari bake, dore ko yanabashije kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka (Best Actor in Action).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 56 )

Ubwo se fabiola kuki yemera guta abo bana Fabiola think twice before you act

Muhumuza Benon yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Mwashishikay Man

Fike yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Mumuveho Man Ymz

Fike yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Njye Ndumva Uwo Mwana Yamaze Wamugan Niwe Wamber Utandukany Numugabo Wmz Mwan Bakureke

Fike yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ariko nabuze umuntu wavuga fabiola ibintu biromo ukuri ngo avugishukuri kubyo azi?hamwe ngo Eric ahandi ngo Ndoli ubwose wafatiki akareka iki?Gusa fabiola ashishoze neza dore wagizengo umubyeyi wabyaye abagabo numwe,kuko ashobora kwizerango kubana nundimugabo niyomahoro akazarira akabura numuhoza icyo namugiraho inama nuko yakicara akarera abana be gato bitamucanga umugabo wambere akamuseka.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

urwo rukundo nibwokoki kuri fabiola? agende gake.

Byiringiro pascal yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Kuba waba uzi ibye sibyiza kubivuga unasebya Manzi ngo numupfubuzi benakokageni?Dore ko Abagore muri za Vuvuzera cg wagiragango wigaragaze?mureke Fabiola uriya abikora abizi kd afite impamvu.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2016  →  Musubize

Ndi Assia Mbana na Fabiola Muri films .Fabiola Nukubeshya ntago Pablo Babana Ninde Musore se Wamukunda Sibye ka Manzi kigize Umupfubuzi.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2016  →  Musubize

EREGA FABIORA NIMWIZA NANGENARAMUNZE

BYIRINGIRO ELYSE yanditse ku itariki ya: 11-08-2016  →  Musubize

Kuki ukomeje kuducanga?Turashaka kumenya ukuri kuko twe ntidushyigikiyeko harabavugako kuba urumumama wabana batatu udafite uburenganzira bwogukunda uwushaka ubworero kunda ugukunda kd ugaragara kubwagaciro ufite.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Fabiola azadusaza turibenshi umvuyu nawengo umugabowe manzi?Kandiyaratangajeko umugabowe ari ndoli egide?Gusanakumirwa kuko agaciro ufite sakokubana numuntu nkuriya utazinokurimba igihagararocyawe warukwiye igisore cyizanka Kayumba Vianney Manzi apana uriya arikondakuziubworiwowe nagakino.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Kuri Fabiola J Mbona Adakwij Ubweng At Gute Ntakunt Yari Yamwishuye Kurya Eric Hanyuma Ngo Yisubirek Ngo Aramukund Wunv Yar Yubahirij UmugaboWe Manzi Ahubwo Ntiyamukunda Yarayo Yivugisha Ubwo Nubujuju

Appolinair yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka