Urukundo rw’ibanga hagati y’abakinnyi ba filime Fabiola na Eric

Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana nk’ukwezi bakundana.

Kuri Whatsapp ya Fabiola (status) handitse ngo: “Am not da (the) only one but am da (the) only one for yu (you)” ugenekereje bivuga ngo “Ntabwo ari njye njyenyine ariko ndi umwihariko wawe”, ibi bikaba bimazeho ukwezi kose kuva ku itariki 20 werurwe 2015.

Aya magambo kandi akaba yaraherekejwe n’amafoto ya Pablo agenda asimburana ku ifoto y’ikirango (Profile picture) ya Fabiola.

Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y'urukundo" aho akinana na Manzi.
Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y’urukundo" aho akinana na Manzi.

Avugana na Kigali Today ku wa mbere tariki 20 Mata 2015, Fabiola yatangaje ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pablo.

Yagize ati “Nta rukundo ruri hagati yanjye na Pablo, ndamwubaha nka Maitre wanjye kuko natagiye kwiga ibya kungfu kubera ko negukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime za actions kandi urabizi ko ariwe Maitre wa mbere hano mu Rwanda... ”

Akomeza avuga ko amagambo (Status) aherekeza ayo mafoto y’ikirango ya Pablo amaze ukwezi kose kuri Whatsapp ye yayanditse ari aye bisanzwe ahubwo ko ngo yibagiwe kuyahindura bikaba aribyo byateje urujijo.

Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.
Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Pablo ngo imubaze kuri aya makuru ariko inshuro zirenga enye umunyamakuru yamuhamagaye ntiyabashije kumwitaba.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’aba bakinnyi avuga ko urukundo hagati y’aba bombi ruhari ndetse ko rwatangiye ubwo mu minsi ishize Fabiola yarwaye malariya hanyuma Pablo akamwitaho cyane.

Fabiola ni umubyeyi w’abana batatu bikaba bivugwa ko yaba yaratandukanye n’umugabo we mu minsi yatangiwemo ibihembo by’abakinnyi ba filime bya Rwanda Movie Awards tariki ya 22 werurwe 2015, dore ko kuri uwo munsi yatangaje ko yatandukanye n’umugabo.

Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we.
Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we.

Fabiola ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye harimo kuba umukinnyi w’umugore mwiza w’umwaka (Best Actress of the year), umukinnyi mwiza mu bakinnyi ba filime za Action (Best actress in Action) n’ibindi bitandukanye.

Eric Rutabayiro we ni umukinnyi wa filime utarabimaramo igihe ariko akaba mu gihe gito amazemo amaze kwigarurira imitima y’abatari bake, dore ko yanabashije kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka (Best Actor in Action).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 56 )

fabio ndagknda cyane,narinziko uri umu mama wihesha agaciro, none uri kukitesha! wamenye ko uri umubyey ?ec ubund umugabo ww aramushinja iki?

Cyuzuzo Gisele yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ye baba weeeeee jyewe bintera ibwoba iyo mbona umusore atinyuka kurongora umukecuru w’abana batatu!

gerard yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

wwwntimubashyigikirekbs

arias yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

mbega urusaku ahubwo courage fabio watandukanye n’umugabo harico wa muneguye.

niyimumpaye marie yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Fabiola Numukinyi Dukunda Cyane I Burundi Nakomeze Cyane Turinyuma Ye.Fabio Ndagknda Cyane Nubwo Utanzi Iyaba Imana Yabikora Tukamenyana Nashima Cyane.

Nduwimana Jeanine yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Nibyiz kbs gujunda wwwwww biracek

sifa yanditse ku itariki ya: 12-07-2015  →  Musubize

Gukundana kwabo ntacyo bitwaye rwose ahubwo courage kuri bo.

odile yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Ni mubareke bakundane.ahbwo nimba baragiz divorce nagir mariage

barutwanayo jean claude yanditse ku itariki ya: 14-06-2015  →  Musubize

Simbona igituma abantu binjira murukundo rwabantu!!gusa nimba barahanye divorce nuwo mugabo wamber nibagire mariage nuyo bahujije.ntabindi.

barutwanayo jean claude yanditse ku itariki ya: 14-06-2015  →  Musubize

bakundanye ntakibazo kibirimo cyane ko Fabiola yatangaje ko atakirikumwe na husband we,so ndumva ahubwo abasore bose bifuza kuba bamubaza akazina bagerayo,then nawe akihitiramo
murakoze,

Djamila yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

yesuwe ubwose uyumusore mwozs gutya arashaka umugore wabana batatu ngo bitange iki?
nashake abana bato bariho kandi nuriya nawe nasubire murugo rwiwe,nibwo azabona umugisha

koclock yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

muraho,muti barakundana?????????
nonese gukunda nikibazo?
ngo nibanga?
nonese mukunze mwatubwira?
mubareke mwituma babihirwa
kdi abakinnyi bacu turabakunda ntibaratangira gufungirwa ibiyobya bwenge nkabumuziki so gukunda ntakibazo mbobonamo

mutware yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka