Kuva ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 kugeza ku Cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 mu Rwanda habaye isiganwa rizenguruka igihugu ryitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, benshi bashima imigendekere yaryo.
Nyuma y’amasezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo yasinywe hagati y’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain (PSG), Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yavuze ko bategereje umwe mu bakinnyi ba PSG ukina mu ikipe ya (...)
Mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yari yarasubitswe, Kiyovu itunguwe na Gasogi United iyitsinda igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryateguye irushanwa rizahuza amakipe y’abagore akina uyu mukino mu byiciro bitandukanye. Ni irushanwa rizakinwa kuva kuwa gatanu tariki ya ya 06 kugeza 08 Werurwe 2020, mu rwego rw kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 07 n’iya 08 Werurwe 2020 mu Karere ka Huye, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hazabera irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iryo shuri.
Kuva tariki ya 20 Werurwe kugera 01 Gicurasi 2020 ikipe ya Patriots BBC izakina imikino y’ijonjora rya gatatu rya Basketball Africa League.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ikipe ya Etincelles FC ikinira kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu yasinyishije umutoza Calum Haun Selby igihe kingana n’amezi ane.
Umunsi wa 21 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda uzakinwa kuwa kabiri tariki ya 03 n’iya 04 Werurwe 2020.
Urubyiruko rwo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze ruremeza ko n’ubwo ako gace ariko gakize ku bakinnyi benshi muri Tour du Rwanda, ko hakiri urubyiruko rwinshi rufite impano mu mikino y’amagare bitewe no kubura amikoro.
Isiganwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’umwaka wa 2020 risojwe kuri iki cyumweru tariki 01 Werurwe 2020.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse kuba bakunda kwihera ijisho irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda) ngo rinabasigira agatubutse.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yemeje ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwakira irushanwa ry’umukino w’amagare ku rwego rw’isi rizaba mu mwaka wa 2025.
Mu gace ka karindwi aho umuntu yakinaga ku giti cye, umunya-Colombia Restrepo Valencia yongeye kwegukana agace yanikiye abandi
Umukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu Amavubi n’iya Congo Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN, urangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Agace ka gatandatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Musanze mu Majyaruguru kerekeza i Muhanga mu Majyepfo kegukanywe n’Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan.
Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba tariki 25 Gashyantare 2020, akoze amateka, yongera kwegukana akandi gace kava i Rubavu kerekeza i Musanze.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 ryakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Ku wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020 mu Karere ka Burera hazaba isiganwa ry’Umunsi umwe ryiswe "Rugezi Cycling Tournament."
Umunya- Eritrea Tesfazion Natnael yegukanye Agace ka kane ka Tour du Rwanda, Mugisha Moise afata umwanya wa gatatu.
Ikipe ya Rayon Sports itangaje ko Casa Mbungo André ari we mutoza mushya wayo. Ni nyuma y’igihe iyo kipe yari imaze idafite umutoza, dore ko iherutse gutandukana na Javier Martinez Espinoza wo muri Mexique watandukanye na Rayon Sports mu kwa 12 umwaka ushize yirukanywe.
Agace ka gatatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba kegukanywe n’Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda), ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 ryakomereje mu muhanda Kigali – Huye.
Saa yine zuzuye nibwo abakinnyi 79 bari bahagurutse mu mujyi wa Kigali rwagati ku nyubako ya MIC, berekeza i Huye ku ntera ya Kilometero 120.5.
Komite yaguye ya Rayon Sports yamaganye amagambo asebya umuryango wa Rayon Sports yavuzwe na Ivan WULFFAERT, Umuyobozi mukuru wa Skol, isaba uwo muyobozi gutanga ibisobanuro byimbitse ku magambo yavugiye mu itangazamakuru ku itariki 19 Gashyantare 2020.
Nyuma yo kureba agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 kegukanywe n’umusore Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, turebye kandi uko abakinnyi basanzwe bitwara aho bakinira, twabakusanyirije byinshi ku basore bafite ibigwi mu kunyonga igare kakahava, bakoresha imbaraga, ubwenge no gucungana n’ibihe.
Umurusiya Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, yo muri Kazakistan, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, kavuye mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Karere ka rwamagana, abasiganwa basoreza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Abatuye mu Karere ka Burera bamaze kugira umuco gahunda ya siporo rusange, aho basigaye bayitabira kabiri mu kwezi bakemeza ko yagize uruhare mu migendekere myiza y’ubuzima bwabo.
Kuir uyu wa Gatandatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitzo i yaounde, ku kibuga azakiniraho na Cameroun kuri uyu wa Mbere.
Mu Rwanda hari abantu bafite amazina yagiye yamamara biturutse ku kwitabira isiganwa rya Tour du Rwanda. Ni isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu na ryo rimaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Ikipe ya Benediction Ignite iratangaza ko imyitozo bakoze mbere yo gutangira Tour du Rwanda ibaha icyizere cyo kuba bakwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka.