Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga, yongeye gusubiza ibaruwa Umuyobozi wa Rayon Sports aheruka kumwandikira asubiza indi baruwa ye
Abakinnyi b’ikipe ya ESPOIR FC yo mu karere ka Rusizi, bitandukanyije n’icyemezo ubuyobozi bwari bwabamenyesheje ko imishahara yabo ihagaze kuva muri Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus
Rutahizamu wa rayon Sports Michael Sarpong, yandikiwe na Rayon Sports asabwa ibisobanuro ku makosa atatu ashinjwa arimo gutuka umuyobozi wa Rayon Sports.
Mu gihe isi ikomeje kugarwizwa n’icyorezo cya Coronavirus hano mu Rwanda hamaze iminsi havugwa amakipe ahagarika amasezerano n’abakinnyi biturutse kuri icyo cyorezo cya COVID-19.
Imibereho y’amakape mu gihe hatari imikino iba igoranye mu mikino itandukanye. Muri iki gihe cya #GumaMuRugo, Kigali Today yiyemeje kukugezaho uko mu mikino itandukanye amakipe abayeho.
Uwitwa George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguhawavukiye I Kigali mu Rwanda, biri kuvugwa ko ashobora gusinyira ikipe ya Arsenal nyuma y’iminsi ayikoramo igeragezwa.
Ikipe ya Rayon Sports yisubiye ku cyemezo yari yarafashe cyo kudahemba ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020, ubwo yasubizaga ibaruwa ya kapiteni wayo Eric Rutanga
Isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryagombaga kuba mu kwezi gutaha ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports babinyujije kuri Kapiteni w’iyi kipe Eric Rutanga, banyomoje ubuyobozi bwahagaritse imishahara yabo, bukavuga ko bwabyumvikanye n’abakinnyi kandi nta biganiro byo guhagarika imishahara bigeze bamenyeshwa.
Ubushakashatsi bwasohowe kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 n’urugaga mpuzamahanga rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’umwuga (FIFPRO), bwerekana ko nibura umukinnyi umwe mu bakinnyi icumi, agaragaza ibimenyetso by’agahinda gasaze no kwigunga (depression), nyuma y’aho amarushanwa ahagarikiwe kubera kwirinda ikwirakwira (...)
Ikipe ya Bugesera yafashe umwanzuro wo kugabanya umushahara w’abakinnyi n’abandi bakozi, bakazajya bahembwa 1/3 cyawo.
Nyuma y’iminsi mu biganiro hagati y’abakinnyi ba Arsenal ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, baje kwemeranya ko abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bazakatwa 12.5%.
Umuyobozi w’Ikipe ya Gasogi united, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, avuga ko Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yagakwiye guhabwa igikombe cya 2019-2020 mu gihe shampiyona yaba itarangiye.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumenyesha abakinnyi ko yahagaritse imishahara y’abakinnyi guhera tariki 15 Werurwe, kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryahaye amabwiriza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi imirongo ngenderwaho ajyanye no guhangana n’ingaruka za Coronavirus.
Kuwa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasoje igikorwa cyo kumurikira buri mukinnyi n’abakozi babo za fan clubs n’abanyamuryango ku giti cyabo bazabitaho muri ibi bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo, mu kwirinda kwandura Coronavirus.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ryafashe umwanzuro wo gufasha abakinnyi bakina shampiyona zose mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Basketball na IPRC Huye, Urwibutso Nicole, avuga ko yakunze uyu mukino kubera ko ari umukino bicara batsindana bityo abantu ntibarambirwe.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko butemera impamvu Skol ibasaba inyemezabwishyu y’amafaranga asanzwe ari mu maszerano basinyanye
Hamaze iminsi mu itangazamakuru mu Rwanda hari impaka ku kongera umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda ukava kuri batatu babanza mu kibuga bakaba batanu cyangwa batandatu kugira ngo urwego rwa shampiyona ruzamuke.
Hashize iminsi humvikana ibibazo byo kudahemba mu makipe menshi. Urugero ruri hafi ni ikipe ya Mukura victory Sports aho imaze amezi atanu idahemba abakinnyi n’abatoza bayo.
Mu gihe shampiyona y’u Bwongereza itarasubukurwa, abakinnyi 57 bashobora kuzarangiza amasezerano yabo mbere y’uko shampiyona isozwa
Ikipe ya ESPOIR yo mu karere ka Rusizi, imaze gutangaza ko yahagaritse amasezerano yari ifitanye n’abakozi bayo, barimo abakinnyi ndetse n’abatoza kubera icyorezo cya Coronavirus
Mu gihe isi yose yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19 n’amarushanwa hafi ya yose agahagarikwa, hari ibihugu bikomeje guconga ruhago n’abafana bakaba bakijya mu masitade gushyigikira amakipe yabo.
Uwahoze akinira Ikipe ya Benediction n’Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, Hadi Janvier, ababazwa n’uburyo atakinnye imikino Olempike ya 2016 yabereye Lio des Janeiro muri Brazil, kandi yarakoreye tike yo kwitabira iyi mikino.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizwi nka Tour de France, ryamaze guhindurirwa amatariki nyuma y’ibyemezo biheruka gutangazwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buratangaza ko n’ubwo hariho ikibazo cy’ubukungu ariko bazakora ibishoboka byose amasezerano bafitanye n’abakinnyi n’abandi bakozi akubahirizwa
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley) ndetse akaba n’umukinnyi wa UTB VC, Ntagengwa Olivier, yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, riravuga ko nta mafaranga ryigeze rihabwa na FIFA yo gufasha amakipe kubera icyorezo cya Coronavirus
Ikipe ya Musanze FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi n’abandi bakozi bayo kubera icyorezo cya Corona virus. Buri kwezi yabahembaga amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni icumi.