Ikipe ya APR FC ishimangiye umwanya wa mbere itsinda Heroes igitego kimwe ku busa mbere yo guhura na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa shampiyona.
Kuva ku wa gatandatu tariki 21 kugera ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa ry’abagore ryateguwe na UTB VC. Ni irushanwa rifite umwihariko dore ko rizitabirwa n’ikipe y’igihugu ya Botswana.
REG yegukanye igikombe cya BK Preseason tournament nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64 kuri 50.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019 harakinwa umukino wa nyuma w’Irushwanwa ribanziriza Shampiyona ya 2019/2020 hagati ya REG BBC na Patriots BBC, uwo mukino ukaba uteganyijwe kuba saa mbili z’ijoro muri Sitade nto (petit stade) i Remera.
Rutahizamu wa Rayon Sports Bizimana Yannick, ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa 11 muri Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera amakipe arindwi yari yangiwe kwitabira shampiyona kuzakina iy’uyu mwaka, ariko amenyeshwa ko atemerewe kuzamuka
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa, ishinja AS Kigali gusinyisha umukinnyi uyifitiye amasezerano
Kuva ku wa kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Rwanda hazabera ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League (BAL)
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga Isonga Football Academy
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda habaye imikino itandukanye, aho mu mupira w’amaguru APR FC ikomeje kuyobora urutonde, naho muri Handball Police yegukanye irushanwa mpuzamahanga
Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2019, kuri Stade ya Bugesera habereye umukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona warangiye Rayon Sports itsinze Heroes ibitego 4 kuri 1.
Muri gahunda ngarukakwezi ya ‛car free day’ ihoraho ya siporo rusange iba buri wa gatandatu w’icyumweru cya mbere n’uwa gatandatu w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi mu Karere ka Musanze, iyo ku itariki ya 07 Ukuboza 2019 yatunguye benshi aho umubare munini w’abayitabiriye wari ugizwe n’abasaza n’abakecuru.
Mu isiganwa rizwi nka Rwanda Cycling Cup ryari rimaze amezi atanu rikinwa, ryasojwe ritwawe na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Cup
Rutahizamu ukomoka muri Guinea wakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Korea, yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza ku munsi wa 13, aho ikipe ya Gasogi ikina na APR FC idafite abakinnyi bane isanzwe igenderaho
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro harakinwa umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati (ECAHF)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko amasezerano y’imyaka itatu rwasinyanye na Paris Saint-Germain azabyara inyungu mu ngeri zitandukanye
Nyuma y’imyaka ine akinira ikipe ya APR BBC, Byiringiro Yannick yerekeje muri Tigers aho yashyize umukono ku masezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wasozaga indi, Rayon Sports yaguye miswi na Police Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi 25 batarengeje imyaka 15, bakomeje imyitozo yo kwitegura guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba muri 2021.
Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.
Umusifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi na Gicumbi ku munsi wa 10 wa shampiyona, yahagaritswe ukwezi adasifura imikino ya shampiyona.
Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 05 Ukuboza kugera tariki ya 14 Ukuboza 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball rifatanyije na Banki ya Kigali (BK) bateguye irushanwa ryiswe BK Preseason 2019.
Ikipe ya Gicumbi inganyije na APR FC igitego kimwe ku kindi, ku mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati muri Handball (ECAHF), APR na Gicumbi zatsinze imikino ya mbere
Mu gihe umwaka w’Imikino wa 2019/2020 watangiye, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ryamaze kwemeza abatoza b’amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu bagore.
Mu mukino umaze imyaka myinshi urangwa no guhangana mu kibuga ndetse no hanze mu bafana, Rayon Sports yatsinze Kiyovu igitego 1-0
Kuri iki cyumweru tariki 01 Ukubuza 2019 mu Rwanda hasojwe irushanwa Rya Rwanda Open ryegukanwe n’Umunyakenya Ismael Changawa mu bagabo n’ Umunyarwandakazi Ingabire Meghan mu bagore.
Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma
Kuri iki cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Kigali habaye Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ aho ibinyabiziga biba byakumiriwe muri imwe mu mihanda kugira ngo yifashishwe n’abari muri siporo, bisanzuye.