Etincelles yitegura kwakira Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ikipe ya Etincelles FC ikinira kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu yasinyishije umutoza Calum Haun Selby igihe kingana n’amezi ane.

Etincelle yasinyishije umutoza mushya
Etincelle yasinyishije umutoza mushya

Ni umutoza usinyishijwe nyuma y’uko uwari umutoza w’iyi kipe Bizimana Abdul, bakunda kwita Bekeni, asezeye muri iyi kipe ashinja ubuyobozi kutamuha ibyo yifuje byose.

Umuyobozi wa Etincelles wungirije, Gafora Abdul Karim, yemereye Kigali Today ko bazanye uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, agira ati “Twazanaga Abanyarwanda ejo bakegura , twafashe uyu munyamahanga kugira ngo adufashe mu mikino isigaye ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro bitewe n’ubunararibonye afite” .

Umutoza mushya wa Etincelle FC, Calum Haun Selby, yasinye kuyitoza amezi ane
Umutoza mushya wa Etincelle FC, Calum Haun Selby, yasinye kuyitoza amezi ane

Yakomeje avuga ko asaba abafana ba Etincelles kuzitabira umukino uzabahuza na Rayon Sports kuwa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020, kuri SiUmuganda i saa cyenda z’igicamunsi.

Calum Haun Selby, ni umugabo wavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza , yatoje ikipe ya SC Villa Sports Club mu mwaka 2016-2017 aho iyi kipe yo muri Uganda yasoje ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona.

Abaye umutoza wa gatatu muri Etincelles muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020, nyuma ya Seninga Innocent watangiranye na yo shampiyona, Seninga yasezeye mu kwezi k’Ugushyingo 2019, akurikirwa na Bizimana Abdul bakunda kwita Bekeni.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22. Mu mikino 20 ya shampiyona imaze gukina imaze gutsindamo itanu, yanganyije imikino irindwi, itsindwa imikino umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mbega rayon inshimishije oyeoye

liliane umutoni jolly yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Ubu se Rayon Sports muyizanye mu nkuru za Etincille mute?? Gikundiro irabayoboye mubyange cyangwa mubyemere!

Fayi yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Ariko inkuru zanyu kugirango zisomwe ni ngombwa ko mushyiramo rayonsport. Ganda rayon uri kimaranzara koko.

dddd yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka