Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB arugaragariza ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports
Myugariro Rusheshangoga Michel wari umaze umwaka umwe muri AS Kigali, yongereye amasezerano yo gukinira iyi kipe undi mwaka
Si aka kanya bitangiye cyangwa mu mwaka umwe cyangwa ibiri ishize ahubwo ni ibintu bimaze imyaka myinshi mu Rwanda. Kera amakipe amwe n’amwe yitwazaga ko nta biro agira andi ko nta mikoro agira ariko uyu munsi bigaragara ko amafaranga ahari kuko ikipe igura abakinnyi ba Miliyoni zirenze icumi ku myaka ibiri ntiyabura (...)
Inama yahuje abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda n’abanyamuryango b’amakipe atandukanye, yanzuye ko shampiyona izagaruka mu kwezi kwa Nzeri 2020 hasubukurwa imikino ibanza.
Amakipe menshi muri shampiyona zikomeye i Burayi yamaze gusubukura imyitozo, aho bamwe mu bakinnyi bagarutse mu masura badasanzwe bamenyereweho.
Mu kiganiro Kwizera Olivier, umuzamu wa Gasogi United n’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye na KT Radio, yagarutse ku bintu bitandukanye birimo kuba yahindura ikipe akajya muri AS Vita Club , intego yumva ateganya kugeraho, n’icyamubabaje mu gihe amaze akina umupira w’amaguru.
Umunyezamu Mumaud Mossi uri mu bafashije Amavubi gukina igikombe cya Afurika, aratangaza ko abayeho nabi ndetse yifuza ubufasha bwatuma agaruka mu Rwanda
Rutahizamu wakiniraga Sunrise Samson Babuwa yamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na UTB VC, Karera Emille Dada, yahishuye ibanga ritumye amara imyaka 20 akina Volleyball nk’umukinnyi muri shampiyona.
Nyuma yo guhagarara kwa shampiyona ya Uganda kubera icyorezo cya Coronavirus, ikipe ya VIPERS byemejwe ko ari yo igomba kwegukana igikombe cya shampiyona
Myugariro w’ikipe ya Mukura Rugirayabo Hassan, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.
Umutoza Abdu Mbarushimana wari umaze iminsi ari umutoza w’ikipe ya Muhanga, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bugesera aho agomba gusinya imyaka ibiri.
Rutahizamu usanzwe akinira ikipe ya Mukura VS Iradukunda Bertrand yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United amasezerano y’imyaka ibiri
Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania cyanditse ko aya makipe yombi akomeye muri Tanzania yifuza uyu munya-Ghana uherutse kwirukanwa muri Rayon Sports ‘azira gutuka’ uwari umuyobozi wayo Sadate Munyakazi.
Nyuma y’uko amakuru atangajwe avuga ko Musanze FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo, Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide, yatangaje ko birukanye uwo mutoza nyuma y’uko akomeje kubananiza.
Shampiyona y’u Budage ni yo yabimburiye izindi mu zikomeye ku mugabane w’I Burayi, aho isubukurwa ryayo ryaranzwe n’udushya tugendanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Shampiyona ya Basketball mu Rwanda izasubukurwa mu kwezi kwa Nzeri 2020 nkuko byemejwe n’inama yahuje Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba) n’abanyamuryango baryo.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryemejeko shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore izakomereza aho yari igeze mu kwezi kwa Nzeri 2020.
Ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwa Skol bari basoje ibiganiro bishobora gutuma mu cyumweru gitaha hasinywa amasezerano mashya.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwatangaje ko bwafashe umwanzuro wo guhemba abakinnyi bayo amezi atatu, ariko bakazahabwa 40% by’umushahara
Shampiyona yo mu gihugu cy’u Bubligi byemejwe bidasubirwaho ko ihagaritswe, Club Bruges yegukana igikombe, naho Beveren ya Djihad Bizimana iramanuka
2004 – 2020, imyaka 16 irashize bamwe muri twe tugaburiye amaso yacu ibyishimo n’ubu bigifatwa nk’ibyishimo by’iteka ryose muri ruhago y’u Rwanda. Icyo gihe nibwo twarebaga imikino y’igikombe cya Afurika muri Stade ya Rades. Ni imikino Amavubi yari yitabiriye bwa mbere ubwo yari ahanganye na Kagoma z’i Carthage za Tuniziya.
Ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwatandukanye n’umutoza Adel Abdelrahman Ibrahim Adel wari umaze amezi hafi atandatu atoza iyi kipe.
Myugariro wa Kiyovu Sports Serumogo Ally bimaze bivugwa ko ashakwa na Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Nyuma yo kwirukanwa kwa Adel Abdelrahman muri Musanze FC, yujuje umubare w’abatoza 11 birukwanwe muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020 n’amakipe akina icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports Kimenyi Yves yahakanye amakuru avuga ko ari mu biganiro na Police FC, anavuga ku mibanire n’ikipe ya Rayon Sports muri iyi kipe.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda buvuga ko kuvuka kwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA Team) ari inyungu nyinshi kandi nini ku mukino w’amagare mu Rwanda.
Ikipe ya As Muhanga yahagaritse amasezerano y’abakinnyi bayo mu gihe cy’amezi atatu, ni ukuvuga ukwezi kwa Gicurasi, Kamena na Nyakanga.
Ikipe ya Etincelles FC y’I Rubavu yabaye indi kipe mu Rwanda ihagaritse amasezerano y’abakinnyi kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus