Beveren ya Djihad Bizimana byemejwe burundu ko isubira mu cyiciro cya kabiri

Shampiyona yo mu gihugu cy’u Bubligi byemejwe bidasubirwaho ko ihagaritswe, Club Bruges yegukana igikombe, naho Beveren ya Djihad Bizimana iramanuka

Tariki 02/04/2020 ni bwo hari hatangajwe ko Shampiyona yo mu Bubiligi ihagaritswe burundu kubera Coronavirus, ariko bikazemezwa burundu n’akanama kari kashyizweho.

Nyuma y’ibiganiro byakomeje kuba ndetse hakaniyambazwa ishyirahamwe ry’umupira i Burayi UEFA, kuri uyu wa Gatanu haje gufatwa umwanzuro wo guhagarika shampiyona burundu, urutonde hagakoreshwa yari igeze ku munsi wa 29.

Byemejwe ko ikipe ya Club Bruges yari iri ku mwanya wa mbere n’amanota 70, aho yarushaga Gent ya kabiri amanota 15, ko ari yo yegukana shampiyona hatiriwe hakinwa imikino ya Playoffs, naho ikipe ya Waasland-Beveren ikinamo Djihad Bizimana yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 20, ikarushwa n’iya 15 amanota abiri gusa, igomba guhita imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Beveren yahise imanuka
Beveren yahise imanuka

Gusubira mu cyiciro cya kabiri kuri iyi kipe ya Waasland-Beveren, bishobora gutuma Djihad Bizimana ahindura ikipe, nk’uko mu minsi ishize yabitangarije Radio Isango Star avuga ko hari amakipe yandi yo ku mugabane w’I Burayi baganiriye.

Djihad Bizimana ashobora guhita atandukana n'iyi kipe
Djihad Bizimana ashobora guhita atandukana n’iyi kipe

Ku mugabane w’i Burayi, iyi shampiyona ibaye iya Gatatu byemejwe burundu ko ihagaze, nyuma ya shampiyona y’u Buholandi yahagaze ntihagire ikipe ihabwa igikombe ntihagire n’imanuka, ndetse na shampiyona y’u Bufaransa aho ikipe ya Paris Saint Germain yahise yegukana igikombe.

Uko shampiyona yahagaze urutonde rumeze
Uko shampiyona yahagaze urutonde rumeze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe ?nababazaga umukinyi wumunyarwanda mwigeze gutangaza ko akina mu bubirigi muciciro cyambere wavukiye kugisenyi wagiyeyo afite imyaka 7 kandi akaba yarahamagawe mwikipe yabatarengeje imyaka 15 yububirigi ubu ibye bimeze bite ?ese mwaba mwaramuvugishije ?mumbwire amakipe nilisalike salomo yaba yaranyuzemo mu bubirigi ,ndetse mu mbwire naho ari gukina ubu ,mungereranyirize champion ari gukinamo ubu ndetse niyo mu bubirigi ?murakoze kubwamakuru Mesa mutugezaho .

Maniraguha Bernardin yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka