Kuvuka kwa SACA Team ni inyungu ku mukino w’amagare mu Rwanda - FERWACY

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda buvuga ko kuvuka kwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA Team) ari inyungu nyinshi kandi nini ku mukino w’amagare mu Rwanda.

Skol Adrien Cycling Academy yavutse mu kwezi k'Ukuboza 2019
Skol Adrien Cycling Academy yavutse mu kwezi k’Ukuboza 2019

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuwa Kabiri tariki ya 12 Gocurasi 2020.

Muri icyo kiganiro, Murenzi yagize ati “Inyungu zikomeye ni ukugira abakinnyi benshi bahangana ku mugabane wa Afurika. Tugifite Benediction Ignite yonyine yasohokaga kenshi ikajyana abakinnyi batanu cyangwa batandatu, ariko ubu nizijya zisoka zombi tuzajya tubona abakinnyi hafi 10 cyangwa 12. Bivuze ko gutoranya abakinnyi mu ikipe y’igihugu biratworohera cyane kuko tuba dufite umubare w’abakinnyi benshi”.

Inyungu ku manota ahabwa igihugu ku rutonde rw’impuzamshyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI), kuri iyi ngingo Murenzi Abdallah yagize ati “Indi nyungu tubona iyo aya amakipe yombi agiye akitwara neza, amanota ahabwa igihugu ariyongera ndetse n’ikipe y’igihugu amanota yayo akazamuka”.

Umuyobozi wa Ferwacy Murenzi Abdallah avuga ko kuvuka kwa SACA Team byongereye umubare w'abakinnyi mpuzamahanga
Umuyobozi wa Ferwacy Murenzi Abdallah avuga ko kuvuka kwa SACA Team byongereye umubare w’abakinnyi mpuzamahanga

Yakomeje agira ati “Nta kabuza ubuzima bw’ abakinnyi b’umukino w’amagare burahinduka kuko ikipe ibaye mpuzamigabane irahembwa. Amakipe yabaye mpuzamigabane atanga akazi ku bakinnyi kuko bagomba guhembwa buri kwezi, urumva ko ari byiza ku mukino ubwawo ndetse no kubaho neza kw’abakinnyi bacu"”.

Uguhangana hagati y’amakipe ndetse no kongera umubare w’abakinnyi bakaba benshi, ni indi nyungu mu kuvuka kwa SACA Team.

Iyi ngingo Murenzi Abdallah yayishimagiye mu magambo agira ati “Kuvuka kwa Skol Adrien Cycling Academy bizafasha mu kongera umubare w’abakinnyi mpuzamahanga, kuko ikipe mpuzamahanga zisabwa abakinnyi icumi kuzamura urumva ko twagiraga abakinnyi 10 cyangwa 12 ubu dufite hafi 24 ahubwo n’abandi babifitiye ubushobozi twabasaba gushinga andi makipe tukagira menshi”.

Ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yashinzwe mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize wa 2019. Yabonye ibyangombwa biyemeza nk’ikipe izwi n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka wa 2020.

Mugisha Moise (ibumoso ) yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020
Mugisha Moise (ibumoso ) yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020

SACA Team yahuje abakinnyi bavuye muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana bari ab’ishuri rya Adrien Niyonshuti Cycling Academy na Fly Cycling Academy.

Muri Tour du Rwanda ya 2020, SACA Team yitwaye neza cyane, umukinnyi wayo Mugisha Moise yabaye uwa kabiri ku rutonde rusange, mu gihe ikipe yaje ku mwanya cyenda mu makipe 13 yitabiriye iri siganwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka cash Rayon sports iri guteshwa n ubuyobozi bwayo, aba batype b amagare bayabongerereho!

J Paul yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka