Mu marushanwa Umurenge Kagame Cup 2024 amaze amezi ane akinwa mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, n’ikipe y’Umurenge wa Rubengera ihagarariye Akarere ka Karongi n’Intara y’Iburengerazuba.
Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Dream Team Football, ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company, bateguye igikorwa kizatoranyirizwamo abafite impano mu mupira w’amaguru, zizoherezwa ku mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC 2-1, ishimangira inzira yo ku manuka kwa Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Police VC, yamaze kugera muri 1/4 mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship 2024) nyuma yo gutsinda ikipe ya Widad Athletic Tlemcen (WA Tlemcen) VC yo mu gihugu cya Algeria.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-2024 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, kikaba icya gatanu itwaye yikurikiranya.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo hazaba hakinwa irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bahoze bakina Basketball muri Shampiyona y’u Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakinnyi basaga 34 ni bo bazibukwa.
Mu ijoro ku wa 17 Mata 2024 hakinwe imikino ibiri yo kwishyura muri 1/4 cya UEFA Champions League yasize Bayern Munich na Real Madrid zigeze muri 1/2.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Bugesera FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u mu mukino wa Handball (APR HC), yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe , yerekeje mu gihugu cya Algeria ahazebera imikino izahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Cup Winners Cup).
Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye igeze muri 1/2 cya UEFA Champions League itsinze FC Barcelona ibitego 4-1 mu mukino wa 1/4 wo kwishyura wabereye muri Espagne, Dortmund isezerera Atletico Madrid.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball "CAVB Club Championship 2024" rikomeje kubera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police VC yabonye intsinzi ya kabiri mu gihe Gisagara Volleyball Club yo bikomeje kwanga.
Ikipe ya Gasogi United yatsindiye Police FC mu rugo kuri Kigali Pelé Stadium 1-0, mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro 2023-2024 itera intambwe igana ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR FC yatangiye ibiganiro na rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC.
Ikipe ya POLICE VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo "CAVB Club Championship" irimo kubera mu gihugu cya Misiri, yateye mpaga y’amaseti 3-0 ikipe ya Volleyball Garde Republicaine yo muri Congo.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatakaje amahirwe yo kurara itwaye igikombe cya 22 cya shampiyona nyuma yo kunganya na AS Kigali 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26.
Ikipe ya Bayern Leverkusen yo mu gihugu cy’u Budage, yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona mu gihugu ihagarika Bayern Munich, yari imaze imyaka cumi n’umwe igitwara yikurikiranya.
Ku wa 11 Mata 2024 ni bwo hasohotse amakuru yavugaga ko ikipe ya APR FC yifuje Umunya-Burkina Faso Stéphane Aziz Ki ukinira Young Africans muri Tanzania ariko icibwa akayabo.
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bamaze iminsi itanu baranze gukora imyitozo kubera kudahembwa ukwezi kwa Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2024 mu gihe bitegura gucakirana na APR FC kuri uyu wa Mbere.
Amakipe ya Gisagara Volleyball Club na Police Volleyball Club, ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball (CAVB Club Champions League), yamenye amakipe bari kumwe mu matsinda.
Bamwe mu bakinnyi bakomeye bakinaga muri shampiyona ya basketall mu gihugu cy’u Burundi, bakomeje gusohoka iki gihugu aho nyuma ya Israel Otobo, ubu Nijimbere Guibert na we yasesekaye mu Rwanda, bombi bavuye mu ikipe ya Dynamo Basketball Club, yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya BAL 2024 (...)
Ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri w’imikino yo kwishyura muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, ikipe ya APR VC yongeye gusubira POLICE VC iyitsinda amaseti 3 kuri 2 nk’uko byari byaragenze mu mukino wabahuje ubushize.
Kuri uyu wa Gatanu, Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi uheruka kwitaba Imana ku wa 2 Mata 2024 yasezeweho bwa nyuma ku Kimihurura mbere y’uko ajya gushyingurwa iwabo.
Ikipe ya Etincelles FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-1 mu minota itanu, biyongerera amahirwe yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri.
Umukinnyi witwa Manizabayo Etienne, wari umwe mu bakinira ikipe y’abato ya Benediction Club, yakoze impanuka ubwo yari kumwe n’abandi bakinnyi b’amakipe atandukanye y’umukino wo gutwara amagare, ahita ahasiga ubuzima bamwe mu bo bari kumwe barakomereka.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze United Generation Basketball (UGB) amanota 81-78, bituma isoza imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiriye Sunrise FC kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, i Nyagatare hakomeza kwikanga icyiciro cya kabiri.
Police FC itsinze Amagaju FC 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium, na ho Gorilla FC itsinda Etoile de L’Est 1-0 biyongerera amahirwe yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri, imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Mata 2024.
Umutoza wa APR FC wongereraga ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri aguye iwe mu rugo. Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba APR FC yitabye Imana aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.
REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 65-63 mu bagore, no mu bagabo itsinda Kepler BBC bigoranye ku manota 89-85, imikino yabaye ku wa Mbere tariki 01 Mata 2024.
Mu gihe bimenyerewe ko andi makipe akorera umwiherero muri hoteli n’ahandi habugenewe, Ikipe ya Sunrise FC yo abakinnyi barara muri stade batagira ibitanda, imifariso ikarambikwa hasi mu gihe bitegura imikino bavuga ko biteye isoni n’agahinda.