Turyama nabi - Abakinnyi ba Sunrise FC irara muri stade mbere y’imikino yakiriye

Mu gihe bimenyerewe ko andi makipe akorera umwiherero muri hoteli n’ahandi habugenewe, Ikipe ya Sunrise FC yo abakinnyi barara muri stade batagira ibitanda, imifariso ikarambikwa hasi mu gihe bitegura imikino bavuga ko biteye isoni n’agahinda.

Abakinnyi ba Sunrise bavuga ko batishimiye uburyo barara bitegura imikino ya shampiyona
Abakinnyi ba Sunrise bavuga ko batishimiye uburyo barara bitegura imikino ya shampiyona

Yego ushobora kuba utunguwe ariko ni ko bimeze, ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare irara muri stade iyo yitegura imikino itandukanye cyane cyane iyo yakiriye ibintu abakinnyi bamwe na bamwe batishimira. Nk’uko bamwe mu baganiriye na Kigali Today babivuga bavuga ko imyiteguro mibi bagira iri mu bituma batanga umusaruro mubi.

Ati "Ni byo, turara muri stade, ntabwo ari byiza ntabwo nzi niba bariya bantu (abayobozi ) bazi umupira w’amaguru. Tumeze nk’abaturage (baba mu cyaro), ni nayo mpamvu ikipe yitwara nabi pe ariko twakiriye kubana nabyo."

Basasa matela hasi iyo bitegura imikino ya shampiyona
Basasa matela hasi iyo bitegura imikino ya shampiyona

Bakomeza bavuga ko nibura iyo Sunrise FC yakira umukino, muri iyi stade baharyama iminsi ibiri mbere yawo gusa ko baryama nabi cyane kandi ko biteye isoni.

Ati"Menya ko bitoroshye, tuharara nk’iminsi ibiri mbere y’umukino. Turara nabi cyane, biteye isoni."

Ntabwo ari ubu gusa! Sunrise FC irara muri stade kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 itozwa na Seninga Innocent

Mu gushaka kumenya niba byaba ari iby’ubu gusa ku buryo ari uko baba bifuza gutsinda imikino ngo ikipe itamanuka mu cyiciro cya kabiri nk’uko bimeze ubu, twasanze atari ibya vuba kuko byatangiranye n’umutoza Seninga Innocent nk’uko abo twaganiriye babivuga bananenga ubuyobozi bw’iyi kipe.

Ati "Byatangiye kuva mu mwaka w’imikino ushize ku bw’umutoza Seninga Innocent ariko nanubu, sinzi abayobozi icyo batekereza kuri ibi kuko nta handi nabibonye rwose ni yo mpamvu tutitwara neza kuko ntabwo bazi uko bayobora umupira."

Sunrise FC ivuga ko bisanzwe ntacyo bitwaye

Umunyamabanga Mukura wa Sunrise FC Buseruka Alphonse avuga ko baza kurara muri stade kubera ko yubatse neza kandi irimo ibintu byose.

Ati "Imyiteguro tuza muri stade kuko ifite uko yubatse neza, hari ahateguwe abakinnyi ari naho baryama byose birahari ni yo mpamvu twahisemo kubikorera hamwe kuko ibintu byose birahari kandi abakinnyi ibyo bashaka nibyo tubakorera."

Nubwo Umunyamabanga yavuze ko ibintu byose bihari ariko aha hantu abakinnyi barara nta bitanda birimo kuko kuko imifariso baryamaho ishyirwa hasi binatuma bavuga ko uburyo bategurwamo butaboneye.

Sunrise FC kuri uyu wa Gatatu,irakirwa na Kiyovu Sports saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona mu gihe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 26 mu makipe 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukur nukur ngewe ntuye hafi ya sitade niho barara ngo bari muri camp da!! Har numwe mu bakinnyi bayo ntari buvuge winshuti yange pe niko yanyibwiriye gxa uyu mupira wacu ujye ujyamo abant bawuzi bawize pe atari ibyo gushakamo i #AMARAMUKO

Rwema yanditse ku itariki ya: 2-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka