Biravugwa: APR FC yakomanze yifuza Stéphane Aziz Ki icibwa miliyari 1 Frw

Ku wa 11 Mata 2024 ni bwo hasohotse amakuru yavugaga ko ikipe ya APR FC yifuje Umunya-Burkina Faso Stéphane Aziz Ki ukinira Young Africans muri Tanzania ariko icibwa akayabo.

Ni inkuru yasohotse itangajwe n’umunyamakuru Micky Jr usanzwe umenyerewe ku nkuru z’umupira w’amaguru imbere muri Afurika by’umwihariko ay’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Icyo gihe yatangaje ko mu cyumweru gishize ngo ikipe ya APR FC yagerageje gukomanga muri Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania ibaza icyo byasaba kugira ngo ibe yakwibikaho Umunya-Burkina Faso Stéphane Aziz Ki ukina asatira.

Aziz Ki wifujwe na APR FC
Aziz Ki wifujwe na APR FC

Ikipe iyoboye shampiyona ya Tanzania kugeza ubu, ikaba inavuye mu mikino ya CAF Champions League isezerewe muri ¼, yasubije APR FC iyoboye shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu ko kubona uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko byayisaba kwishyura miliyoni 1 y’amadolari angana na miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda.

Amasezerano ya Stéphane Aziz Ki avuga iki ku buryo APR FC yasabwa miliyari?

Uyu musore yageze muri Young Africans mu mpeshyi ya 2022 avuye muri ASEC Mimosas yo muri Cote d’Ivoire ubwo yari ahasoje amasezerano, icyo gihe aza byavuzwe ko amasezerano ye arimo ko azajya ahembwa ibihumbi 10 by’amadolari ku kwezi.

Ubundi ibi byakabaye bivuze ko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2024, byatuma yigurisha ku buryo amakipe yamubona byoroshye.

Ibi ariko ntabwo bifite amahirwe menshi kuko amakuru ava mu gihugu cya Tanzania avuga ko Stéphane Aziz Ki yamaze kumvikana n’ikipe ya Young Africans ko agomba kuzongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe azamugeza mu mpeshyi ya 2026 ayikinira, bivuze ko ari yo mpamvu APR FC yaba yarasubijwe iki giciro.

Tanzania bavuga iki kuri Stéphane Aziz Ki mu Rwanda?

Mu gushaka kumenya niba koko no muri Tanzania iyi nkuru ihari ndetse niba binashoboka ko Stéphane Aziz Ki yaza mu Rwanda,mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umusesenguzi w’imikino kuri radio ya Wasafi FM Nasri Khalifan yavuze ko bidashoboka, ko nta mukinnyi wava muri Young Africans ngo ajye mu ikipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Ati ”Ibyo ntabwo bishoboka.Young Africans ni ikipe ikomeye itatakaza umukinnyi ngo ajye mu ikipe yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.”

Ntabwo ari APR FC gusa yaba yifuza uyu mugabo unahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso dore ko anavuye mu Gikombe cya Afurika 2023 cyabaye muri Mutarama 2024, kuko Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iheruka kubasezerera muri CAF Champions League muri ¼ nayo bivugwa ko imwifuza ibintu ariko aheruka guhakana kongeraho n’ikipe ya Olrando Pirates zose zo muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka