Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki?

Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda
Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda

Uyu mugabo ngo aje gukina politike mu Rwanda, itahuka rye rikaba rigamije kwitegura guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Kamena 2017.

Ese uyu mugabo yaba ari muntu ki ?

Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe rugikubita

Padiri Nahimana n'abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema
Padiri Nahimana n’abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema

Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje guta intama yashinzwe ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza n’ukunyereza umutungo. Ageze no mu Bufaransa yakomeje iyo mirimo y’ubusaserodoti na politike.

Tariki ya 19 Mata 2013 Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.

Ashingiye ku mvugo n’inyandiko za Padiri Nahimana washinze “Ishema”, Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa ashimangira ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa aganira na Léopold Gasigwa wakoze inkuru ndende “Documentaire” ifite umutwe “L’abscès de la Vérité-Ikibyimba cy’ukuri”, yagize ati “Sinumva ko ishyaka uriya mu padiri yashinze ryakunga Abanyarwanda.

Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.

Nahimana,“Yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ”

Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr.

NI nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.

Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana ashimangira ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.

Nubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda akaba ari bo bikubiye ibyiza byose by’igihugu bagategekesha iterabwoba n’ikinyoma.”

Akomeza agira ati “inzego zose z’ubutegetsi Kagame yahisemo kuzishyira mu maboko y’Abatutsi.”

Nahimana ahakana Jenoside akanashyigikira ibikorwa bya FDLR

Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR
Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR

Mu mvugo z’uyu mu padiri ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ngo “ahubwo bahunze ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.

Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kinjiriza amafaranga.

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.

Aganira n’ umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa.

Abahutu ni bo bakwiye kuvugirwa mu Rwanda kuko bafite ibibazo. simpakanye ko n’Abatutsi bafite ibibazo… abahutu ni exclus (barahezwa), abahutu baricwa.”

Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko na bo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.

Ati “FDLR Kagame arayikoresha cyane. Ayigira urwitwazo buri gihe ashaka kujya muri Congo. FDLR ni umutwe w’Abanyarwanda bakomeje gushyirwa ku ruhande nk’uko n’abandi bahutu bakomeje gushyirwa ku ruhande.”

Ibi ni bimwe mu biranga Padiri Nahimana Thomas utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, aho aje muri gahunda yo kwitegura kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kamena 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Uyu mupadiri ntateze narimwe kugera kubyo atekereza ,, dukunda igihungu cyacu Kandi tuzakomeza kukirinda cyane cyane twamaganira kure abanzi bigihugu cyacu

Uwase yvette yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Njyewe nkumunyarwanda harcyombona mukwitegereza kwanjye arabarigo arababyigana kunjyaho nindanini nukwishakira ibyubahiro ngobasohoze inzozizabo ntamukunziwigihuguu ndabona utumunsituvugana umusikare umupolisi umunyobozi abanyarusaku biburayiintanumwurebumunyarwanda gwamwibonemo buzuyurwikekwee buzuyubwicanyii buzuyamokooo ijambo ry Imana kubaryemeraa itangiriro :1/26—27: ukarangiza uravugango turemumuntuu asenatwe atware numutware umugabonumugore nikw Imana yabaremyeee wowe utumututsi undi atumuhutu muririjambo dusomyee ritubwiyekumuntu ASA N Imana umutuvuga asanade ??? Umututsi uvuga asanandee ???? Kanditubwiweko umunt Imana yaremye wese ASA NImana ntamuntunumwe ufituburenganzira kumuvutsubuzima uretse Imana yonyine iziminsi azamara kwisi iziniyawe uzamaraa wowe wigizigitangazaa cyokuvutsabantu ubuzima bwabo ngurabarasa ese kurumurwanyiwikirengaa waturasiye corona ugifitezongenga bitekerezo zamokoo ntazaramira kuyoborurwandaa nikivume kukwashaguhindurijambo Imana yivugiyee

Bishop yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

uwomu padri mumubwire kotwarangije gutora.asubireyo cy aze ayobore inkazajye.

emma yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

abanyarwanda twarasobanutse ntawakongera kudushuka twamenye ikibi nikiza .knd ntagihe dufite cyoguta kurizonjiji zibera iburayi zitazi ako abanyarwanda twasobanutse

mudaheranwa fabrice yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

uwo mupadiri azayobore abandi bahuje ibitecyerezo byurwangano muba nyarwanda hhhhhhhh

Ally seleman yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

!!!!mbega weeeee!!ubwo c uyu numunyarwanda cg??
uyu mumureke ntacyerekezo yifitemo.ninayompamvu adakwiye kudutesha umwanya.
ngo ni padiri da!!

kwizera yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

nukuri birababaje gusa igitekerezo cyanjye nasabaga ko kiriziya katorika nkuko yamwambuye imirimo y’ubusaseridoti imwambure na title ya padili bityo naba ndika ntibavuge padiri Nahimana kuko ntakiriwe kdi bitewe nimyitwarire ye ariho aranduza iryo zina kuko imyitwarireye nubusobanuro bwa padiri birahabanye.
murakoze

valens yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Nizereko uyumunyamashyengo ibyo avuga atabizi pe ! Kuko ayamacakubiri ye ntamunyarwanda ufite umwanya wakumva amagambo ye

Saijawa yanditse ku itariki ya: 1-01-2017  →  Musubize

YOOO, Wowe Hatangimana jean Remy . Turaziranye cyane kandi nawe urabizi. Iyo mico yose ugeretse kuri Padiri ni iyawe rwose. Uriyizi bihagije kandi uzi no kwivuga......

cyuma yahaya yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Ariko koko harya ngo ntawe ugorora ikijumba? nk’uyu mugabo ashaka iki koko? ubundi se yibwira ko arinde munyarwanda uzi neza aho u Rwanda n’abanyarwanda twavuye n’aho tugeze ubu wamuha ijwi rye? niyetetane urwango rwe arusubirane iyo asanzwe aba.

MIBAMBWE RWEMA yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

uwomupadiri ntiyananirwa kuyobora paroisse ngo ashobore kuyobora igihugu numwanzi wigihugu

IRAMBONA yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Padiri Thomas Nahimana si umuntu rwose. si umuntu wagirira umumaro urwanda... inzego z’ubuyobozi zidutumikire zimwiyame. twe kumva amafutiye muri iki gihugu

NSHIZIRUNGU Emmanuel. yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka