Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki?

Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda
Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda

Uyu mugabo ngo aje gukina politike mu Rwanda, itahuka rye rikaba rigamije kwitegura guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Kamena 2017.

Ese uyu mugabo yaba ari muntu ki ?

Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe rugikubita

Padiri Nahimana n'abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema
Padiri Nahimana n’abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema

Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje guta intama yashinzwe ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza n’ukunyereza umutungo. Ageze no mu Bufaransa yakomeje iyo mirimo y’ubusaserodoti na politike.

Tariki ya 19 Mata 2013 Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.

Ashingiye ku mvugo n’inyandiko za Padiri Nahimana washinze “Ishema”, Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa ashimangira ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa aganira na Léopold Gasigwa wakoze inkuru ndende “Documentaire” ifite umutwe “L’abscès de la Vérité-Ikibyimba cy’ukuri”, yagize ati “Sinumva ko ishyaka uriya mu padiri yashinze ryakunga Abanyarwanda.

Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.

Nahimana,“Yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ”

Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr.

NI nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.

Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana ashimangira ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.

Nubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda akaba ari bo bikubiye ibyiza byose by’igihugu bagategekesha iterabwoba n’ikinyoma.”

Akomeza agira ati “inzego zose z’ubutegetsi Kagame yahisemo kuzishyira mu maboko y’Abatutsi.”

Nahimana ahakana Jenoside akanashyigikira ibikorwa bya FDLR

Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR
Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR

Mu mvugo z’uyu mu padiri ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ngo “ahubwo bahunze ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.

Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kinjiriza amafaranga.

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.

Aganira n’ umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa.

Abahutu ni bo bakwiye kuvugirwa mu Rwanda kuko bafite ibibazo. simpakanye ko n’Abatutsi bafite ibibazo… abahutu ni exclus (barahezwa), abahutu baricwa.”

Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko na bo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.

Ati “FDLR Kagame arayikoresha cyane. Ayigira urwitwazo buri gihe ashaka kujya muri Congo. FDLR ni umutwe w’Abanyarwanda bakomeje gushyirwa ku ruhande nk’uko n’abandi bahutu bakomeje gushyirwa ku ruhande.”

Ibi ni bimwe mu biranga Padiri Nahimana Thomas utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, aho aje muri gahunda yo kwitegura kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kamena 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Ariko u Rwanda narwo rwaragoye we, uyu nawe koko arashaka kutuyobora cyangwa yarakumbuye u Rwanda yatahutse nk’abandi bose, ibye muzaba mumbwira kabisa, ashobora kuzateza akavuyo, ariko ndizeye Reta ntiyakwihanganira abantu nk’aba

Gahutu Pierre yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

IMANA ikunda Rda yacu nziza ikaduha n’abayobozi bacu beza uwo aziko abanyarwanda bakiri mubyo yitaga amoko ntaziko twamusize kure nagumane ubujiji bwe hanze mubafaransa be u Rda n’igihugu cyigenga ntanumwe wagihindara cyangwa ngo akigire ukwabishaka ariko naze yirebere aho tugeze ko haruta naho yagiye(well come and see)

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ubwo Arumva Azatsinda Amatora Koko! Gusa Twe Abanyarwanda Ntitwifuza Umuyobozi Usubira Kutubibamo Amacakubiri N’ivangura Aho Byatugejeje Twarahabonye

FIFI yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

ariko se koko nkuyu we arumva ibyavuga bijyanye nigihe tugezemo, ese aziko abo abwira ari abantu bazi ubwenge bazi ikiza ni kibi?

reka amatiku nubugome bwuzuye umutima wawe , twagutahuye wowe ntacyo wageza kubanyarwanda kizima .

TUZI AHO TUVUYE , TUZI NAHO TUGANA

wowe ntagaciro abanyarwanda bazima twaguha keretse abafite um
imyumvire nkiyo yawe kdi mwebwe mushaka kudusubiza aho twavuye ntituzabakundira tuzabarwanya kdi tubatsinde

hinduka uve ibuzimu ujye ibumuntu

mutimawurugo yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ko ikirego cyawe
Wise inkuru wayobewr aho wagombaga ku
Cyohereza gana judge kuko abasomyi ntitubona icyo ushaka kuvuga ngo uri Kigali to day? Uzi kuvuga kubuzima bwumuntu ukoresheje amarangamutima yuko wiyumvira ko nibyo air ubunswa mwitangaza makuru

Kigali we yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Rwose urwanda ntirukeneye president nkawe dufite ubushobozi bwiza amagambo nitekerezo nkibyawe ntaho byatugeza nawe unaniwe nokuba padiri urumva uzashobora kuba president koko?nge nkwamaganiye kure naba basoma izinkuru bakwanditseho bakwamagane ntuzatuzire murwanda rwamahoro kuduteza umutekano muke

KAYINAMURA Jean Paul yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

icyo kigoryi kize tugikatire ubwo aje azi Ko azafungwa maze abafaransa nibindi bya adui bitangire bisakuze.

koko yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Naze abazwe ibyo yadukoreye mbere yokutuyobora

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ese ubuyobozi bwa Nahimana bushingiye kw’iyobokamana ry’urwitwazo ntiyaba ashaka kongera kumena amaraso y’abanyarwanda?mutarebye neza ya nyota yo kumen’amaraso wasanga satani yakongera kugotomera amaraso y’inzira karengane muyikumirire kure maze Nahimana mumufatanye na Victoire mumukanire urumukwiye,birababaje kubona iyobokamana rivanze na politike!Iwacu ni muri Congo/Goma kandi nkaba impunzi muri Nakivale/Uganda ariko uwo mugabo witwa Kagame tuzakomeza kumusabira kuko ntakindi mfite namuha naho nahimana azakomeza kuba igikoresho co kunyw’amaraso y’abanyarwanda.

Kazibake Frederick yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

UMVE UWO MU PADIRI IBYO UVAGAGA NTABYO AZI . AZABANZE AZE AREBE AHO URWANDA RUGEZE RWIYUBAKA KANDI ABANYARWANDA TUGEZE KURE TWUBAKA UBUMWE BWABANYARWA . NTAHO URWANGO NDETSE NIVANGURA RYATUMENERA ARARUSHYWA NU BUSA , NAHO KWANGA RPF INKOTANYI YACU UMURYANGO WABANYARWA WAGARUYE UBUMWE NAMAHORO AMAAHANGA AREBERA NASUBIZE AMERWE MU ISAHO URWANDANDA RURARINZWE KAND AMABOKO YACU AZAKORERA URWANDA

MUSABYIMANA PASCAL yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Padiri Nahimana Thomas,

Sinzi impamvu atashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kugeza ubu. Uyu mugabo arangwa n’amacakubiri yamumunze wese.

Biratangaje kumva umuntu nka Padiri Nahimana Thomas avuga ko afite gahunda ngo yo kuyobora abanyarwanda!

Cyakora nawe aba yivugira ntashobora kuza mu Rwanda, kuko azi neza ko umunsi yahageze azagezwa imbere y’ubitabera akisobanura kubyaha bikurikira:
1. Amacakubiri
2. Ivangura rishingiye ku cyo we yita ubwoko
3. Guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi
4. Gushinyagurira abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi
5. Guhamagarira rubanda kwanga ubuyobozi
6. Gukoresha igitangazamakuru cye mubikorwa by’urwango
7. Gushyigikira imitwe y’iterabwoba n’abakoze jenoside
8. Kwigisha, gukangurira no gucengeza amatwara y’ubuhezanguni
9. Kuyobya, kubeshya rubanda agamije kubacamo ibice
10. Gutukana, gukoreshya imvugo nyandagazi zihembera amacakubiri.

Uyu mugabo ntakabuza aramutse ageze mu Rwanda ibi byaha byamuhama kuko ibimenyetso byabyo birahari.

ukuri yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Naze turamutengereje kandi mbere yakwiyamamaza nabanze atubwire icyo yarenza kubyakozwe usibye guteranya aba Nyabanyarwanda Igihe cyabyo cyararangiye ntamwanya afite murwanda nakomeza imvugo iteranya abanyarwanda amatengeko aramureba turamutengereje

bona yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka