Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki?

Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda
Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda

Uyu mugabo ngo aje gukina politike mu Rwanda, itahuka rye rikaba rigamije kwitegura guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Kamena 2017.

Ese uyu mugabo yaba ari muntu ki ?

Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe rugikubita

Padiri Nahimana n'abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema
Padiri Nahimana n’abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema

Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje guta intama yashinzwe ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza n’ukunyereza umutungo. Ageze no mu Bufaransa yakomeje iyo mirimo y’ubusaserodoti na politike.

Tariki ya 19 Mata 2013 Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.

Ashingiye ku mvugo n’inyandiko za Padiri Nahimana washinze “Ishema”, Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa ashimangira ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa aganira na Léopold Gasigwa wakoze inkuru ndende “Documentaire” ifite umutwe “L’abscès de la Vérité-Ikibyimba cy’ukuri”, yagize ati “Sinumva ko ishyaka uriya mu padiri yashinze ryakunga Abanyarwanda.

Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.

Nahimana,“Yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ”

Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr.

NI nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.

Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana ashimangira ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.

Nubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda akaba ari bo bikubiye ibyiza byose by’igihugu bagategekesha iterabwoba n’ikinyoma.”

Akomeza agira ati “inzego zose z’ubutegetsi Kagame yahisemo kuzishyira mu maboko y’Abatutsi.”

Nahimana ahakana Jenoside akanashyigikira ibikorwa bya FDLR

Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR
Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR

Mu mvugo z’uyu mu padiri ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ngo “ahubwo bahunze ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.

Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kinjiriza amafaranga.

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.

Aganira n’ umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa.

Abahutu ni bo bakwiye kuvugirwa mu Rwanda kuko bafite ibibazo. simpakanye ko n’Abatutsi bafite ibibazo… abahutu ni exclus (barahezwa), abahutu baricwa.”

Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko na bo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.

Ati “FDLR Kagame arayikoresha cyane. Ayigira urwitwazo buri gihe ashaka kujya muri Congo. FDLR ni umutwe w’Abanyarwanda bakomeje gushyirwa ku ruhande nk’uko n’abandi bahutu bakomeje gushyirwa ku ruhande.”

Ibi ni bimwe mu biranga Padiri Nahimana Thomas utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, aho aje muri gahunda yo kwitegura kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kamena 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Uyu mu Padiri naze yigerageze wenda azitora kuko nkurikije abanyarwanda bo muri iki hihe cya nyuma ya Jenoside ndetse n’uburyo basobanukiwe ubumwe bw’abanyarwanda icyaricyo. sinatinya kuvuga ko aje kwikira kandi yikinisha ubwe. ntawamubonera umwanya rwose. ahubwo inzego zishinzwe kwemeza no kugira inama abiyamamariza uyu mwanya w’Umukuru wigihugu bamwiyame atadutesha umwanya atazanahombya igihugu. ngo ariyamamaza.

NSHIZIRUNGU Emmanuel. yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Uwo mupadiri ninkinyamaswa! naze akanirwe urumukwiye,soni?

Aloys yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

wasanga Abafaransa bari i nyuma ye! Hari n’abandi bafatanyije bari za africa yepfo babanya Cyangugu kandi bahoze muri RPF. Nibutse amatora ya Buyoya mu Burundi bose bari bambaye Uprona aza gushoberwa igihe cy’amatora.

Umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Nge mbona ibyapolitike twe nkabaturage tutabimenya ngo tuvuge amagambo menshi cyane.Example:mwibuka amagambo twavuze kuri Evode uwizeyimana ubwo yavugaga u Rwanda nsbi kuri za BBC,harubwo namwumvise avuga uko yagiye guca urubanza ngo abo bafatanyije mu kuruca bakavuga ko umuburanyi ari ruharwa!ahhhhhhhhngo aksbona ko mu rwanda barenganya da!ubu se nawe arikurenganya kp ahakorera?mbona byose tutakavuze byinshi kuko hari ababizi neza twe tugomba gukurikiza ibyabanyapolitike batuyobora.murakoze

Hamdan yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

hhhhhhhhhh

Hamdan yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

tumwamaganiye kure police yigihugu izahite imufata ashyikirizwe urukiko kuko afite ingengabitekerezo

frank ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

ariko akanakumiro koko.uwomunyagwa Thomas se ibyavuga ntabyazi twiteguye kumuha akato naze tuzamusanganira neza ubu ndi tumujyane mukigo ngororamuco kuko nikirura pe!muzehe wacu tuzamugwa inyuma Nina harinabandi bameze nkapadiri nibasubize amerwe mwisaho

frank ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

naze 1930 ni icumbi ryibyigomeke nintumva kdi ndakeka atazaburamo umwanya so naze umwanya we urahari mwiryo gororero

sabato yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

iyo mbwa c ishaka kurenza kuki perezida wacu atakoze ..ahubwo guca ibice mu banyarwanda bazima gusa ..

gerrald yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

koko babivuze ukuri injiji ziba mubize, Niko nyakubahawa Thomas mutakereze imyaka 22 irashize mudusize mumanzaganya mubibazo nibyago byatewe nababanjirije namwe mutiyibagije uruhare mwagize mugukwirakwiza urwango namacakubiri mubanyarwanda mubonye inzu yuzuye nigisenge kiriho muragarutse gusenya ibyubatswe muriyo myaka mutabigizrmo uruhare ubwo koko ntanisoni mugira? ubwushaka gukora finisage ntana foundation wubatse tekereza? icyo nakubwira nanakugirinama garuka urebe urwanda aho rugeze itegereze Kigali mwasize arumusaka ubunumugi wicyatsi cyibisi uza kumwanya wakabiri mumigi myiza mura Africa ibyo ntacyo bikwigisha koko? umva ntamwanya abanyarwanda twaguha ,icyo twagufasha nunukukujyana inkumba ugatozwa indangagagiro na, kirazira byumuco nyarwanda ukavibuzimu ukajyibumuntu.

ntawumenyumunsi paul yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Naze umutahira mukuru amujyane mu I torero inkumba bamwigishe indangagaciro Na kirazira byu umu Nyarwanda.

My Rwanda yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Amahinyu ku madini y’amavamahanga!None se ko aribwo burere bahawe imyaka yose bamaze biga!Amacakubiri bigishijwe icyo gihe cyose bagomba gushaka uko bayanyanyagiza muri za ntama zituma batamira!
Benshi tugomba kuba dupfusha ubusa umwanya mu nsengero na za kiliziya!
Padiri uwamuha akanya yamara abantu!

John yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka