Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki?

Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda
Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida mu Rwanda

Uyu mugabo ngo aje gukina politike mu Rwanda, itahuka rye rikaba rigamije kwitegura guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Kamena 2017.

Ese uyu mugabo yaba ari muntu ki ?

Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe rugikubita

Padiri Nahimana n'abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema
Padiri Nahimana n’abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema

Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje guta intama yashinzwe ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza n’ukunyereza umutungo. Ageze no mu Bufaransa yakomeje iyo mirimo y’ubusaserodoti na politike.

Tariki ya 19 Mata 2013 Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.

Ashingiye ku mvugo n’inyandiko za Padiri Nahimana washinze “Ishema”, Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa ashimangira ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa aganira na Léopold Gasigwa wakoze inkuru ndende “Documentaire” ifite umutwe “L’abscès de la Vérité-Ikibyimba cy’ukuri”, yagize ati “Sinumva ko ishyaka uriya mu padiri yashinze ryakunga Abanyarwanda.

Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.

Nahimana,“Yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ”

Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr.

NI nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.

Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana ashimangira ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.

Nubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda akaba ari bo bikubiye ibyiza byose by’igihugu bagategekesha iterabwoba n’ikinyoma.”

Akomeza agira ati “inzego zose z’ubutegetsi Kagame yahisemo kuzishyira mu maboko y’Abatutsi.”

Nahimana ahakana Jenoside akanashyigikira ibikorwa bya FDLR

Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR
Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR

Mu mvugo z’uyu mu padiri ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ngo “ahubwo bahunze ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.

Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kinjiriza amafaranga.

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.

Aganira n’ umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa.

Abahutu ni bo bakwiye kuvugirwa mu Rwanda kuko bafite ibibazo. simpakanye ko n’Abatutsi bafite ibibazo… abahutu ni exclus (barahezwa), abahutu baricwa.”

Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko na bo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.

Ati “FDLR Kagame arayikoresha cyane. Ayigira urwitwazo buri gihe ashaka kujya muri Congo. FDLR ni umutwe w’Abanyarwanda bakomeje gushyirwa ku ruhande nk’uko n’abandi bahutu bakomeje gushyirwa ku ruhande.”

Ibi ni bimwe mu biranga Padiri Nahimana Thomas utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, aho aje muri gahunda yo kwitegura kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kamena 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

KARIBU MURWAKUBYAYE MBEGA BYIZA NZAGUTORA% PE! MU BANZI B’IBYIZA BAKUJYANE BAKUGORORE BAGUHE K’UBUMWE N’UBWIYUNGE WUMVE 22ANS ICYO IDUSIGIYE

THEO yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ese Uwo Mu padiri Wigisha Amacakubiri Ubundi Nuwuhe Muco Yadutoza. Nibaturekere Umusaza Waca.

Niyibaho janvier. yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Uyu nguyu afite ikibazo cyo mu umutwe ,ntaze guhumanya abanyarwanda cg wa mugani aze asange Victoire kandi nizina ryubupadiri areke kurisebya.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Hahhhhhhhh!!! Mbega gucika ururondogoro! Ubwo ni ubwoba gusa ra???? Hahahah!!! Niba abanyarwanda bazi aho bavuye nimuhumure ntawe uzatega amatwi Padiri Nahimana. Simbona impamvu y’aya magambo yose.

Yanyu yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Amatora azaba ryari?.

Placide Nzainambaho yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

ubund’amatora azaba ryari?.

Placide Nzainambaho yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

muraho.ndagirango ngire icyo mvuga kuri uyu mupadiri thomas njyewe ndamushimira ko byibuze abashije kuvuga ikitagenda mu bihaye Imana ibihumbi dutunze muri iki gihugu cyacu.ede nukuvuga kk byose bigenda peeeeee.ikindi kdi iyo umuntu cg abantu bake bafite uko babona ibintu gutandukanye ukwa’abandi si ukuvuga ko abab bdafite ukuli.naho iby’amateka y’abanyarwanda byo byabaye agatogo.buri wese avuga ahe niyo mpamvu mfite impungenge z’ejo hazaza hacu kuko tudafite amateka amwe azwi.njyewe nzamutora nubwo nziko ntacyo bizatanga ’ibwo bwa mbere nzaba ntoye umuntu nifuza kdi mbi’uye k’umutima .

regis yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Yampayinka uwo se n’ umunyarwanda aracyidegembya se maze asange victoire na ntaganda no karibu padi nako wisebya iyo titre

Alisa’s rufa yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ndumiwe pe abantu ntabwoba bagira ntan’umutimanama uwo nugabo afite.Ubwo se ahubwo yakoranye n’abakristo koko yabayoboraga muruhe rwego?wenda yatumwe na babandi mpora numva hanze bavugira aho bicaye ngo nta buyobozi buri mu Rwanda ngo nicyo bahunze.Abanywrwanda bari mu gihugu suko babuze ticket yo kujya mumahanga nabo ngo bahunge niba koko bakorerwa ihohoterwa rivugwa nabo bantu kandi ubaze usanga abanyarwanda benshi nabari mugihugu kandi aho bicaye bavuga inkuru mbarirano kuko 100%nta munyamakuru numwe muribo urakandagira mu Rwanda ngo arebe aho rugeze,bazajya baza bakurikiranwe ntabwo amahanga azabuza igihugu kwigenga kumategeko yacyo genocide yakorewe abatutsi ntabwo yakorewe ONU nabandi...ndababaye kuri uyu mugabo kbsa

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Abanyarwanda Barahumutse Ntitwagaruka Mubujiji Bwironda Koko Njye Birambabaje Uwo Mwijima We Awugaruze Mubufransa

Tumuhimbise yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ubugoryi buragwira. Kaze neza mboga zizanye. Baze abanyarwanda bamwereke intambwe bamaze gutera cyane cyane mu ubutabera bwunga bunagorora bene iyo micyo Ye idakwiye

mwenedata yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

maze agegutsinda ayo muri 1930 ndumva ariho akwiriye ahubwo yariyara buze

kabuga yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka