Ukuri ni ko kuzatsinda amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Kigali Convention Centre, bakiriye mu musangiro abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Perezida Kagame yatangiye abaha ikaze, avuga ko imyaka ibiri yatambutse batabashije guhura kubera icyorezo cya Covid-19. Gusa avuga ko kugeza ubu u Rwanda hari intambwe ishimishije rwabashije gutera mu guhangana nacyo.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyorezo cya Covid-19, cyasanze u Rwanda rwari rumaze gutera intambwe ishimishije nyuma y’imyaka 28 y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yazahaje igihugu kigasubira inyuma.

Ati “Icyorezo cya Covid-19 cyasanze u Rwanda rutera intambwe ishimishije nyuma y’amateka yarimbuye igihugu cyacu twese tuzi. N’ubwo ntawamenya ikizaza mu kwezi gutaha, ariko hari intambwe twateye kandi dukomeje gutera nyuma ya Covid-19.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu myaka 28 ishize u Rwanda rutari kubasha gutera imbere, iyo rutagira abaturage bagira umuhate ndetse n’ibihugu bitandukanye byakomeje gushyigikira u Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rugihanganye n’ibibazo by’abakomeje guhakana, gupfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yavuze ko ukuri ariyo nzira yonyine ifasha mu gutsinda amateka mabi.

Ati “Uku ni ukwezi kwa Mata igihe tugomba kugerageza kwibuka amateka n’ibindi. Ntushobora gutsinda ayo mateka utabashije gushimangira ukuri n’ibihanya, kandi ugasobanura ibyo byose mu buryo bwiza.”

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko igikenewe ari ukugerageza gukosora abakigoreka amateka, kuko hari ibintu Abanyarwanda bazi neza, babayemo kandi babonye.

Ati “Biratangaje kubona abantu bamwe bashaka kutwigisha abo turi bo, ndetse n’abo dukwiriye kuba bo. Aho niho ibibazo bizamukira. Gusa ariko n’ubwo dufite ikibazo nk’icyo, tuzakomeza kubasubiza mu kinyabupfura.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko aho u Rwanda rwavuye, rukamenerwa amaraso n’abana barwo, ntawe ukwiye kugena inzira rugomba kunyuramo usibye Abanyarwanda ubwabo.

Ati “Iki gihugu gito cy’agaciro twarwaniye kandi tukamenera amaraso, tukagishyira mu nzira nziza, ntituzagira udutera ubwoba. Abo turi bo n’abo dushaka kuba bo ntabwo bizagenwa n’undi muntu, ahubwo ni Abanyarwanda.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwakoze birimo gukuraho igihano cy’urupfu, nyamara ngo hari impamvu zose zari zikwiye zo kugihanisha abakoze ibyaha bya jenoside. Ati “Nta muntu watubwiye kubikora, Abanyarwanda twe ubwacu twiyemeje kubikora.”

Yavuze ko ibiraje ishinga u Rwanda kuri ubu ari ukureba imbere, ruharanira ejo hazaza ari nabyo Abanyarwanda bifuza ko ibihugu by’inshuti bibafashamo, aho kuguma mu bibasubiza inyuma.

Uyu musangiro witabiriwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo mu Rwanda, usanzwe uba buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka