Nyagatare: Yishimiye kongera gutunga inka nyuma y’imyaka 30

Umusaza Nzungize Marc, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arashima Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, kuba rwamutekerejeho rukamworoza inka nyuma y’imyaka 30 yari amaze ize zinyazwe n’interahamwe.

Nzungize yaherukaga gukama inka mu 1994
Nzungize yaherukaga gukama inka mu 1994

Nzungize, yarokokeye mu Karere ka Gisagara ariko nyuma ya Jenoside yiyemeza kuhimuka, ajya gutura mu Karere ka Nyagatare.

Avuga ko tariki ya 20 Mata 1994 aribwo ubwicanyi bwakomeye aho yari atuye, ndetse inka ze ziranyangwa, interahamwe zirazirya.

Nyuma y’iminsi ine, tariki ya 24 mata 1994, nibwo yabashije guhungira i Burundi akiza amagara ye.

Ashima abikorera bamutekerejeho akaba agiye kongera korora inka, nyuma y’imyaka 30 ndetse akizeza ko izamufasha mu iterambere.

Ati “Naherukaga inka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ngiye kongera nanjye mbe umworozi nkore ku mabere y’inka. Ndashimira Abanyarwanda muri rusange bagize iki kintu cyiza cyo kwibuka abarokotse Jenoside. Iyi nka rwose izamfasha mu kwiteza imbere.”

Mbateyimbabazi Marguerite, na we yaherukaga inka mu rugo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko yahoraga mu bwigunge bwo gutaha mu rugo rutarimo inka yarazigeze, ariko ubu ngo rwongeye gususuruka.

Yagize ati “Gutaha mu rugo rutarimo inka kandi warazigeze, warazitunze ni ikibazo kinini. Izanjye barazibaze bantesha n’abanjye, banyicira abanjye, banyicira n’abagombaga kunkamira ariko ubu Imana iranshumbushije.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Jean de Dieu Nkurunziza, avuga ko mu muco nyarwanda inka ari urukundo, bityo gutanga izi nka ari ikimenyetso cy’urukundo hagati yabo ariko n’Abanyarwanda muri rusange, hagamijwe iterambere kuri bose.

Yagize ati “Mu muco wacu, inka ni urukundo, turashishikariza abikorera gukundana no kugirana ubumwe, dufatanye, dushyire hamwe kugira ngo iterambere ryacu n’iry’Igihugu ribashe kwihuta.”

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka, abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba, baremera abarokotse Jenoside batishoboye 100 inka, hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

By’umwihariko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, umubare w’abaremerwa ukaba ushobora kuzarenga, kuko n’ubwo buri Murenge abikorera bawo bishakamo inka imwe ngo hari n’aho ziba eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka