MINISANTE ishaka guhangana n’ibiciro byo kwivuza iyi ndwara, bitewe nn’uko igaragaza ko iyi ndwara ifata umwijima ikomeje kwarika imbaga hirya no hino mw’isi itaretse no mu Rwanda, nk’uko umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Dr Jean Pierre Nyemazi, yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2016.
Yagize ati “Minisiteri iri kwiga ukuntu batangira gukorana n’abakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), kugira buri icyiciro cyose mu Rwanda kibashe kwisuzumisha.”
Yabitangarije mu nama yo gutangiza gahunda yo kurwanya Hepatite mu Rwanda, nyuma y’igikorwa kitabiriwe n’Abanyarwanda batari bacye. Akavuga ko byagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kumenya ububi bwayo.
Nyemazi yakomeje yavuze ko nubwo ibiciro bikiri hejuru, Abanyarwanda bakwiye kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye aho bahagaze.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rirwanya indwara z’umwijima, Rutikanga Jean Bosco, nawe yashimye MINISANTE ibafasha kubona iyi miti ku giciro kiri hasi, kuko mu bindi bihugu hari aho usanga igura agera kuri miliyoni 6Frw.
Ati “Mbere imiti ya Hepatitis yari ihenze cyane, ku bantu birihira, umuti wageraga kuri miliyoni 6Frw. Ku bantu bafite ubwishingizi bakoreshaga miliyoni 2Frw ariko ubu igeze ku bihumbi 900Frw kandi mbere yakizaga ku kigero cya 40% ariko ubu imiti yayo ikiza kuri 95 %.”
Kugeza ubu mu Rwanda abantu bagera kuri 800.000 nibo bafata imiti ya Hepatite.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|